Safi na Riderman hari aho bashyize izina ryanjye –Queen Cha
Mugemana Yvonne ukoresha izina rya Queen Cha mu muziki yatangiye umuziki ku buryo bw’umwuga ahagana muri 2012. Mu myaka ine ishize, Safi na Riderman ni amwe mu mazina atapfa kwibagirwa igihe cyose agikora umuziki.
Avuga ko kuba ari umuhanzi uzwi mu Rwanda hari uruhare bagiye bagira mu iterambere rye rya buri munsi mu muziki.
Ibyo bikaba birimo inama bagiye bamugira, no kuba hari indirimbo yagiye akorana nabo zatumye arushaho kumenyekana ugereranyije n’uburyo yari azwi atarakorana nabo.
Queen Cha yakoranye indirimbo na Safi wo muri Urban Boys bise ‘Kizimya mwoto’. Naho akorana na Riderman iyitwa ‘Umwe rukumbi’.
Uretse kuba ayo mazina ariyo ashimira cyane, ubusanzwe Queen Cha ni mu byara wa Safi Madiba. Ababyeyi babo baravukana.
Yabwiye Umuseke ko biba bitoroshye kuba umuhanzi yatangira gukora umuziki ngo ahite yigarurira abakunzi b’umuziki ku buryo bworoshye.
Ariko iyo uramutse ufite impano noneho hakagira umuhanzi ukunzwe mukorana biba imbarutso yo kwamamara.
Ati “Sinzibagirwa bwa mbere numva indirimbo yanjye icurangwa nasazwe n’ibyishimo, byatumye ndushaho kwigiririra ikizere mu byo nakoraga kandi n’ubu sinzateshuka gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete ndimo”.
Akomeza avuga ko benshi iyo batabona indirimbo ye nshya hanze bibaza ko hari ibyo arimo bindi bidafite aho bihurira n’umuziki.
Gusa we ngo icyo ashaka ni uguhindura imikorere ye umwaka wa 2017 ukazabereka ibikorwa bitari ukwitaka imyato.
Queen Cha azwi cyane mu ndirimbo ‘Ca inkoni izamba, Isiri, Kizimya mwoto, Umwe rukumbi, Queen of Queen yakoranye na Washington n’izindi.
https://www.youtube.com/watch?v=GlFxniOw-nA
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW