Si ugukunda kuririmbira mu tubari, ni ukubura uko tugira- Gaga Gaelle
Umuziki w’u Rwanda uko bukeye nuko bwije niko ugenda urushaho kugira impinduka mu iterambere ryawo ndetse no ku bahanzi muri rusange.
Niko hagenda hanavuga amarushanwa atandukanye afasha abahanzi mu kwimenyekanisha hirya no hino mu duce tugize igihugu.
Gusa nubwo ibyo byose bihari, hari imbogamizi bamwe mu bahanzi bagifite zijyanye no kubura aho bakorera ibitaramo bagahitamo kwiririmbira mu tubari.
Gaga Gaelle ni umuhanzikazi ukizamuka. Amaze gukora indirimbo eshatu zirimo n’inshya aheruse gushyira hanze yise ‘Ndeba’.
Avuga ko ubu mu Rwanda ikintu cyeze cyane ari ukuririmbira mu tubari aho umuhanzi yakabaye ategura igitaramo cye akaba yanakwishyuza.
Ibyo rero ku bahanzi bamwe bagishaka kumenyekana ni imbogamizi kuririmbira mu tubari kuko bidapfa koroha ko yamenyekana ariho ahereye mu gihe nta gitaramo runaka gikomeye yitabiriye.
Ati “Ubu gahunda iriho ni ukuririmbira mu tubari. Kuko n’ibitaramo byitwa ko bikomeye batumira abahanzi bafite amazina akuze abato ntabwo bahabwa uwo mwanya. Utubari niho dusigaye turirimbira kubera kubura uko tugira”.
Nk’umwe mu bahanzikazi barimo kuzamuka, abona kuba mu Rwanda hakiri umubare muto cyane w’abakobwa bakora umuziki biterwa no kwitinya. Ndetse no kuba imiryango imwe n’imwe itabemerera kwinjira mu muziki.
Gaelle asanga inzego zibashinzwe zifatanyije na minisiteri y’Umuco na Siporo bari bakwiye gukemura ikibazo cy’ahabera ibitaramo.
Kuko bizatuma abateguye ibitaramo bazajya baha umwanya munini abahanzi bakiri bato kuko ubu bafata abazwi kubera igihe baba bahawe ntarengwa cyo gusorezaho ibitaramo.
https://www.youtube.com/watch?v=iGkodEaqCdU
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW