Abana nabo babona ababyeyi bari guha agaciro business kubarusha
Ku bufatanye bwa Komisiyo y’abana na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango bari gutegura inama izahuriza hamwe abana bagatanga ibitekerezo byakubaka igihugu. Bamwe mu bana bavuga ko muri iki gihe ababyeyi babo bahugiye mu gushaka amafaranga ntibabone umwanya wo kwegera abana babo ngo babaganirize.
Minisiteri y’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ivuga ko ibi bituma bamwe mu bana bakura badafite uburere bubereye umuryango Nyarwanda.
Ivuga kandi ko ari na yo mpamvu abana badakurana indangagaciro z’umuco nyarwanda kuko bataba barabonye abazibatoza.
Bamwe mu bana batunga agatoki ababyeyi babo mu gutuma bakura nta burere.
Uwamahoro Claudine w’imyaka 15 wo mu karere ka Musanze avuga ko n’ubwo ababyeyi be bamuha umwanya bakamuganiriza ariko ko ababyeyi benshi muri iyi minsi bahugiye mu gushaka amafaranga bakirengagiza uburere bw’ababakomokaho.
Uyu mwana uvuga ko ibi abibwirwa n’abana bigana, agira ati “ Hari bana twigana bambwira ko batajya baganira n’ababyeyi hagashira nk’icyumweru kuko batabaha umwanya, abandi ababyeyi babo ngo batinda mu kabari bagasanga abana baryamye ubwo ntibazigere bagira umwanya wo kuganira.”
Ku italiki 08 Ukuboza, hateganyijwe inama yitezweho umuti w’ibi bibazo, aho abana baturutse mu turere twose bazagaragaza icyakorwa kugira ngo bahabwe uburere buboneye no kugira ngo bagire uruhare mu buzima bw’igihugu.
Iyi nama yatangiye mu mwaka wa 2004 igamije guha abana umwanya wo gutanga ibitekerezo nabo bakumva ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko muri uyu mwaka bazibanda ku muco cyane kuko ari wo zingiro ry’ubunyarwanda. Insanganyamtsiko y’uyu mwaka igira iti “uburere buboneye: umusingi w’umuco.”
Ministiri muri iyi minisiteri Nyirasafari Esperance avuga ko umuntu yubakwa kuva agisamwa, agakorerwa iby’ingenzi bijyanye n’uburenganzira bwe bimufasha mu mitekerereze no mu mikurireye.
Ati ” Kuva nyuma ya jenoside Leta y’u Rwanda yiyemeje guha Abanyarwanda n’abanyamahanga bose uburenganzira nyabwo abantu bose butari uburenganzira bwanditse gusa ahubwo ari uburenganzira ubonesha amaso.”
Minisitiri Avuga ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugira umuryango ukomeye nk’uko bigarukwaho n’Itegeko Nshinga rivuga ko umwana na Nyina bagomba kwitabwaho.
Ubwo yasangiraga n’abana ku itariki ya 4 Ukuboza, Perezida Paul Kagame yibukije ababyeyi ko bakwiye kurera abana bobo bashingiye ku cyo baribo bakanibuka ko abana bafite agaciro kuko ari musingi w’u Rwanda rw’ejo.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
3 Comments
nanjye niko abanjye bameze twaragowe rwose mutuvuganire turabinginze
None se uyu niwe mwana mukuru uyoboye abandi mu rwego rwa Komisiyo?
Uyu mugore ni mwiza cyane kbs. Arasirimutse ku ma bikoux kuki ariha..abandi bamwigireho kbs iyo ari kuri lunette rero akurusho..c’est trop cool
Comments are closed.