Digiqole ad

Ububiligi ngo buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kubungabunga amashyamba

 Ububiligi ngo buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kubungabunga amashyamba

Amb. Arnout Pauwels w’Ububiligi mu gusoza uyu mushinga.

Nyuma y’uko ikiciro cya kabiri cy’Umushinga ‘PAREFBe2’ waterwaga inkunga n’igihugu cy’Ububiligi kigeze ku musozo,  Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda Arnout Pauwels yizeje ko ibikorwa byo gutera amashyamba no kubungabunga ahari batangiye muri uyu mushinga bazakomeza kubishyigikira.

Amb. Arnout Pauwels w’Ububiligi mu gusoza uyu mushinga.

Ibyiciro byombi by’uyu mushinga ‘PAREFBe2’ byatwaye Ama-Euro miliyoni 7.860, yakoreshejwe mu gutera amashyamba kuri Hegitari 4 500 mu Turere dutandukanye. Ndetse bongerera ubumenyi Abanyarwanda banyuranye mu gitamo ibiti biberanye n’ubutaka n’ibibangikana n’ibihingwa binyuranye bihingwa mu Turere dutandukanye, gutegura ibiti no kubikurikirana.

Ku bufafanye na Leta y’u Rwanda, umushunga PAREFBe wongereye ubushobozi inzego z’Uturere zita ku mashyamba, ndetse ngo byagize inyungu kuko kuva mu mwaka 2007, ngo umutungo w’amashyamba mu Turere dutandatu PAREFBe2 yakoreyemo wiyongereye kandi ukaba ucunzwe neza, kuko abaturage bo muri utwo turere bahawe amahugurwa ku micungire y’amashyamba.

Uyu mushinga kandi ngo wanashyize ubushobozi mu gukwirakwiza amakuru yizewe kandi agezweho, hagamijwe kumenyekanisha neza ibibazo by’urwego rw’amahyamba kugira ngo bishakirwe umuti.

Mu gusoza ibikorwa by’uyu mushinga, Ambasaderi Arnout Pauwels uhagarriye Ububiligi mu Rwanda yavuze ko ibyo uyu mushinga wari wariyemeje byagezweho nk’uko babyifuzaga.

Dr Emmanuel Nkurunziza, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamare asaba abantu bose bakora mu rwego rw’amashyamba ko bakwiye kongera ingufu, kugira ngo uru rwego rube rumwe muzinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Dr Emmanuel Nkurunziza umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'umutungo kamere arasaba Abanyarwanda gufatanya kubungabunga ibyagezweho.
Dr Emmanuel Nkurunziza umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere arasaba Abanyarwanda gufatanya kubungabunga ibyagezweho.

Leta y’u Rwanda mu cyerekezo cyayo 2023, ifite intego yo kuzamura urwego rw’amashyamba ku buryo ngo mu 2023 ubuso bungana na 30% buzaba buteho amashyamba, mu gihe ubuso bw’imirima itewemo ibiti bivangwa n’imyaka buzaba bungana na 85% by’ubutaka buhingwaho bwose.

Umushinga PAREFBe2 ukaba wakoreraga mu turere dutandatu harimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru aritwo Rulindo, Gakenke na Gicumbi hakaba na dutatu two mu ntara y’Iburasirazuba aritwo Bugesera, Ngoma na Kirehe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish