Azam TV yagabanyije ibiciro…Dekoderi yaguraga 30 000 Frw ubu ni 20 000 Frw
Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru y’isoza ry’umwaka wa 2016 n’itangira rya 2017, Company isakaza amashusho ya Azam TV yagabanyije ibiciro. Decoder isanzwe igura 30 000 Frw ubu iragugura 20 000 Frw.
Iyi kampani isakaza amashusho ikoresheje ikoranabuhanga rya Satelite, ivuga ko intego yayo ari uko buri muturarwanda areba amashusho anogeye ijisho.
Dekoderi yaguraga 30 000 Frw ukanahabwa antene parabolique yayo ubu yashyizwe kuri 20 000 Frw na bwo ugahabwa antene yayo n’ukwezi k’ubuntu, wagura kuri 25 000 ugahabwa amezi abiri y’ifatabuguzi.
Iyi kampani imaze kuba kimenyabose kubera amashusho meza igaragaza, yanaguhaye uburyo bwo kuzigama ifatabuguzi kuko uguze ifatabuguzi ry’amezi atanu ya bouquet y’icyongereza, igihinde na full bouquet uhabwa inyongera y’ukwezi kumwe.
Abafatabuguzi ba Azam TV bashyizwe igorora kuko n’irindi fatabuguzi ryose wagura kuri bouquet y’icyongereza wongezwa ukwezi kumwe.
Iyi kampani yaje kuba ubukombe nyuma yo kuba umuterankunga w’imena wa Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda ( Azam Rwanda Premier League/ ARPL).
Kuri Azam TV ni ho honyine ushobora gukurikirana Live iyi shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Hamwe na dekoderi ya AZAM TV, ushobora kwirebera amashene atandukanye yo mu karere n’andi atandukanye nka Azam one, Azam two, Cinema zetu, TBC, ITV, EATV, bukkede 1, Bukkede 2, NBS, NTV, UBC, TV west, TVR, CitizeN, KBC, KTN, MBC, MBC 3, MBC action, Novela TV, Romanza, Animaux, Science et vie, France O, France 2, france 3, AB1, TF1, RTL9, Nat Geo, BBC, Aljazeera, France 24, Times now, TV5, fine living, TMC, Nickeledeon, Fix fox, Tiji, mangas, MCS international, Manchester tv, real madrid TV, FOX, FOX 2 sport, n’izindi…
AZAM TV uyisanga mu gihugu hose. Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0728502002
UM– USEKE.RW
11 Comments
Aracyari menshi nibiba 10000 aho ni ukugura
Ebana ndayishaka tu.
abonement yabo bishyura angahe?
Ikibazo ni kimwe usanga bihagaze 41,000
15,000 y’umutekenisiye
20,000 ya Decoder
6000 ya Abonement ngewe numvise bahenda
kabsa nta promotion mbona kabsa
nawe ushobora kuba ufite amakuru atuzuye kabisa kuko ibyo uvuze haruguru uratubeshye
ntawundi murongo utari TIGO twababonaho se!??
Mwatanze umurongo umuntu yababonaho.
Niyonkuru Ramadhan
mu dusobanurire neza bihura nangahe byose numutechnicien
None c ntago mugira atonement zerekana champions ziburayi
ndayirarana kbsa
Comments are closed.