Digiqole ad

Episode ya 64: Eddy atirutse afashe Destine. Jane na we asabye imbabazi ngo ifite ibanga rimushengura

 Episode ya 64: Eddy atirutse afashe Destine. Jane na we asabye imbabazi ngo ifite ibanga rimushengura

Episode 64 …..Ubwo Destine yari akimfashe mu bitugu ari na ko akomeza kurira na njye nkomeza kumwitegereza, hashize akanya ndamwiyaka.

Njyewe – “Desti, urambeshya, ntabwo ibyo umbwira napfa kubyemera, none se gusura Brother wawe bivuga no gukuraho telephone??”

Ibyo nabimubwiraga ntigeze nanamuhamagara, si nzi uko byaje nashidutse nabimubwiye!

Destine – “Eddy telephone yanjye ifite ikibazo, njya kureba ngasanga yizimije ni ukuri kose ntabwo nkubeshya!”

Naratuje gato ndeba mu maso ya Destine numva imbamutima ziraje ntangira kumuhoza muhanagura amarira, arangije andeba mu maso arambwira.

Destine – “Eddy urambabariye?”

Naracecetse gatoya ndeba kumureka ameze gutyo ngo nigendere, ariko mbona bitaba ari byiza, arangije gutuza mpita mubwira.

Njyewe – “Desti, nawe si wowe gusa wihangane kubyakubayeho kandi nizere ko wamenye ubwenge!”

Destine – “Sha Eddy urakoze kunyumva ni ukuri umutima wanjye ntabwo witeguye kukubura!”

Njyewe –  “Sawa ngaho tugende tube tuvuye  hano!”

Twavuye aho dusubira ha handi kuri salle, aho bari bari kwerekana ibintu bya documentaire zijyanye n’imikorere y’ama companies twicara inyuma, nk’ibisanzwe indwara yanjye irabyuka ntangira kurangaguzwa hirya no hino, rimwe nkubika umutwe hasi mu maguru, murumva ko byari byabaye ibindi, hashize akanya.

Destine – “Eddy, sha ba umfashije gato njye hanze ndaje!”

Destine yahise ampa telephone ye n’isakoshi ayisiga aho arasohoka, si nzi umuntu wamuhamagaye ubwa mbere ndayihorera, yongera ubwa kabiri nabwo ndayihorera, imaze kuvaho ntangira kwirebera udufoto, si nzi ukuntu message yaje ihita igaragara muri screen amagambo ya mbere nabonye niyo yatumye nyifungura nubwo itari njye yari igenewe.

Iyo  message yaravugaga ngo “cherie, wihangane sinabonye uko ngushimisha bihagije gusa next time uzabona byinshi birenzeho, ndizera ko uzampa umwanya nkongera kwibona njye nawe twambaye ibisa, thank you for all”

Nkimara kubona iyo message nibwo nahise mbona neza umukino Destine ari gukina, nahishuriwe ibyari bipfutse amaso, ndavuga nti niyo byaba ibindi  bitari ibyo nari nketse nzabyirengera, ntangira kwisuganya ngo  nsohoke Destine na we aba arinjiye, muhereza telephone ye n’umujinya mwishi ntazi aho wavuye, ndahaguruka ndasohoka nkigera hanze mbona angezeho.

Destine – “Eddy, Eddy…., bigenze gute mukundwa? Sha ndakwinginze winsiga!”

Njyewe – “Ariko Desti, ukeka ko ndi igicucu ubeshya uko wiboneye? Ngaho sigarana izo message za Brother wawe!!”

Nahise musiga aho, ngenda  nihuta njya muri chambre yanjye nicara ku buriri ntangira gutekereza neza ibyari bimaze kumbaho, nibajije byinshi mbona igisubizo kihuse cyo guhita mureka, ariko kuko n’ubundi bitari bintunguye nkurikije imico ye, niyemeza kuzabikora mu buryo buzatuma dukomeza kubana neza nk’abantu bakorana!

Nkimara gutekereza ibyo nahise ntekereza cyane impamvu Jane yansize akagenda ababaye cyane nishinja icyaha, mbura icyo nkora ninginga ibitotsi, ngira amahirwe mbona ndabibonye bukeye mu gitondo nditegura njya gufata ifunguro rya mu gitondo noneho ndi njyenyine, mvuye yo  njya muri  Salle hashize nk’iminota 20, mbona Jane araje n’ubwitonzi bwinshi yicara iruhande rwanjye arambura ukuboko na njye ngusanganira vuba!

Nkimara kumukoraho nahise ntangira kumva ngize imbaraga mba ndamubwiye.

Njyewe – “Hi Jane!”

Jane – “Hi”

Njyewe – “Nk’ibisanzwe wambaye neza cyane!”

Jane – “Murakoze, niba mwabikunda nagira ngo munyihanganire ku byaraye bibaye ijoro ryashize!”

Guys, uburyo Jane yabimbwiyemo byatumye nibagirwa byose mba ndamubwiye.

Njyewe – “Ooooh! Jane, naraye mpangayitse cyane nibaza icyaguteye kugenda ubabaye bene kariya kageni!”

Jane – “Ooooh! I am Sorry, none se ko nabahamagaye ngasanga mwakuyeho telephone?”

Njyewe – “Uuuuuuh Jane, waba ufite numero yanjye se?”

Jane – “Oya ntayo nari mfite ariko nayibonye, gusa ni ubuhamya bukomeye cyeretse dufite umwanya.”

Njyewe –  “What?”

Jane –  “Ooooh, basi niba bibababaje mwihangane, gusa nagiye kuri reception mbabwira ko nshaka umuntu witwa Eddy nk’uko nabisomye kuri budge yawe, mvuga ko mufitiye ubutumwa nomero yawe bahita bayimpa!”

Jane akimara kumbwira gutyo, numvishe ahari ndi kurota, nikoraho ngo numve ko mpari, maze kubona ko mpari wese  nahise nibuka ko telephone  nari nayifunze nanga ko Destine ampamagara.

Njyewe – “Yooooh, mbabarira Jane, telephone nayikuyeho numva nshaka kwitekerezaho, mbega na njye naraye ntatekanye nkeka ko ari njye natumye ugenda ubabaye, ni ukuri mbabarira!”

Jane – “Ahubwo ni njye nkwiye kubasaba imbabazi kuko nabitwayeho nabi, gusa na njye si njye!”

Njyewe – “Jane, none se byagenze gute? Ni njyewe?  Nakubwiye amagambo adakwiye? Please  Jane mbwira nguteze yombi!”

Jane – “Eddy nari mu bihe bikomeye pe mbabarira nitubona umwanya nzakubwira icyateye biriya!”

Njyewe – “Jane mu bintu byose bibaho sinshobora kukuburira umwanya ahubwo n’ubu ushatse…..”

Jane – “Ariko  koko iryo zina ryanditse kuri badge yawe ni ryo witwa?”

Njyewe – “Yego ni ko nitwa rwose! Ooooh mbabarira igihe unyibwira nibagiwe nanjye kukwibwira!”

Jane yahise yitsa umutima ubugira  kabiri agiye kumbwira, ako kanya Mwarimu aba arinjiye dutangira kwiga bigeze saa yine mu gihe cya pause Jane ahaguruka asohoka, mu gusohoka mukurikiye ndamubura, mpita  njya hirya gato ndeba nomero za James, nkanda Yes nshyira ku gutwi, ayitaba vuba.

James –  “Yes Bro! Bite se?”

Njyewe – “Ni sawa James! Mumeze mute muri Kigali se?”

James – “Ni bon, ntacyo dushinja Imana, usibye irungu wanteje”

Njyewe – “Pole sana Brother, ni ejo bundi nkaza!”

James – “None se amakuru yawe na.. nako mbwira amakuru!”

Njyewe – “Hahhhhh Bro, ugira ngo amakuru si menshi, iyaba wari uzi ibyaraye bimbayeho, uzi ko ……”

James namubwiye byose, mubwira ukuntu Jane namubwiye ikindi ku mutima agahita ahinduka akansiga aho akigendera, mubwira ibya Destine ……….mbega nk’umwizerwa wanjye namuhaye amakuru yose, ndangije ahita ambwira.

