Digiqole ad

India: Umugabo ngo atunzwe no guhiga inzoka akazigurisha

 India: Umugabo ngo atunzwe no guhiga inzoka akazigurisha

Kali ngo atunzwe no gufata inzoka akazigurisha

Umugabo w’umubuhindi witwa Kali atunzwe no gufata inzoka zifashishwa mu miti irimo igombora ubumara bwazo. Mu buhindi haba ubwoko bw’inzoka 244 zo mubwoko butandukanye burimo bune bugira ubukana bukomeye.

Kali ngo atunzwe no gufata inzoka akazigurisha
Kali ngo atunzwe no gufata inzoka akazigurisha

Mu gihugu cy’Ubuhindi, bagira umuco wo korora inzoka bakomora ku bwoko bw’abantu bazwi nk’Aba-Irula bari bafite ubumenyi bwo guhinga inzoka.

Kuva mu 1970, Abanya-Irula bakoze ishyirahamwe ry’abantu bagomboraga abarumwe n’inzoka bakoreshe imiti ya gakondo none ubu bakaba basigaye bitabazwa no mu bitaro byose bikorera mu Buhindi.

Ubu buvuzi bukaba bwaragiye bwinjiriza cyane bamwe mubanyagihugu b’abakene bahigaga inzoka bakagurisha  imisokoro yazo  gusa abo bose baje kureka guhiga inzoka mu mwaka wa 1972.

Umugabo witwa Kali we akaba atunzwe no guhinga inzoka. Uyu mwuga ngo awukomora kuri se umubyara wamutoje guhiga inzoka mu gihe bari batuye mu cyaro kuko ari byo yakoraga.

Kali amaze imyaka 36 akora uyu mwuga wo guhiga inzoka dore ko byatumye ahabwa impanyabushobozi yo ku rwego rw’igihugu bitewe n’ubuhanga akoreshaga mu guhiga inzoka.

kali yishyurwa amadolari 4.5 ku nzoka yo mubwoko bwa viper naho cobra akishyurwa amafaranga yo mu buhinde 2 500.

Hari igihe uyu mugabo abyukana amahirwe agahiga inzoka nyinshi hakaba n’ubwo atahira aho. Gusa ngo ntacyo bimutwaye kuko bimaze kumuteza imbere kuko bimufasha gutunga umuryango we akanabikuramo amafaranga yo kwishyurira ishuri abana be.

Abashakashatsi bavuga ko nibura abantu 1000 bapfa buri mwaka bazize kuribwa n’inzoka. Ibintu bifatwa nk’imbogamizi ku bahinzi kuko batinya kujya mu mirima kubera inzoka ziba mu bisambu.

Newvision

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish