Kinyinya: Umugabo w’imyaka 40 ‘yiyahuye’ ngo aho kwicwa na SIDA
Mu kagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere hamenyekanye inkuru y’umugabo w’imyaka 40 bivugwa ko yapfuye yiyahuye amaze kumenya ko yanduye Virus itera SIDA.
Uyu mugabo witwa Innocent Mushimiyimana yari amaze igihe arwaye SIDA ariko adafata imiti. Umubiri we wari warashegeshwe n’indwara z’ibyuririzi nubwo yari agifite akabaraga.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uyu mugabo yiyahuye ngo aho kwicwa na SIDA.
Umuhoza Rwabukumba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya yabwiye Umuseke ko amakuru bafite ari uko uyu mugabo ejo yabanje kwicarana na nyina bakaganira nyuma amusezera nk’ugiye kuryama nyuma nyina agiye kumureba asanga yiyahuye akoresheje umugozi.
Rwabukumba avuga ko uyu mugabo wari umaze igihe arwaye , mu minsi ishize yagiye muri Uganda arongera agaruka mu Rwanda iminsi micye mbere yo kwiyahura.
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko Mushimiyimana nubwo babonaga arwaye ariko yari agifite imbaraga.
Mushimiyimana ngo nta mugore nta n’umwana yagiraga.
Ubuyobozi bw’Umurenge bwagaye iki gikorwa cyo kwiyambura ubuzima, buvuga ko muri iki gihe SIDA ari indwara nubwo itavurwa ngo ikire ariko umuntu ufata neza imiti igabanya ubukana abana nayo nta kibazo.
Kuri uyu wa mbere nyuma yo gusuzuma umurambo kwa muganga ngo hari hakurikiyeho kureba uko ushyingurwa.
Mu Rwanda abantu bagera ku 164 000 nibo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, 92% by’aba iyi miti ngo bayifata neza kuri gahunda ya muganga bakaba bameze neza nk’uko biherutse gutangazwa na MINISANTE ku itariki ya mbere Ukuboza ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Birababaje yabuze counselling ,ariko abajyanama b ubuzima bakora iki?
Imana imwakire.
Comments are closed.