The Ben azakirwa bitarakorerwa undi muhanzi wese uvuye hanze- Boubou
Hasigaye iminsi 10 gusa ngo The Ben umaze imyaka Itandatu avuye mu Rwanda yongere gukandagira ku butaka bw’i Kigali. Umuyobozi wa ‘East African Promotors’, Mushyoma Joseph umenyerewe nka Boubou avuga ko uyu muhanzi w’Umunyarwanda azakirwa bitegeze biba ku wundi muhanzi waje mu Rwanda avuye mu mahanga.
Ibi ni ibitangazwa na Mushyoma Joseph cyangwa se Boubou umuyobozi wa East African Promotors ugiye kuzana The Ben mu Rwanda.
Avuga ko icya mbere cyabahaye imbaraga zo gutegura neza igitaramo cya The Ben, ari uko ari umuhanzi ukunzwe cyane kandi uririmba mu rurimi abanyarwanda bose bumva.
Bitandukanye cyane n’abandi bahanzi bajyaga baza ariko baririmba mu ndimi kuri bamwe batumvaga neza. Ariko ukabona barashyigikiwe.
Mu bahanzi b’abanyamahanga bamaze kuza mu Rwanda muri East African Party, harimo Sean Kingstone, Jason Derulo, Konshens, Diamond Platnumz n’abandi batandukanye.
Kuba The Ben azaba agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ahavuye, Boubou avuga ko akwiye kwitegurwa neza ndetse n’abanyarwanda bakazishimana nawe ku buryo azabona ko hari byinshi byahindutse ugereranyije nuko yabisize.
Ati “Mu bahanzi bose bamaze kuza mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party, nta n’umwe wigeze ategurirwa igitaramo nkuko turimo gukora icya The Ben. Gusa abanyarwanda bazabyibonera”.
Abajijwe niba The Ben azaririmbira abantu kuri CD ‘Playback’, Boubou yavuze ko ibyo bintu bigiye kumara imyaka itatu bitakibaho mu Rwanda. Ko Ben atari we waza ngo aririmbire kuri CD cyane ko azi live.
Kugeza ubu, urugendo rwa The Ben rwajemo impinduka. Byari biteganyijwe ko azaza tariki 19 Ukuboza 2016, ariko byimuriwe hagati y’itariki ya 21-23 kubera ibizamini afite.
Bruce Melodie, Charly & Nina na Yvan Buravani bazaririmba muri icyo gitaramo, bo ngo bamaze icyumweru batangiye imyiteguro.
Bikaba biteganyijwe ko The Ben nawe azaba afite icyumweru cyo kumenyerana n’itsinda rizamucurangira nubwo ryo ubu ryatangiye kwiga indirimbo ze.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
10 Comments
Harya ubu afite passport yikihe gihugu?
Yemerewe gutunga passports ebyiri nk’ahandi hooose kw’isi. Niba utabizi uba he????
Areweeeeeeeeee!! Uyu watumwe n’igihugu mu butumwa yarangiza akagitoroka niwe rero ugiye kwakirwa nk’Umwami Yesu!? hahahahha Isi we!!!
Muceceke ahooooo ngwazakirwa nkumwami gabanya kwikorera publicist kuko ariki se mbega urantangaje Yozefu we
Amaso yanjye azongera amubone imbona nkubone weee the ben mfura y’urwanda urakaza neza mu rwakubyaye tukwiteguye turi benshi cyane
the ben ngo afite exams!! ntazaza
Birasekeje bino bintu. Imitekerereze itangaje
Na Evode Twaramwakiriye mwa bagabo mwe! The Ben siwe uzabura kwakirwa! Umwana w’ikirara iyo atashye se abaga ikimasa cy’umushishe agakoresha umunsi mukuru. Ni nk’umunyabyaha wicujije niko biganda mu ijuru!
Hahahahah mbese yavuye mu Rwanda neza kuburyo yakirwa neza ? Icyonzi nuko ashobora guhura nakaga nigihombo
Hahahah ????
Comments are closed.