Digiqole ad

Abanyarwanda ntibagikunda injyana runaka, bakunda indirimbo ije ari nziza- Yvan Buravani

 Abanyarwanda ntibagikunda injyana runaka, bakunda indirimbo ije ari nziza- Yvan Buravani

Yvan Buravani avuga ko abanyarwanda bamaze gukunda umuziki w’abahanzi nyarwanda ugereranyije no mu bihe bishize

Mu  mwaka umwe wonyine amaze atangiye gukora umuziki bya kinyamwuga, Yvan Buravani ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Kuba wakora indirimbo mu njyana runaka ngo sibyo abanyarwanda ubu bareba, ahubwo bishimira indirimbo yose ije ari nziza.

Yvan Buravani avuga ko abanyarwanda bamaze gukunda umuziki w'abahanzi nyarwanda ugereranyije no mu bihe bishize
Yvan Buravani avuga ko abanyarwanda bamaze gukunda umuziki w’abahanzi nyarwanda ugereranyije no mu bihe bishize

Uyu muhanzi amaze gukora indirimbo esheshatu uhereye muri 2015. Muri izo, enye gusa nizo ndirimbo yaririmbye wenyine. Izindi ebyiri hari iyo yakoranye na Gaby Umutare bise ‘Injyana’ na Urwo nkukunda’ yakoranye na Uncle Austin.

Izo ndirimbo yakoranye n’abo bahanzi, ziri mu byatumye amenyekana ndetse bamwe batangira no kuhabonera ubuhanga bwe.

Buravani avuga ko umwaka wa 2016 uri mu myaka adashobora kuzibagirwa. Kuko ariwo mwaka yamenyekaniyemo cyane akanerekwa urukundo n’abantu batandukanye bishimira ibihangano bye.

Kuri we asanga benshi mu bahanzi bibanda mu gushaka injyana bakora bigereranya n’abandi bo hanze y’u Rwanda. Ariko ibyo ko ntacyo bivuze muri iki gihe ahubwo abanyarwanda bishimira indirimbo yose yanditse ikanaririmbwa neza.

Ati “ Ikintu gishimishije ni uko ubu abanyarwanda batangiye kumva neza umuziki wacu kurusha uko bawufataga mbere. Kuko ntibakibanda ku njyana umuhanzi yaririmbyemo ahubwo indirimbo yose nziza barayikunda”.

Kuza agahita amenyeka atyo atamaze igihe mu byo bita ‘Underground’, ngo si uko ari umuhanga kurenza abandi. Icyamufashije ni ukudashaka kugira umuhanzi yisanisha nawe mu miririmbire.

Ku mashusho y’indirimbo ye yise ‘Just a dance’ yagiye hanze akavugwaho bitandukanye ko yaje mu buryo atari yitezwe, Buravani yabwiye Umuseke ko ikintu cyose cyafashe umwanya producer acyubaha.

Avuga ko niyo umuntu yakora iki adashobora gushimwa na bose kabone niyo yahata ubuzima atagira ubura icyo amuveba.

Asaba afana be ko bakomeza kumushyigikira mu bikorwa arimo byo gukomeza kumenyekanisha umuziki we, aho kuba bacibwa intege n’abadashyigikiye ibikorwa akora.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • sh kbx yakoze video tutari twiteze kuriya

Comments are closed.

en_USEnglish