Digiqole ad

2016: Ruswa yazamutseho 6.9%, iyatanzwe ifite agaciro ka Miliyari 35.5 Frw – TI Rwanda

 2016: Ruswa yazamutseho 6.9%, iyatanzwe ifite agaciro ka Miliyari 35.5 Frw – TI Rwanda

*Muri uyu mwaka ruswa yarushijeho kuzamuka,
*Abantu bize n’abafite ubushobozi nibo bantu bagaragaye cyane muri ruswa
*Imibare y’abatanga amakuru kuri ruswa iragenda imanuka
*Traffic Police n’inzego z’abikorera ziraza ku isonga muri ruswa.

Kuri uyu wa gatanu, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumbira no kurwanya ruswa, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International (TI) Rwanda wamuritse ubushakashatsi Bwagaragaje ko muri uyu mwaka ruswa yazamutse cyane.

Igishushanyo kigaragaza uburyo ruswa igenda izamuka mu Rwanda.
Igishushanyo kigaragaza uburyo ruswa igenda izamuka mu Rwanda.

Mu gukora ubu bushakashatsi ngarukamwaka ku miterere ya ruswa ntoya mu Rwanda yitwa “Rwanda Bribery Index” muri uyu mwaka wa 2016 habajijwe abantu 2 373 bo hirya no hino mu gihugu, barimo abagabo 51% n’abagore 49%, kandi 75% bakaba abo mu bice by’icyaro.

Ubu bushakashatsi muri uyu mwaka bwashingiye kuri se Serivise, abenshi mubo abashakashatsi bakuyeho amakuru bari hagati y’imyaka 18 na 39 kuko bangana na 68%; Kandi 43% by’ababajijwe ni ab’amikoro macye babona amafaranga ari munsi y’ibihumbi 10 ku kwezi.

Ubu bushakashatsi bwa TI Rwanda buragaragaza ko ruswa yavuye kuri 17.5% mu mwaka ushize ikagera kuri 24.4% muri uyu waka wa 2016.

Umunyamabanga uhoraho wa Transparency International (TI) Rwanda, Appolinaire Mupiganyi amurika ubu bushakashatsi yavuze ko hagendewe ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bari hejuru y’imyaka 18, ngo byibura abantu barenga 1 500 000 bahuye na ruswa muri uyu mwaka.

Umunyamabanga uhoraho wa Transparency International (TI) Rwanda, Appolinaire Mupiganyi amurika ubu bushakashatsi.
Umunyamabanga uhoraho wa Transparency International (TI) Rwanda, Appolinaire Mupiganyi amurika ubu bushakashatsi.

Ati “Icyagaragaye ni uko mu mpuzamibare (likelihood), iyo umuntu asanga urwego runaka kugira ngo arusabe Serivise, probability y’uko bakwaka ruswa iri ku gipimo cya 4.9%.”

Iyi raporo yagaragaje ko urwego rw’abikorera arirwo ruza ku isonga mu kurangwamo ruswa ku gipimo cya 17.3%, mu gihe urwego rw’ubuvuzi arirwo ruza inyuma hasi ku gipimo cya 1.1%.

Harebwe ku byiciro bya ruswa yatanzwe, iyi raporo igaragaza ko hejuru y’umuntu umwe (1) kuri 25 batanze ruswa muri za Serivise zisabwa. Aha, Traffic Police (Abapolisi bo mu muhanda na Control Technique) iraza ku isonga (20%), igakurikirwa n’urwego rw’abikorera, RRA, Police igenza ibyaha, naho urwego rw’ubuvuzi rukaza inyuma na 0.5.

Appolinaire Mupiganyi ati “Mu mafaranga yatanzwe kuko twagendaga tubaza abaturage tuti ese watanze amafaranga angahe? Twahuza imibare,…tugakora impuzandengo Police y’Ubugenzacyaha niho bigaragara ko bafashe menshi ibihumbi 147, amabanki ibihumbi 88,…”

Ingano ya ruswa itangwa muri ziriya nzego.
Ingano ya ruswa itangwa muri ziriya nzego.

Yavuze ko mu nzego zishobora gutuma abantu bakira vuba kurusha abandi kubera ko barya ruswa nyinshi, harimo mu batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga (ibihumbi 155 frw), kubona akazi mu nzego z’ibanze (ibihumbi 150 frw), kubona akazi mu mashuri makuru (ibihumbi 120 frw), kwihutisha urubanza (ibihumbi 49 Frw).

Aha, TI Rwanda yagaragaje impungenge ko ruswa irimo kumunga imikorere y’ubutabera kuko ngo hari abaturage bayibwiye ko batanze amafaranga ari hagati y’ibihumbi 160 na 500 kugira ngo bafungurwe.

Mupiganyi ati “Iki ni ikintu cyihariye kidasanzwe, kuko gufungwa, umuntu aba ariho akurikiranwa ku cyaha yakoze, niba rero ashobora gutanga ruswa kugira ngo afungurwe byaba ari ikibazo.”

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko ruswa yatanzwe yagiye ahanini mu nzego z’ibanze (39%) kubera ko hari Serivise nyinshi, ndetse na Police (24%).

Abagobo, abantu bifite, abajijutse nibo batanga ruswa cyane

Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko bagereranyije ibitsina byombi basanze abagabo aribo batanga ruswa cyane kurusha abagore kuko 28.5%.

Mu gihe mu bantu bemeye ko batanze ruswa, 40.6% ari abantu bifite babona ku kwezi hejuru y’ibihumbi 150 ku kwezi.

Ikindi, ni uko abajijutse aribo benshi batanga ruswa kuko mubatanze ruswa abafite urwego rwa College na Kaminuza ari 36.7%, mu gihe abatarize ari 17% gusa.

Uko ruswa ihagaze muri ibi byiciro.
Uko ruswa ihagaze muri ibi byiciro.

Mupiganyi ati “Ubutumwa buri aha ni uko kwakira no gutanga ruswa bigoye cyane, birasaba ubundi buhanga n’amikoro, kuko abaturage birahenze, bivuga ngo abaturage benshi nta n’ubwo bashobora kuyitanga, ahubwo abafite amikoro nibo bajya mu byaha bya ruswa.”

Ruswa yashinze imizi mu gutanga imirimo

Ubushakashatsi bwa TI Rwanda buragaragaza ko mu gutanga imirimo ari rumwe mu nzego zamunzwe na ruswa cyane kuko ngo nko mu mezi 12 ashize, Abanyarwanda bagera ku 62,722 batanze ruswa kugira ngo babone akazi. Mu gihe abagera ku 10% basabwe ruswa kugira ngo babone akazi bahatanira.

Miliyari 3.25 z’amafaranga y’u Rwanda zagendeye muri iyi ruswa yo gushaka imirimo. Iyi ruswa ngo ikaba yigaragaza cyane kubera imirimo micye ku isoko ry’umurimo ihatanirwa n’abantu benshi cyane.

Imibare y’abatanga amakuru kuri ruswa iragenda igabanuka

Appolinaire Mupiganyi yavuze ko mu bantu 24% bavuga ko batanze ruswa, 15.4% gusa nibo bavuze ko batanze amakuru kuri ruswa, 85% basubije ko nta makuru batanze kuri ruswa bemera batanze. Abenshi ngo batinya ingaruka zabyo, ahanini kubera ko itegeko rihana utanga ruswa n’uyakira bagatinya kwitanga.

Ati “Indi mpamvu ishobora kuba ni uko utanga ruswa n’uyakira bose babonamo inyungu,…tugombye gutekereza imiterere y’iki kibazo kugira ngo tugifatire ingamba.”

Uburyo gutanga amakuru kuri ruswa bigenda banuka.
Uburyo gutanga amakuru kuri ruswa bigenda banuka.

Mupiganyi akavuga ko iki kibazo gikwiye gushakirwa umuti kuko abantu badatanga amakuru kuri ruswa byagorana kuyikumira no kuyirwanya.

Agaruka ku ngaruka za ruswa ku iterambere ry’igihugu, ngo ikigereranyo cy’amafaranga yatanzwe muri ruswa muri uyu mwaka ararenga muri Miliyari 35.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Aya ngo yafasha abana 605,437 biga mu mashuri y’ibanze y’imyaka 12 ku mwaka, ndetse ngo yafasha imiryango 147,778 ikennye igahabwa byibura ibihumbi 20 bya buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Amafaranga ajya muri ruswa hari byinshi yagakoze.
Amafaranga ajya muri ruswa hari byinshi yagakoze.

TI Rwanda ariko yanashimiye ko ingaruka ku muntu utatanze ruswa ziri hasi, kandi ngo umuntu utatanze ruswa byanze bikunze birangira Serivise yashakaga ayibonye, usibye mu gutanga imirimo ingaruka ziri ku 10.8%.

Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie yagaragaje impungenge ku kuba ruswa ikomeje kuzamuka, ndetse n'abayitangaho amakuru bakamanuka.
Umuvunyi mukuru Cyanzayire Aloysie yagaragaje impungenge ku kuba ruswa ikomeje kuzamuka, ndetse n’abayitangaho amakuru bakamanuka.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TI Rwanda arashima ubushake bwa Guverinoma bwo guhangana na ruswa.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TI Rwanda arashima ubushake bwa Guverinoma bwo guhangana na ruswa.
IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi wa Police yavuze ko hari ingamba nshya zizatangira mu cyumweru gitaha zizagabanya ruswa muri Traffic Police.
IGP Emmanuel Gasana, Umuyobozi wa Police yavuze ko hari ingamba nshya zizatangira mu cyumweru gitaha zizagabanya ruswa muri Traffic Police.
Akarere ka Gisagara niko kabaye aka mbere mu kurwanya ruswa.
Akarere ka Gisagara niko kabaye aka mbere mu kurwanya ruswa.
Akarere ka Gasabo kaba aka kabiri, naho Huye iba iya gatatu.
Akarere ka Gasabo kaba aka kabiri, naho Huye iba iya gatatu.
Mayor Kayiranga Muzuka Eugene wa Huye (ibumoso), Stephen Rwamurangwa wa Gasabo hagati na RUTABURINGOGA Jerome wa Gisaga yabaye iya mbere mu kurwanya ruswa.
Mayor Kayiranga Muzuka Eugene wa Huye (ibumoso), Stephen Rwamurangwa wa Gasabo hagati na RUTABURINGOGA Jerome wa Gisaga yabaye iya mbere mu kurwanya ruswa.
Kumurika ubu bushakashatsi byari byitabiriwe n'abantu banyuranye.
Kumurika ubu bushakashatsi byari byitabiriwe n’abantu banyuranye.
Abakozi ba Transparency International Rwanda yakoze ubu bushakashatsi bakurikirana uko bushyirwa hanze.
Abakozi ba Transparency International Rwanda yakoze ubu bushakashatsi bakurikirana uko bushyirwa hanze.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ariko mwansetsa ye! UBu se iyo banyatse murayizi?

  • None se wayibwiye nde Akumiro? Nyine nutayivuga ntizamenyekana. Nicyo gituma twese dusabwa gutanga amakuru no kudahishira ruswa

    • Ahaha..ngo ingamba nshya zo kurwanya ruswa muri traffic police zizatangira mu cyumweru gitaha.akabi gasekwa nk akeza…ruswa aho yaba ari wa mwera uturutse ibukuru…muri police.ni amatakirangoyi kubera inama y umushyikirano….

  • Guca ruswa muri traffic police no mu nzego z’ibanze biragoye kubera impamvu 2 z’ingenzi:
    1.Kuri traffic police,hari ikibazo cy’amategeko akakaye basabwa gukurikiza.Ninde mushoferi wakwemera gutanga 25.000frws cg 50000frws y’umuvuduko aziko ahaye umupolisi 10000frw yamureka akagenda. Ninde mupolisi wakwanga ruswa ya 10000frws aziko agiye ayabona buri munsi yagura amatafali n’amabuye akubaka nk’abandi kndi akagira n’abashoferi benshi b’inshuti kuko abaca make aho bakagombye gutanga gutanga menshi.
    Mu nzego z’ibanze ho n’ibindi bindi.Gitifu mu kagari ahagarariye minisiteri zose,zose ariko.Nta deplacement agira,kndi asabwa kuba hose nk’Imana.Ikindi ni umuntu si imashini na we arananirwa.Rero natarya 5000 cg 10000 ngo arengere agashahara ntazabona uko abaho kuko umushahara we wose ushirira muri gahunda za Leta.
    Umuti ni uwuhe rero: Abakozi barunze mu karere nibamanuke bajye gutanga support mu tugari,service zitangwe neza.
    Muri traffic Police,amategeko niyoroshywe,bance amande agereranyije mpitemo kuyatanga aho gutanga ruswa.
    Niba bidakozwe ababishinzwe nibagure gereza kuko ruswa izahora iribwa.

  • abyiyirwanyanya nibo bayaka: traffic police na local gouvernement,kandi nta kuntu bayikwaka ngo ubyange mu gihe ujya kubasaba service wemerwe ukamara icyumweru usiragira utarayibona kandi wujuje ibisabwa bakubwira ngo ejo uzagaruke,ejo bikaba ejobundi icyumweru kigashira ,wamara kubura uko ugira nyine ukibwiriza

Comments are closed.

en_USEnglish