James – “Bro, wafashe icyemezo kizima kuri Destine, naho Jane we ubwo yakwiseguyeho ntabwo ari impamvu yo kutagushaka, ahubwo wenda hari icyo ashobora kuba yibutse, ahubwo ni yo nzira ya bugufi yo kumwegera byaba ngombwa ko atanakwemerera urukundo, ukaba umuntu we wa hafi, ndakeka byaguha amahoro niba koko uri mu rukundo!”

Njyewe – “Bro, asanti sana! Ugira ibitekerezo binyubaka, reka nkomeze ndebe aho biganisha, naho urukundo rwo sindurimo ahubwo rundimo ndetse rwaransendeye!”

James – “Courage Muvandimwe wanjye wa kera!”

Njyewe – “Sawa akazi keza Bro, reka nsubire salle  ndabona binjiye!”

Call end.

Nahise nkura telephone ku gutwi  mba nsubiye muri Salle, ariko mu gutegereza Jane ndamubura, ntiyigeze agaruka!

Twasoje amasomo nka saa Sita, turasohoka twerekeza muri restaurant ubwo nari nkiri  njyenyine, ntonda umurongo nk’abandi, ndarura ubundi njya kwicara ku ntebe yanjye njyenyine ntangira kurya ariko nta appetit!

Hashize akanya, ya ndwara yo kurangaguzwa iba irabyutse ntangira kureba hirya no hino, mba mbonye Jane aribwo akinjira mukurikiza amaso, arakomeza yarura uturyo duke, arahindukira duhuje amaso mbona ahise aza yicara iruhande rwanjye, numva ibyishimo binzamutsemo, akicara yubura amaso turayahuza ndamwenyura na we aramwenyura ahita ambwira.

Jane – “Enjoy!”

Njyewe – “Thank you, welcome Jane, gusangira nawe kumeza ni iby’agaciro gakomeye kuri njye, ni ukuri ubwo nkubonye noneho appetit ndayibona!”

Jane – “Uuuuuh merci, ahubwo se noneho ko muri mwenyine byagenze gute?”

Njyewe – “Jane, ni Imana yabikoze, buriya yari yapanze kukunzanira, mu by’ukuri ibyishimo mpise  numva ngize binyemeje ko nta wundi nifuza ko yamba iruhande usibye wowe!”

Jane – “Uuuuuuh, harya niba nibuka neza  ntimwambwiye ko mutajya mubeshya?”

Njyewe – ” Yego Jane, kandi ni ukuri rwose”

Jane – “Ni byiza noneho!”

Njyewe – “Jane, nifuza ko wamba iruhande kenshi aho mpindukira nkakubona!”

Jane yahise yiyumvira mbona atangiye kubabara biba bitangiye kunshanga, hashize akanya ndamubwira.

Njyewe – “Please, Jane ndakwinginze, wambwiye ikintu kigutera akenshi kubabara iyo uri kumwe na njye!

Jane –  “Nyine, nako ntacyo…!”

Nahise mbona ko ibyo ari byo byose hari igihari, nkomeza kwitegereza Jane wasaga nkaho atari aho hafi.

Njyewe – “Jane, please tell me!”

Jane – “Ahwiiiii! Nzakubwira dufite umwanya na njye kubigumana bituma nshobora kuzashiduka ntagishoboye kwigarura!”

Njyewe – “Jane, kuva nkikubona umwanya narawuguhaye kukurangarira bigeze hariya ni cyo kimenyetso!”

Jane – “Reka tugende dore ni twe dusigaye hano muri  restaurant  twenyine!”

Njyewe –  “Nta kundi!”

Twahise duhaguruka dusohoka muri Restaurant, dukomereza muri salle ariko narebaga umwari ntambukana na we abandi bagahindukira nkumva birandenze!

Twageze muri salle Mwarimu ahita yinjira, aducamo ama Group aduha ibyo tuba dukora, aragenda yaje kugaruka nka saa kumi, adusaba kurekera aho twari tugeze tugakora presentation.

Group yanjye insaba ko nabafasha  nkaba ari njye ukora presentation numva ntacyo bintwaye ndabyemera, ako kanya andi ma group atangira presentation, iyacu ni yo yaje nyuma, mba ndagiye ndabasuhuza ntangira  kubasobanurira mbona bose bakurikiye ndangije ndabashimira ndagaruka nicara mu ntebe ndatuza.

Jane ahita ambwira buhoro.

Jane  – “Congratulations! ”

Njyewe – “Thank you Jane!”

