Digiqole ad

Urubyiruko rukeneye ubukangurambaga ku myitwarire yarwo- Fireman

 Urubyiruko rukeneye ubukangurambaga ku myitwarire yarwo- Fireman

Fireman arasaba ko urubyiruko rwakorerwa ubukangurambaga busesuye mu kwigishwa indangagaciro

Abinyujije mu indirimbo ye nshya yise ‘ORIGINAL’, Fireman abona imyitwarire y’urubyiruko rw’ubu iteje inkeke kuhazaza h’igihugu cy’u Rwanda. Bityo bikaba bisaba ubukangurambaga busesuye.

Fireman arasaba ko urubyiruko rwakorerwa ubukangurambaga busesuye mu kwigishwa indangagaciro
Fireman arasaba ko urubyiruko rwakorerwa ubukangurambaga busesuye mu kwigishwa indangagaciro

Uwimana Francisi ni umuraperi wahoze mu itsinda rya Tuff Gangz. Aza kuryigumuraho ajya mu ryo bise ‘Stone Church’ kimwe na Green P na Bulldogg bivugwa ko naryo ryamaze gusenyuka nubwo bitarashyirwa ahagaragara.

Yabwiye Umuseke ko abona hatagize igikorwa mu maguru mashya urubyiruko rw’u Rwanda rushobora kuzabaho mu buryo buteje akaga kuko usanga rugenda rurushaho gutakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Fireman  ubusanzwe wiyita umuhungu wa muzika. Muri iyo ndirimbo ye nshya yise ‘orginal’ avugamo impungenge n’ibibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda aho usanga rurimo kwishora mu ibikorwa bitaruhesha agaciro.

Ati “Ntibimenyerewe kubona umusore ahindura uruhu rwe, umukobwa yiyongeresha bimwe mu bice bye by’umubiri, abasabitswe n’ibiyobyabwenge n’ibindi  bitandukanye. Mbona biteje inkeke ndetse hatagize igihinduka umuco wacu wakomeza kugenda ucyendera ukarushaho ndetse no kononekara cyane”.

Avuga ko atarwanya iterambere. Ariko bitavuze ko gutera imbere bifitanye isano no gutakaza umuco wakagombye kuranga umunyarwanda.

Yunzemo avuga ko urubyiruko rugomba gushishishoza rukamenya ko ari rwo rwubakiweho ahazaza h’igihugu.

Ibyo bikaba byatuma rureba kure kugira ngo ruzabashe guhangana n’inzitizi rushobora kuzahura nazo mu gihe kiri imbere.

Fireman ngo arisabira umunyarwanda wese uko yaba angana kose gukomera k’umuco kuko agahugu katagira umuco gacika. Ku bw’ibyo umuco ukaba ari inkingi y’iterambere ariyo mpamvu ugomba gukomeza gusigasirwa.

https://www.youtube.com/watch?v=tQRpQ1BjTGY

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Big up to that artist

Comments are closed.

en_USEnglish