Ndabivuga nshize amanga ko ruswa y’abanyamakuru bamwe yishe umuziki- Riderman
“Mu myaka maze muri uyu muziki nta kintu na kimwe wambeshya kuko byose ndabizi uko bikorwa. n’abanyamakuru utashyira igihangano cyawe ntacyo uri bubahe bibaye ngombwa nabakubwira”.
Aya niyo magambo Gatsinzi Emery cyangwa se Riderman avuga ku bijyanye na ruswa imaze igihe ivugwa mu banyamakuru badafata ibihangano by’abahanzi kimwe.
Ahubwo ugasanga ufite icyo abaha ariwe utoneshwa mu biganiro by’imyidagaduro biba buri gihe n’indirimbo ze zikaba zitabura gutambuka kenshi gashoboka ugereranyije n’abandi.
Riderman asanga hari hakwiye kubaho umurongo ngenderwaho w’ibitangazamakuru bitandukanye bifite umutima wo guteza imbere umuziki.
Kuba mu biganiro bikorwa hakabaye hari igice runaka bagenera abahanzi bose. Niba ari ushaka kuvuga ku ndirimbo ye nshya, hari ufite igitaramo, cyangwa se izindi gahunda.
Bitari ukumva umuhanzi umwe gusa ukwezi kugashira ukundi kugataha. Kuko mu Rwanda hari abahanzi benshi kandi bafite impano.
Ati” Si ibintu byo guca ku ruhande mu itangazamakuru harimo abantu batunzwe no kuba atakumenyekanishiriza igihangano ntacyo umuhaye. Ibi rero umunsi byacitse nibwo iterambere twifuza mu muziki rizaba”.
Ibi abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize yari yanavuze ko abanyamakuru b’ubu usanga n’imyambarire yabo ikwereka aho babogamiye.
Ko ubu usanga abenshi biyambarira imyenda mito ibegereye ‘Sur mesure’. Umuntu usa atyo akaba atashyigikira HipHop ahubwo uhita umubonamo RnB cyangwa se izindi njyana.
Yakomeje avuga ko nubwo hari abavuga ko abaraperi batagikora nka mbere aribyo byatumye RnB igira abafana cyane, kuri we siko abibona. Asanga niyo yaba ari umuraperi umwe wakoze indirimbo yakwitabwaho nk’abandi.
Aho kumva indirimbo zirenga 20 zose zikurikiranye kuri radio nta ndirimbo y’umuraperi n’umwe w’umunyarwanda wumvisemo.
Ku itariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri noheli, nibwo Riderman azashyira hanze album ye ya karindwi yise ‘Ukuri’ kuri petit Stade i Remera.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ruswa mu banyamakuru si muri muzika gusa. Muzabaze muri ADPER muzambwire. Bo si ruswa ahubwo byabaye umushahara. Ahaaaaa, nzaba mbarirwa!!!
Comments are closed.