Nahise numva ako kajambo kanteye ibizongamubiri, mbega numva nongeye kwishima, ubwo Mwarimu ahita ahaguruka ngo ashyireho comments ku byo twakoze, ahita avuga.

Mwarimu – “Ndagira ngo mumfashe dushimire uyu musore ukoze presentation nyuma mu by’ukuri yerekanye ko we na group ye bakurikiye ibyo nabigishije”

Bose bahise  bakoma amashyi usibye Destine wari uryamye ku meza!

Mwarimu – “Rero ibyo nari napanze kubigisha uyu munsi ni aha  birangiriya, ni ahejo mu gitondo!”

Twarasohotse mu gushaka Jane sinamenye aho yahise arigitira, nkomeza hanze kumushaka mubuze, mpita mfata gahunda yo kujya chambre nkajya kubyibazaho. Ndazamuka ngeze muri chambre yanjye mbona message ariko ndebye numero mbona  nsanzizi, mba ndayifunguye. Yagira iti: “Hi!, ni Jane, nimuza kuba muri free mumbwire ndahari!”

Nkimara kubona iyo Message nahise ngurukira mu bicu! Mpita nandika  vuba vuba ngo: “wooooow Jane, urabizi sinshobora kukuburira umwanya, nditeguye kandi ndishimye!”

Nkanda send ndategereza hashize nk’umunota umwe aba arasubije ngo: “Ok , reka nitegure nindangiza ndababwira!”  Na njye mpita nsubiza vuba: “Urakoze cyane Jane! Ndategereje!”

Nahise ntangira na njye kwitegura, douche nagiyemo nk’iminota ibiri gusa mba ndangije koga, kwambara ho ni nk’umunota umwe ahari, byose mbisoje nibwo natangiye kwibaza noneho icyo Jane yaba anshakira ariko ndakibura ndavuga nti  icyo ari cyo cyose apfa kumpa umwanya we gusa!

Nkiri muri izo nzozi nahise mbona SMS mpita mfungura vuba vuba ngo ndebe niba ari iya Jane, nkiyifungura oooolala nasanze ari za message zivuga ibya promotions zo guhamagara, numva  nshitse intege ariko ndihangana, nkomeza gutegereza nka nyuma y’iminota icumi noneho Jane aba arampamagaye nkanda yes nshyira ku  gutwi.

Njyewe – “Hello Jane!”

Jane – “Noneho narangije kwitegura, ndi hasi hano kuri Jardin!”

Njyewe – “Ooooh ndaje Bb!”

Nahise manuka vuba vuba nkigera hasi nkubise amaso Jane aho yari yihagarariye, umutima uransimbuka kubera ibinezaneza, yari yambaye neza  bigaragarira buri umwe wese numva birandenze.

Nkomeza kugenda musanga  muturuka inyuma mpita mufata mu nda, Jane ahindukiye asanga ni jyewe ahita anyiyaka mbona arangaguzwa ahantu hose biranshanga, ahita ambwira.

Jane – “Please  mfite byinshi byo kukubwira umutima wanjye ukabohoka!”

Njyewe – “Jane ntakubeshye na njye mfite amatsiko yo kumva icyo ushaka kumbwira!”

Twahise dutambika hirya gato muri jardin ahantu hari udutebe twicara  turebana, hashize nk’umunota umwe.

Jane – “……………………………………”

Ntuzacikwe na Episode ya 65 na Eddy, muri My Day of Surprise………….

UM– USEKE.RW

61 Comments

  • No 1

    • As special analyst, realy you’re Editor.

      so, let ask you to contact me before publishing.

  • So nice!!!

  • Sha muragaswi nzajya ndara Mu kabari mbone kugasoma hhhhhh abaseke ntimworoshye saa cyenda koko hhhhhh ndabakunda mwa miseke mwe noneho Eddy Naze mugurire kamwe mbere yuko jani amukatira Destiny we ibintu yabitanze ariko ndacyamwemera

    • @ Fatiraho,
      nuntanga kugasoma nzakugurira rimwe!

      • nuko hano nta gikari kihaba mb ankubajije nimba uri jean pastor masoro

        • @ Aliane
          I do not understand. Are asking me or someone else?

  • Waouhh mbega byiza, tega amatwi umwali ubitse byinshi ntakabuza niwe kabebe kdi yarakumenye gusa ashobora kuba afite undi yemereye urukundo. Nusanga aribyo nabwo kdi ubyitwaremo neza nkuko ubisanganywe ngirango imyaka yari ibaye myinshiii kdi kubika isezerano ryo mu bwana ntibishoborwa na buri wese,

  • Harakabaho Imana yatumye mwarimu ahuza ababuranye batangana. N’ubudahemuka bwa Eddy nubwo ubuzima bukunze kumuzanira ubuvunderi. Nizeye ko James na we bizarangira abonye Ilibagiza we Djalia

  • Number 1.

  • Mbega kutwicisha amatsiko!!!!! Muzatuma imitima ituvamo rwose!!! Ejo hazagera ryari buriya ngo tumenye icyo Jane yavuze!!!!!!

  • uyu ni kabebe tu! confirmed.

  • Ahuiiiiiiiiiiiiiiii, ndangije iyi episode ngiye guturika umutima, noneho amatsiko ngo mutahe. Eddy komera ube umugabo Kuko ugiye kumenya ibyo utigeze umenya, impamvu yaguteye kugira ubuzima kuva uri umwana, nubwo Imana yagiye igucira akanzu. Nizereko ibyo byose uwo mwari Jane azabirenga mukikomereza urugendo mwari mumaze gutangira mukiri KU ishuri

  • Ahwiii, biragana aheza tu, Eddy agomba kwisobanura ntacyo abeshye cg yibagiwe, Jane nawe arasabwa kwemera ibisobanuro bya Eddy kandi akamugirira ikizere. Destine we ngirango yitumye munzira yarikunyuramo arabyibagirwa none arayakandagiye!!!!

  • Mana weeeee muzi kutwicisha amatsiko gusa ntakindi ejo hazagera koko mama shenge Jane nawe yategereje Eddy weee nibyo agiye kumubwira ko akiga harumuhungu witwa Eddy yakunze bakaburana akaba natamubona atazagirundi akundana nawe naho Destine we nakome kanusosi hhhhh nicyocyamushobora Eddy agize imana aramufashe amukize neza nubwo ntagahunda yaramufiteho

  • Ayayayaya, mbega amatsiko ! Kuri Destine we nambwira ko uwububa abonwa n’uhagaze!

  • Hhhhhh Mbega mbega Ubuse koko Ejo bizagera ngotumenye ibyakurikiyeho

  • Oh nooooo mbega we sha ni Kabebe tu yabonye Eddy ariko nawe ntabyumva neza .gusa ngo Uwitonze akama ishashi Eddy uwo u mutima wawe warindiriye nuwo gusa afite byinshi byo kukubwira nibaza ko muriwe yibazagako wahiye disi

  • Repose mwatuguliye neza mukadusohorera indi ko amatsiko atwishe. Uliya ni kabebe byanze bikunze nshaka kumva uko bazabyakira bamaze kwibwirana. Nyamuneka mubashakire abaganga b umutima bashobora kugagara

  • Ndi uwa 1, kugasoma mbega amatsiko noneho, jane ko anteye amatsiko? mutwoherereze akandi.

  • Eddy rekana na Destine sumukobwa wo kwizerwa kuko ibyo ubonye bishobora kuba ari ibyoroshye muhe rugari ahubwo kurikirana jane wasanga ari kabebe wa cyera ukaba urasubijwe.

  • Mwatubabariye mukaduha akandi KU mugoroba koko tukarara tumenye amakuru Kabebe (Jane) amaranye igihe KU mukunzi we Eddy

  • mubyuke twakire kabebe yaje weeeeeeee!!!!!!!!!!!!

  • Muzi gutera amatsiko PE!!!!!!

  • Mbaye uwa mbere gusa amatsiko ni menshi muduteye

  • Ayayayayay
    amatsiko hafaho.

