Digiqole ad

Muhanga: Koperative 15 z’abahinzi araganirizwa ku misoro n’amahoro

 Muhanga: Koperative 15 z’abahinzi araganirizwa ku misoro n’amahoro

i Muhanga

Mu biganiro ku mitangirwe y’imisoro n’amahoro bibera mu Karere ka Muhanga, abagize Koperative zikora imirimo y’ubuhinzi, ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ayawongerera agaciro yo mu Ntara y’Amajyepfo yagaragaje ko yari afite ubumenyi buto ku bijyanye n’imisoro n’amahoro, gusa ngo ubumenyi bahawe buzagira impinduka nziza mu miyoborere.

Abahagarariye za Koperative 15 z’abahinzi akorera mu Ntara y’Amajyepfo bari mu mahugurwa ku misoro n’amahoro, aho bavuga ko hari byinshi batari bafiteho ubumenyi, by’umwihariko ibijyajye n’ubwoko bw’imisoro ndetse n’ibigomba gutangwaho imisoro, no kubahiriza ingingo z’amategeko y’imisoro n’amahoro.

Ibi ngo bikaba bizabafasha kudahura n’ibihano byaturuka kukutubahiriza amategeko y’imisoro bishobora kubagwirira bisa n’ibitunguranye kubera kutagira ubumenyi buhagije.

Bimwe mubyo batari bafiteho ubumenyi ngo harimo no kutamenya gutandukanya ubwoko bw’imisoro, kutamenya ibigomba gusora n’amategeko agenga imisoro n’amahoro, ndetse no kutamenya ibicuruzwa bisonerwa imisoro.

NYIRAKARAGIRE Vestine, umwe mu bacungamutungo bari mu mahugurwa avuga ko hari ubwoko bw’imisoro atari asobanukiwe ko Koperative yabo igomba gutanga.

Agira ati “Nk’ubu menye inzira tuzanyuramo kugira ngo dukurikirane neza imitangirwe y’imisoro n’amahoro, kandi tunabashe gukosora ibyo tutari twashyize ku murongo kubera ubumenyi bucye ku by’imisoro n’amahoro byashoboraga kuzadukururira ibihano bitunguranye.”

Emmanuel — USENGIMANA ukuriye umushinga w’Abanya-Canada ‘C.C.A’ utera inkunga izi Koperative z’ubuhinzi, avuga ko ntacyo byaba bimaze kuyaha ubufasha bw’inkunga nta bumenyi bwo kunoza imicungire y’imari no gutanga imisoro.

Yagize ati “Kudatanga imisoro uko bikwiye byateza ingorane z’igihombo kuri Koperative, kandi kutamenya byaba ari nko kwicara ku kirunga gitogota. Kandi abashinzwe gucunga umutungo nabo bakwiye kwibaza uko byagenda Koperative bakorera iramutse ihawe ibihano byo gucibwa amande byitwa ko bajijukiwe gucunga umutungo wayo.”

HAVUGIMANA Jean, Impuguke ngishwanama ku bijyanye n’imari, imisoro n’imishinga we avuga ko akenshi za Koperative cyane cyane izikora imirimo y’ubuhinzi zikunze kuba ziri mu cyaro. Bamwe mu banyamuryango bayo ngo bagaragaza ubumenyi bucye ku bijyanye n’imisoro n’amahoro kandi bishobora kugira ingaruka mbi kw’iterambere ryayo.

Ati “Amakoperative ntakwiye kwiyumva nk’akwiye guhabwa inkunga gusa, ahubwo ni kimwe n’ibindi bigo by’ishoramari bitanga imisoro n’amahoro nk’abandi basoreshwa.”

Ubumenyi bucye mu by’imisoro n’amahoro busa n’ubugaragara muri za Koperative ziri hirya no hino mu gihugu, nubwo inyinshi zigenda zirushaho kugira abacungamutungo babigize umwuga.

Ariko inyinshi nanone ziracyafite ibibazo byo kumenya byimazeyo ibirebana n’imisoro n’amahoro, imicungire y’abakozi n’icungamutungo rihamye, abahanga mu bya za Koperative bakaba bemeza ko bishobora kuba impamvu yo kudindiza iterambere ryayo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • Ubundi se kuki amakoperative asoreshwa kandi amenshi ubuhinzi bucumbagira ari ugushakisha. hari hakwiye imisoro yihariye kuriyo micye kugirango inzara itatumara. mwakoze guhugura amakopera kuko benshi ntibabizi

Comments are closed.

en_USEnglish