Kwambara wikwije sibyo byerekana ko ufite umuco- Miss Colombe
Akiwacu Colombe ufite ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2014, avuga ko kuba umuntu yavugwaho kugira umuco cyangwa se ntawugire bitagaragarira ku myambarire. Ibyo ari myemerere y’umuntu ku giti cye.
Ubwo yari mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational ryaberaga muri Pologne, hari amafoto ye yashyizwe hanze kimwe n’abandi bari kumwe mu irushanwa yambaye ‘bikini’.
Iyo foto ikaba yaravuzweho n’abantu batandukanye ko yaba yarishe umuco ko yagombaga kutambara ako kenda ahubwo agahitamo kwambara umwenda utagaragaza ibice by’umubiri we.
Iryo rushanwa aho rirangiriye akagaragara mu bakobwa 25 muri 71 bari bavuye hirya no hino ku isi, avuga ko abanyarwanda bakishimiye kuba yari abahagarariye aho kuba yacibwaho iteka.
Ati “Nta nka naciye amabere. Njya kujya muri iri rushanwa ni uko nari niyemeje gukurikiza amategeko yose yarigengaga. Nta muco nishe rero kuko umuco si ukwambara nkikwiza”.
Miss Colombe yabwiye Radio 10 ko akiri umwana bimwe mu byo yigishijwe n’ababyeyi be bijyanye n’indangagaciro na kirazira ntaho yeretswe ko aramutse yambaye umwenda runaka yaba yishe umuco.
Ko icya mbere yifuzaga kugeraho ari uko amahanga amenya ko u Rwanda ari igihugu kiri ku isi kimwe nk’ibindi bihugu byateye imbere aho kuvuga ko uvuye mu Rwanda bakibaza niba aho hantu habaho.
Avuga ko iyo aza gufata umwanzuro wo kwanga gusa nk’abandi agahitamo kwambara ibyo we ashaka ataribyo byajyaga kwerekana ko afite umuco. Kuri bamwe aba yaratakaje amanota cyangwa se akavugwa ukundi gutandukanye.
Colombe yasabye abanyarwanda ko bakwiye kujya bagira umuco wo gushyigikirana mu bikorwa bitandukanye aho kuba aba mbere ku kujorana.
Kandi ko ashimira buri umwe wese wabashije kumwereka ko amushyigikiye. Umusaruro yakuyemo atari uwe gusa ahubwo ari ishema ry’abanyarwanda muri rusange.
Nyuma yo kuva muri Pologne, yahise asuba mu Bufaransa aho atuye muri iki gihe ari naho yiga muri kamunuza ya ‘Institut Supérieur du Commerce de Paris ‘.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
40 Comments
mu rwanda rwo hambere, ntabwo abanyarwanda bambaraga ngo bikwize. ntacyo yakoze kidasanzwe mu muco nyarwanda.
UBUNDI IKINTU IYO ARI CYIZA KIRASHYIGIKIRWA, NDETSE ABAKIRI BATO BAGAKANGURIRWA KUGIKORA (urugero hagashyirwaho n’amashuri abyigisha abana)
NABABWIRA IKI RERO…
Yego rata Criss. Kwambara byaje vuba aha bizanywe na ba rutuku, Ubundi umuco wacu wari ukwambara ubusa cyangwa impu zihisha ibibuno.
Colombe turagushyikiye, uri umwana mwiza rata.
Misi Colombe narangiza amashuli ye azanye dipolome ye bazamushyire mu nteko.
Kagire inkuru!!!! Colombe we ngo: umuco si ukwambara ukikwiza??? Ku bwawe umuco ni ukwambara ubusa rero? Uwo muco wo kwambara ubusa si uw’i Rwanda kandi Imana iwuturinde.
Hhhhhhh mbega umunyeshuri wiga muri kaminuza…. Wakiyigiye leadership ko numva ubura byinshi. Ntuzi no kuvugira muri radiyo.. Ngo yiga France hhhhh?
Ngarambe uranyishe noneho hhhhh
Yego rata kanuma keza, kanuma kacu. Nibakureke ntamuco wishe kuko niyo urebye imyambarire yabanyarwandakazi mubihe byohambere abazungu bataraza murwanda imyambaro bambaraga yagaragazaga ibice bimwe nabimwe byumubiri.
wowe rosette ubivuze wabona ubwambara ntanigihembo uri gukorera nkantswe colombe waruri mu irushanwa mpuzamahanga courage rata colombe kora ibikorwa witurize
Birakomeye ubwo bene abo aribo batubwira uko umuco ugomba kubahirizwa. Wa mugani nibamushyire muri ya nteko y’umuco,ntakundi bya genda. Nyamara ariko ajye azirikana wa mugani w’ikirundi ugira uti: “Uwahennye aheba iby’inyuma”, ntakishimire ko yaheneye abazi guhengeza. Si njye wahera.
Ariko ubundi kuki iyo nkuru… Uko ni ukwihagararaho bya ki miss. nabamukurikiye ,nabandi nkawe bavuga Ubuntu nkibyo.
Wambaye ubusa nyine ucyuye ubundi! Hhhh congs mwana muto.
Biratangaje ariko biranababaje kumva abantu bamwe bavuga ngo “imyambarire yabanyarwandakazi mu bihe byo hambere abazungu bataraza mu rwanda ngo yagaragazaga ibice bimwe na bimwe by’umubiri” ng’ubwo rero na Colombe kuba yarambaye ubusa imbere y’abantu ntacyo bitwaye. Imvugo nk’iyi irerekana imyumvire y’abantu ikiri hasi cyane.
Niba kera abanyarwanda barambaraga udushabure kubera ko imyenda itari yakaje icyo gihe , ubwo ibyo wabigenderaho ubu mu gihe imyanda yaje maze ukemeza ko abakobwa biyandarika bagata umuco bakambara ubusa mu ruhame, ngo ntacyo bitwaye???!!!
Ibyo mwavuga byose, kwambara ubusa mu ruhame ntabwo ari umuco nyarwanda, kimwe n’uko gukorera imibonano mpuzabitsina mu ruhame (cyangwa ibisa nabyo) atari umuco nyarwanda.
Umunyarwandakazi ubereye u Rwanda kandi wiyubaha akubahisha n’igihugu cye n’umuco wacyo, ntabwo yakagombye kwambara ubusa mu ruhame, kabone nubwo byaba ari amarushanwa.Ndizera ko umunyarwandakazi aramutse abaye uwa mbere mu marushanwa runaka, hejuru yo kwiyambika ubusa, bitahesha ishema u Rwanda n’abanyarwanda.
@ Michelle,
Ndabona uvugako amajyambere yaje imyenda ikaba yaraje bishyo igakuraho kwambara imyenda yohambere yagaragazaga ibice byumubiri. Ngendeye kunvugo yawe nagusubizako ayomajambere twasamiye hejuru agatuma duta imyambaro yahozeho mumuco nyarwanda, arinayo majambere arimo kwerekanako inyambaro yategense abanyarwanda kwambara muri za 1920 irimo guhinduka hakaba adunse indi inyambaro isimbora iyo nanone twabwiwe nabazungu. Muri iyo sanse rero nabwo bavugako Colombe namuco yishe. Ikibazo njye mbona nuko dufite imyunvire itandukanye, naho Colombe we ntakosa mbona yakoze. Uzaje kugisenyi kumazi cyangwa kuri za swimming pools kumahotel uzunva ko ibintu murwanda birimo guhinduka, nkuko byahindunse nanone muri za 20, ishabure nimpuzu bikagenda nkanyomberi. Akenshyi biragorana kwakira ibishasha. Uzabaze abazi amateka bazakubwirako mu Rwanda ubwo imyenda yari yadunse hari abayanze bavugako ihabanye numuco, bakomeza kujya Bambara impu kuza muri za 68 abantu nkabo bari bagihari bamwe babirense kuberako iyo imyambaro gakondo utari ikiboneka.
Ikindi nakubwira nuko mubihugu byinshyi usanga abantu bavugako umuco wabo ariwo mwiza kurusha indi muco nahandi “ethnocentric”. Byagutangaza rero usanze hari abantu nibindi ibihugu bunvako kwambara za max aribibi.
Mukibazo cyubusambanyi, usambaniye muruhame cyangwase ugasambanira mubwihisho ikigaragara nuko mwese muba mwasambanye. Ibyo uvuga nikibyawamukobwa wereka ababyeyi ko ari Marika wajakubona ukabona atwise inda yindaro. Ubwo se aba arushije iki wamukobwa wabikoraga kumugaragaro? Hari undi umuntu babwiyeko abakobwa bomugiturage basambana bimfunse mumaso kandi bakanga kuganira nabo bakundana ibyerekeranye na sex ngo ntibijanye numuco kandi bagakora sex nizo cuti zabo. Urunva se koko ubwo atari ubujiji?
@SIMBA;
AMAJYA-MBERE?????? HAHAHAHAHA!
UWAKUBAZA IMBERE AHO ARIHO WAHAMUBWIRA??? IMBERE NI HE??? NI MURI USA? EUROPE? JAPAN? NI MURI MISS SUPRANATIONAL??? IMBERE NI UKWAMBARA UBUSA???
IMBERE NI HE, PLZ!
@XY
Ariko turamfa ubusa. Komera tegeko nzi ribuza umuntu kwambara uko abyunva. Niba kubona yarabaye umuco nimumwihorere akomeze ibye namwe mukoze inyambaro zanyu. Nimushaka mujye mwambara impuzu, nabyabigutia bigerekeranye. Kuko namode zose abanyarwanda Bambara ubu ntizahozeho. Ibihe bihorabisimburana. Urugero nkanje sinaja kuri beach ngo njyane numukobwa wambaye imikenyero. Niba abashyigikiye Colombe kubona twarataye umuco. Nimutureke mukomeze iyo miuco yanyu. Kuko natwe ni uburemere bwacu kandi kudushyiramo ko tugomba kwemera ibyanyu sibintu ibyiza kuko natwe tutabahatira kwambara ibyacu.
uzabanze wige kwandika ikinyarwanda, uziko wandika ibintu umuntu yabisoma akarwara muzunga, ca fait vomir kabisa!!!
Jya ureka kubisoma .
Congratulations Colombe, waragerageje. Hari abantu kuri ino si batagira icyo bashima na kimwe.
Cyo nimumwoshye! Musigaje kugenda mwambaye ubusa…niko biza. Niba yumva kwambara kuriya ntacyo bitwaye azayijyane ku ishuri!!!Naho kwitwaza ngo kera, that’s a very poor argument. Kera byari ubucyene siko bari babihisemo. That’s the real difference.
hahahahYes Colombe, ese Ma, washakaga kutwereka ubwo busa bwawe , ese ma washakaga kwereka abana bacu ko bagomba kugenda bambaye ama kaliso yonyine. umva Mukobwa wacu, ibuka ko agapfundikiye gatera amatsiko, kando niwo mutungo ukomeye ugomb kubungabungwa. gusa wowe nabonye byose warabishyize hanze , ubu ntcyo ugihisha kuko isi yose yabonye ikimero cyawe ndetse n’ingano y’igitsina cyawe kitanariho. Umva Muko, jye mbona uri kwihagararaho kuko wambaye ubusa ucyura ubusa. nta mpamvu rero yo gushaka kwanduza abanyarwandakazi bacu.
ikintu kinsetsa ni uburyo buri wese aba ashaka kugaragaza icyo akunda, ese ukibona colombe yambaye ikariso wihutiye kureba ingano y’igitsina cye? yego rwose biragaragara ko aricyo washakaga kureba.buri hantu n’imyambaro yaho, ese iyo ugiye kuryama ukambara pijamas, uba ushaka kubwira abana bawe ngo ejo bazijyane ku ishuli? iyo ugiye guhinga se wambara costume? ujya kuri piscine wambaye ikoboyi? uba uri wenyine se?ngo yatahanye ubusa, uwatsinze se we ntiyambaye bikini? uwanze kuyambara se we yaratsinze?ubu se uwo mushima ngo afite umuco arihe? sinirirwa mubona yabwambaye nta nirushamwa arimo, ntiyirirwa mu mazu y’abasore iyo za New york? ni wo muco se? niba mwumva ko umuco wanyu ari ukwambara costumes murambabaje cyane.VA KU GITI DORE UMUNTU !
Asyiiii yaramaze ahasigaye mumureke. Congz rata colombe .
@Cyusa, uzabaze, sinshobora kwambara ubusa, uburere nahawe ntibubinyemerera . N’umwana nzabyara ntazambara ubusa keretse ntakiriho. Umuntu aberwa no kwambara ntawe uberwa no kwambara ubusa. Harya wambwira icyo gihembo cyamwambitse ubusa yarakibonye???? Hahahaha!!!
Harya buriya yerekanaga iki? Ko nabonye ntan’igitsina agira niba ari nacyo yashakaga kwerekana. Ubundise niba ashaka kwerekana uko ateye yakuyemo nikariso akanya agenda atumbuje?
uno mwana muramurenganya!aho kwanga umukinnyi, nimwange umukino!murabizi ko muri ano marushanwa habamo no kwambara kuriya,kdi boherezwayo tubabwira kwitwara neza, yewe tukabaha n’idarapo ry’igihugu!sinabonye c na bamwe banze kwambara bikini mu marushanwa,amafoto yabo yirirwa acararacara Kuri internet bambaye bikini batari no muri ayo marushanwa!?
Wahora niki!nkaho batirirwa kuma piscine n’abagore babo cg amashutikazi yabo bambaye izo bikini! Nikihe gikuba cyacitse?ninde utazi anatomy y’umugore?ko bose bameze kimwe!ko niyo umudamu yambaye ipantalo cg collant uhite ubona imiterere ye kandi byitwa ko yikwije,abeg muhe umwana amahoro dore ko gukunda byacitse bisigaye byeze ku mbuga nkoranyambaga.
Ijambo umuco ryahindutse indieimbo kuburyo umuntu yakwibaza umuco nyawo icyaricyo.Aho bucyera bazatubwira ko kuryamia kuli matelas arugutumuco.ese ko hali ministere y,umuco abahanga batanze umurongo ngenderwaho kucyo twkwita gutumuco.umwana wimyaka 15 ntashobora kwisanzura ngo yiyambarire agakabutura ngo adakurura abagabo.uwo mugabo ukururwa no kureba amaguru yu mwana wigendera mumuhanda niwe uba ataye umuco ahubwo.Ese imana yaremye abanyarwanda kuburyo buteyisoni?Bikini kuli piscine nta muco utakaye ariko mumarushanwa ku rwego rwisi nta kimero cyumunyarwanda kigomba kugaragara.Hyipocrisie niyo ibaye umuco.Ubwo nitwibere twese ba hajdati bicinzirimwe.
@ Alex K,
Ibyo uvuze nibyo. Nanjye sinemeranya nabagabo kabanyafrica bavugako imyambarire yabakobwaibakurura. Njye mba mubihugu byo hanze kandi mpamaze imyaka myinshyi kuko ariho nize amashuri yanjye hafi yayose none dore ndakuze kuva mubwangavu bwanjye twakunze kogana no gukora za swimming pool parties cyangwa se kogana babakobwa bisanzwe muri za swimming pool bambaye bikin kugeza ubu ndunva nta mugabo inaha ura complaininga ko yakuruwe nimyambarire yumugore. Kuko umukobwa ukoyakwambarakose wamukunze wa mugirira feelings. Abagabo birwanda bavuga ko bakarirwanya nimyambarire mbona ari urwutwazo.
Ngarunse kumyambarire yabasogukuruza sindigera ndunva aho abagabo bakera binubiraga imyambarire yabagore kuko abagore babakobwa bakera imyenda yabo yagaragazaga amabere namatako.
Ngo koko ntirubura icyo ruvuga! Colombe wagiye wumva impanuro za bagenzi bawe! Werekanye ubusa bwawe imbere y’amahanga nawe utahana ubusa! Byagombye kukubera isomo ubutaha (niba rero uzongera kubitekereza).
Ariko ni umuco you are worried about cyanga ni wa mwaga wa banyarwanda mufitiye uriya mukobwa Colombe?
Abafaransa baca umugani ngo”croisser n’est pas chanter et s’giter frenetiquement n’est pas dancer”
Keep barking like mad dogs ngo umuco muzakanguka Colombe yarabasize.
kera uko bambaraga nta numwe wabibonagamo ikosa kuko niko byari bimeze kuri bose,kuba umuntu yikora akambara ubusa mwarangiza ngo nta kosa, muribeshya cyane!! yiturogera abana narangiza ngo ni amarushanwa. abazungu kwambara ubusa ni ibyabo twe mumenye ko umuco wacu wiyubashye kandi ni umuco wambaye
Mwe mushyigikira abambara ubusa ndagirango mbabwire ko n`abazungu hari ibyo bananiwe gusubiza inyuma kubera ko nta garuriro,cyane ko harimo ba rusahurira mu nduru baba babifitemo inyungu.
Mwidutobera rero ngo mutugurishirize umuco muwandagaza, ubwo rero uwo muzungu nanakubwira ngo kuramo ako gakariso ndebe nkuko tubabona, uzabikora witwaje ngo uhagarariye u Rwanda ngo nuko amarushanwa agenda!!?
Ahubwo nibarize ababa babishinzwe cg bashinzwe amarushanwa ya ba nyampinga mwe mubivugaho iki?
Yambaye ubusa acyura ubusa, no mu mutwe ni ubusa nyine none se hari aho abahishe!
Banyarwanda njyewe nayobewe ibyanyu! ubuse ko murenganya abantu irushanwa ritegeka kwambara imyenda nkiyo ! ubuse ko hari abaciye mwishuri iyo utishimiraga uniforms uko idoze cg uko isa wambaraga ibyo ushaka cg ukadodesha ibikunyuze birenze amategeko y ishuri? bavandimwe colombe aha koko yakosheje iki? mbese ko mushaka ibyomico nanubu ntarasobanukirwa mwateguye ibyomico mugashyiraho na condition uwazazirenga ntimumwemerere kuza muri ago marushanwa!@ rosette ngo yambaye ubusa? wabubonyehe koyari yambaye imyenda yo kogana* kdi yavuze neza kumenyekanisha u Rwanda nicyo gikuru
ibintu murimo ni ubuswa bukabije cyane, NI NKO KOHEREZA UMWANA WAWE MW’ISHULI RYA SEMINAIRE UBIZI NEZA KO ARI MU BAPADIRI, UKAMUTUMA AMANOTA MEZA N’UMWANYA WA MBERE, WARANGIZA UKAMUSHUKA NGO NIBAJYA BIGA RELIGION AJYE ASOHOKA, UKAMUSHUKA UTI NTUZIGERE WIGA RELIGION YABO TWE TURI ABADIVE, WARANGIZA NGO UZABE UWA MBERE.
Kent,urakoze cyane kbs.Nizere ko aho bahumvise neza kandi ndabona nta nuwabigaye.Yahera he….AKANDI NSHAKA KWIBUTSA BA MUCO,bazarebe statistics zindwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.SOUTH AFRICA ndetse afrika australe yose bimeze nabi kandi ingutiya bambara zirabakwiza cyane.Umuco upfundikiramahano uragacika mu rwa gasabo…
ikiriho nuko umuco wapfiriye muri leta yemeyeko ajya kuduhagararira kandi bazi neza ko agomba kwambara bikini kuki ibihugu byabasiramu bitoherezayo abakobwa babyo nuko batagira abakobwa beza se?nuko baziko bagomba kwambara bikini kandi mu myemerere yabo bikaba bidashoboka rero leta ntizongere kwemera ko hari umunyrwandakazi uyihagararira muri mbene ariya marushanwa bajye bategura ayabo.naho bariya bajyayo bagahishaho udushabure nuburofa baba barimo kuko namafranga yigihugu baba bategesheje kandi nimisoro yacu kujya kwerekana rero ko bafite umuco sicyo irushanwa rigamije bajye bagenda bagomba gukurikiza byose cg babireke
Ariko mwaragowepe iyo myumvire yanyu yitwa etnocentrisme cg nationalisme igihe cyose mwumvako imyitwarire yigihugu muvukamo ariyo yonyine mizima indi yose ikaba ari mibi igomba kugumana banyirayo bivuze ko niba unagiye kuba hanze utashobora kwiyentegra muri société yaho kuko wazabaho mugucritica gusa, nyamara ninubujiji ikibazo nuko ntawemera ko arinjiji kumva ko ibyo abandi bakoze byose aramakosa, ese tuvuge ko u Rwanda ari urwabatagatifu kuko twambara tukikwiza? ese kwambara kuriya bitwayiki? nacyane ko aba arikumwe nabandi bambaye kimwe nibintu ngenderwaho byashyizweho au niveau international “ababyamagana bivuzeko imigabane yose nibihugu byose uretse u Rwanda arinjiji kuko boe bashyigikiye kwambika abahatanira kuba ba nyampinga bikini???? turacyakeneye kujijuka nahubundi tuzahera muri za yagize gutya kdi ari umunyarda ubuse ntiyasubiye kwiga harinda yabikuyemo? nyamara wenda abigira ba nyoninyinci mwaciye ibintu mumajipo ya mukubite cg se ninamashyari kuko bitababera ntimuzatera imbere mutigira kubandi kubazungu kwambara kuriya ntacyo bitwaye kuko ugiye koga wese arabyambara kdi akagumana icyubahiro cye kuko byose bipfira mumutwe iyo ubonye umubiri ukajya gutekereza ibindi nibikure ninkibyo byose ariko kuko abazungu basobanutse bo suko babibona buri kintu mumwanya wacyo niba ari kwambara bikini bareba kuberwa ntibareba ngo umubiri winda uragaragara nitako kuko nibintu bamenyereye numubiri nkahandi hose. mukanguke mujijuke cg mugume mumyaka yo kugihe ntazi buri wese afite uburenganzira bwo kuba uko ashatse yumva bimunyuze. mba hanze ni experience nabonye kuko nanjye nkyihagera nacritikaga nkamwe kdi mpamyako uwajya koga imahanga yambaye ipantalo bamuseka.
Mwisuzume neza murasanga ayo yose ari amashyari mwanga abameze neza nabatera imbere ikibazo gihari simyambarire kuko sinumva ukuntu umuntu yikora agatuka undi arakaye bikomeye ataramubyaye, atamutunze atazi nuko abayeho. Mwigaye kdi mugabanye amashyari.
Comments are closed.