  • Mana weeee sha uradukoze yarijyeze aharyoshye weeee ihita ukupa mbega amatsikoo

  • Ooooh my goodness, iyi nkuru noneho igeze aho ikabije kunyicisha amatsiko birenze. Kuva yatangira nagerageje kwifata sinandike comments. Ariko ubu bibaye ngombwa ko mbikora. Umuseke ndabinginze mudukorere umwihariko uyu munsi muduhe akandi please. Aya matsiko ntitwayararana ngo turamuke pe! Muduhe iyi special episode. Mfite amatsiko aruta aya Eddy!!!! Ikindi ntangaho igitekerezo: iyi nkuru nirangira tuzayandike yose ibe igitabo hanyuma izakinwemo film. Mbona yaba nziza cyane. Have a blessed day.

  • nanjye mbatanze iya64

  • mbaye uwa mbereeeee

  • Ndatekereza episode ya 65 iri busohoke uyu munsi. Ongera uburebure bwa episode, iyi yarikurangira tumenye ibya Jane

  • Mbega mwebwe! Kutwicisha amatsiko bigeze aha koko!

  • Uyu ni kabebe tu

  • uziko mwatuma umuntu adasinzira kubera amatsiko!!!!!!!!!!!!

  • Iraryoshye pe. Coup de chapeau ku mwanditsi w’iyi nkuru, nayisomye igitangira ariko birananiye kwihanganaa. Nirangira muzakoremo igitabo inakinwemo film. Eddy agiye kumenya icyatumye aba imfubyi ariko bizarangira abanye na Jeanne anababariye se wa Jane.

  • Nanjye nshyigikiye igitekerezo cyo kwandikika iyinkuru mu gitabo.kuko yakundwa na benshi.uyu mwanditsi ni umuhanga.ariko mugerageza kongera uburebure ba Episode cg mujye musohora ebyiri.Mugitondo na ni mugoroba. Byatuma tutarambirwa ngo twicwe n amatsiko

  • mbega inkuru iryoshye wee! nukuri muzayikoremo film mbemereye kuzakina roĺe ya EDDY kubuntu ntabishyuje. thanks! gusa mujye muduhe episode 2 icyarimwe.

  • uyu munsi mwaturyohereje rwose nibura ni karekare amatsiko ngo mutahe

  • yebaba weee, Eddy, Kabebe yarakubonye arakumenya, ahubwo wowe ntiwamumenye yarahindutse hamwe no kwiyitaho bya gikobwa. Ikindi afite agahinda kuko se yamubwiye ibyo yagukoreye ndetse yanakoreye ababyeyi bawe. Buriya afite agahinda n’igikomere no kwishinja ibyo atagizemo uruhare. Gusa muzikomereze inzira y’urukundo rwanyu mwatangiye mukiri abana. ucuruza icyayi n’amandazi sha. Naho Destine we rekana nawe nta muntu umurimo.

  • Badge” not Budge. Inkuru yo iraryoshye!!!!

    • Ni faute d’orthographe bibaho, Pas grave

  • Uyu ni Kabebe pe ni ukuri kandi ni uko yakuze ariko niwe

    • Mbega mwebwe!mushaka kuvuga ko tuzabona akandi ejo reka dutegereze kumugoroba surpluse mudukorera mbega byiza Eddy conglatulation mugusubirana ibyishimo byawe KABEBE amahirwe masa kukiganiro mugiye kugirana iyi film irakenewe muriyi nkuru.

  • Ariko umuseke uzandwaza umutima mwa bantu mwe! ntakuntu batatwereka kabebe ngo ejo. ubu bagiye kubyuka bazanamo destine ngo yahise aza akurura Eddy, ejo nibatatwereka bamenyanye nzahagarika gusoma nzagaruke yararangiye nge ndarambiwe, ubwo amahugurwa agiye kurangira batubwire ngo Eddy yageze muri VOLCANO bamwiba 4ne numero ya Jane arayibura yongere amubure. Dore ko no ku ishuri yamubuze akagenda nka za hene.

    • hahahahhaha ati Destine akurura kabebe

      • kugirango umukino uryohe N’amatsiko ahoreho, author agomba kwandika ibyo umusomyi adashaka, nonese ntuziko hari film or inkuru usoma ugitangira ugahita umenya na final yayo?.

  • Ikindi kitumvikana ko James na Djalia batandukanyijwe na fille kandi fille yarabyigambye kuki batatweretse James yongera kwinginga Djalia ngo amubwize ukuri ko fille nta kiza amwifuriza? utandukanya abakundana hakazamo kujya muri Coma buriya ntiyaroga. Oya mujye mukora hirya no hino nta kumenya ko Ben yageze mu bugande?

  • Mwaramutse .ndagirango mumbwire nijye nsoma vuba cg nuko ari kagufi ?Umuseke nimutubabarire mwongere amatsiko ni menshi ,mukwiye kuduha akandi uyumunsi.

  • zaweeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!Eddy na
    Jeanne mbifurije urugoruhire no kuzanezezwa nibihebizakurikira,isewa jeanne yaba yaragiriye nabi Eddy,nabasaba bose kwihangana bo bakibanira,ntagisa nokubana nuwagukunze,nawe ukamukunda,muhora mwibereye muri parad
    izo,ibibi iyobije,mubitsindisha urukundomwakundanye,murakoze umuseke.

  • Umuntu uvuze kuri Bena na Djalia nange ndamushyigikiye ariko iyi nkuru niya Eddy kurusha abandi nkeka ko ariyo mpamvu abandi batagaruka

  • Oooooh Mon Dieu!!!!! Amatsiko ngo mutahe plz muduhe akandi pe si no imitima yahagarara. Iminsi y’umujura ni 40 Eddy afashe Destine atirutse. Nizereko za ndwara ze immaginaire zitazongera kumufata kuko bamutahuye. Iyi nkuru rwose ni nziza ni ukuzakoramo igitabo ndetse na film ark igakinwa n’abahanga kugirango ikomeze iryohe atari bamwe mbona bakina ibintu nta bunyamwuga burimo umuntu agakina abyutse akabyukana za make up????????????????. Anyway iyi story ni nziza bidasubirwaho

  • Ayiweeee ahwiiii ayamatsiko nzayageza ejo koko? Mbese umutima wendaga guhagarara Neza ubuse buracya koko? Gusa nukuri umwanditsi wiyinkuru sinzi icyonamuha pe rwose nakenera kwandika igitabo cg film turahari ngo tumushyigikire rwose kuko numuhanga pe! Ikigaragara Jeanne niwe kabebe ahubwo afite igihunga kubera ibyo pp we yamubwiye ariko rwo bazabirenge bibanire. Destine we rwo apuuu nagende rwose ntakwiranye numusore wacu Eddy. Ariko dukeneye namakuru ya Djalia, Jems na fille.
    Ndayirara kwibaba pe.
    Umuseke mukomereze ahoooo turabakunda cyane. Especially uyumwanditsi wiyinkuru.

  • murakoze

  • Awwww noneho uyu munsi nduwanyuma muri comments anyway birashyushye Jane nanjye nara mushimye gusa ibanga afite rinteye ubwoba ndacyeka byetecyeye kabebe nibyatumye Papa we amukura kwishuri rya ba Eddy gusa ntibizabe imbarutso yo kudakundana kwabo I hope so gusa reka dutejyereze. turabashimira kubwiyi nkuru turayikunda courage mu kuduha nutundi

  • Ndatekereza ko uwandika iyi nkuru ariwe byabayeho. Ni Eddy ubwe rero uyandika kandi nkeka ko amahereze azabana na Jeanne we. Aho none se wa Kabebe ntiyaba yaramaze kwitaba Imana?
    Eddy uri kudutera amatsiko menshi.

  • Ibitekerezo cy’igitabo na Film ni byiza cyanee. Ahasigaye mujye muduha episodes 2 ku munsi!! Hahaha very interesting story

  • Amatsiko anshobora kunkuramwo umutima ndabarahiye. Umuseke lov u

    • mwiriwe mwese abakunzi bumuseke,nukuri niriwe ntegererje none amaso yaheze mukirere peee !ok ntakundi reka dutegererze ejo ,murare neza mweseeeee

  • nibyiza mukomerezaho

  • ac man!!!! ko muri danger ubu kandi wasanga ibyo benshi twaketse atari byo (ko jane ari kabebe)reka dutegerezanye amatsiko naho destine we yazanye ubunyamujyi ku mwana waraye rigole akanasarura ikijumba; eddy utangiye kugira imico mibi utangiye kujya ubeshya nawe.

  • Ubuse kandi ubu mwatugenje gute koko nukuri amaso yaheze mukirere dutegereje episode 65 murashaka ko imitima ihagarara?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish