Dominic Nic agiye gushyira hanze album yise ‘The Victory’
Ni album ya gatatu agiye kumurika kuva yatangira gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana benshi bita ‘Gospel’ muri 2009. Ni n’umwe mu bahanzi bakora iyo njyana bafite album nyinshi hanze.
Dominic Nic usengera mu itorero rya ADEPER, yakunzwe cyane cyane mu indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise ‘Ashimwe, Ndishimye, Ntihinduka n’izindi.
Indirimbo ye ya mbere yakozwe na producer Mastora muri studio ya Aphanet iherereye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo. Nyuma nibwo yaje kuza mu Rwanda atangira uwo muziki by’ubunyamwuga.
Mu myiteguro arimo yo gushyira hanze iyo album, yabwiye Umuseke ko agiye gukora igitaramo kibanziriza icya album mu buryo bwo gusogongeza abantu indirimbo zizaba ziri kuri iyo album.
Ati ” Ndakangurira abantu bose kuzaza kwitabira iki gitaramo kugira ngo dukomeze kuzamura amashimwe yacu. Bizaba bishimishije igihe tuzaba dushimira Uwiteka ku bw’uburinzi bwe n’urukundo adakunda kuko turi ibiremwa bye. Icyo nizeye ni uko abazakitabira bazahabonera umugisha”.
Iyo album ye yise ‘Victory’ wagenekereza ikaba ari ‘Itsinzi’, akomeza avuga ko hari indirimbo ebyiri zindi azaririmba mu gitaramo abantu batari bumva. Izo akaba ari iyo yise Azanyibuka na Ndishimye’.
Biteganyijwe ko tariki ya 11 Ukuboza 2016 kuri New Life Bible Church ku Kicukiro mu Kagarama ariho hazabera igitaramo asanzwe akora ngaruka mwaka cyo guteguza ikindi azamurikamo iyo album mu ntangiriro za 2017. Kwinjira bikazaba ari Ubuntu kuri buri wese uzahagera.
https://www.youtube.com/watch?v=KaqvthrUzN8
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
3 Comments
congratulations to Dominic. Iyaba abandi bahanzi ba gospel basobanukirwaga nkawe ko iby’Imana bikwiriye gutangirwa ubuntu twaba turi gutera intambwe mu gakiza. Yesu ati”Mwaherewe ubuntu namwe mutangire ubundi” ….ese nuca amafaranga ubwo butumwa uvuga ko ari ubw’Imana buzagera gute kuri wa mukene ariko ufite umutima umenetse?
Nic dukunda ibikorwa byawe. kdi ibyukora Isumba byose izakugenera ibyiza biruta ibyo tubona bishira nk’umuyonga. nkwifurije kuzibukirwa imirimo myiza nubwitange wakoze.
Dominic komeza Imana izaguhemba
Comments are closed.