Malawi: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yatawe muri yombi
*U Rwanda ngo barabyumva mu binyamakuru gusa ngo bibaye ari byo byaba ari inkuru nziza
Igipolisi cya Malawi kiratangaza ko kuri uyu wa kane cyataye muri yombi umunyemari w’Umunyarwanda witwa Vincent Murekezi ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko nta rwego rwo muri Malawi rwari rwabyemerera Leta y’u Rwanda, gusa akavuga ko biramutse ari byo byaba ari inkuru nziza.
Kuva muri 2009 Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye ubutabera bwo muri Malawi kohereza uyu mugabo akaza kuburanishirizwa mu Rwanda
Mu minsi ishize iki gipolisi cya Malawi cyashyizwe mu majwi ko kiri gukingira ikibaba uyu mugabo kugira ngo adafatwa ngo yoherezwe, aho yari yateguriwe ibyangombwa mpimbano kugira ngo umwirondoro we utamenyekana.
Nyuma y’aya makuru, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu muri Malawi, Grace Chiumia yatangaje ko Leta ye yemeye gukurikirana dosiye y’uyu mugabo wari ufite Passport ebyiri (iyo muri Malawi n’iyo mu Rwanda).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Igipolisi cyo muri Malawi cyatangaje ko uyu mucuruzi ukomeye muri Malawi yatawe muri yombi.
Atangaza amakuru y’ifatwa rya Murekezi, umwe mu bapolisi bakomeye muri Malawi yagize ati “ Murekezi yatawe muri yombi akaba yahise ajyanwa ku kicaro cya police cya Area 30.”
Akomeza agira ati “ Police dutegereje umurongo utangwa na guverinoma ku bijyanye no kuba yakoherezwa mu Rwanda.”
Ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi dukesha iyi nkuru, kivuga ko umuvugizi wa police yo mu gace ko hagati, uwa station ya police y’I Lilongwe n’umuvugizi wa police ku rwego rw’igihugu birinze kugira icyo bavuga ku itabwa muri yombi rwa Murekezi, bakavuga ko ari ibintu byo kwitondera.
Umunyamakuru w’iki kinyamakuru Nyasa Times ngo yageze aho Murekezi asanzwe atuye asanga police yahashyize ibyapa bigaragaza byakumiraga kwinjira iwe, akavuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi akajyanwa ku kicaro cya Police ahitwa Area 30.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yabwiye Umuseke ko Leta ya Malawi itari yagira icyo itangaza kuri aya makuru.
Ati “ Ayo makuru turi kuyakurikirana mu binyamakuru bitandukanye byo muri Malawi ariko ntiturabona official communication iturutse (itangazo ryemewe) mu nzego za Malawi.»
Nkusi avuga ko Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buza kugira icyo buvuga kirambuye nibaza kubimenyeshwa mu buryo bwemewe. Ati ” Gusa biramutse ariko byagenze ko bamufashe byaba ari inkuru nziza kuri twe.”
UM– USEKE.RW
1 Comment
Malawi kera kabaye! Harinabandi benshi. Kuba umuherwe ishyanga dore igisubizo nimunzu murabeshya mwese tuzabazana.
Comments are closed.