Digiqole ad

King James arabura umushoramari wambutsa umuziki we umupaka

 King James arabura umushoramari wambutsa umuziki we umupaka

King James avuga ko aramutse abonye umushoramari umuziki we wakwambuka umupaka

Abavuga ko abahanzi nyarwanda ngo ntacyo bashoboye, nta mihangire yabo, bakora umuziki mu buryo bwo kumenyekana gusa, kuri King James siko abibona. Ahubwo ngo nta bushobozi bafite bwo guhangana n’abo mu bindi bihugu bimaze gutera imbere.

King James avuga ko aramutse abonye umushoramari umuziki we wakwambuka umupaka
King James avuga ko aramutse abonye umushoramari umuziki we wakwambuka umupaka

Avuga ko ubwo bushobozi atari ukwandika indirimbo zifite amagambo afite ubutumwa bufite icyo bwamarira sosiyete, si uko nta majwi meza bafite, ikibazo ni umufuka wabo utaragira ubushobozi bwo gukora ibyiza bigendanye n’igihe.

Ruhumuriza James cyangwa se King James mu muziki, ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B na Afrobeat mu Rwanda. Asanga aramutse abonye umushoramari wita ku bikorwa bye bitatinda kwamamara nk’abandi bazwi cyane.

Ati “Abanyarwanda bajye bagerageza kumva byibuze gato abahanzi nyarwanda. Kuko si uko tutari abahanga. Ahubwo nta bushobozi buhagije dufite bwo kwambutsa umuziki wacu umupaka”.

Atanga ingero ku bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda biba byahurijwemo abahanzi bo hanze bakomeye n’abo mu Rwanda. Ko usanga ibiciro by’amafaranga nta hantu na hamwe biba bihuriye.

Bityo akavuga ko mu gihe cyose utabanje gukunda iby’i wanyu bigoranye cyane ko uzabona akamaro kabyo. Mbere na mbere wakabaye ufite umutima ukunze kandi ufitiye ishyaka iby’i wanyu.

Yakomeje abwira Umuseke ko afite ikizere cy’ejo hazaza ku muziki w’u Rwanda. Ko igihe cyose hazabonekera abashora ubukungu bwabo mu muziki aricyo gihe abatuye isi bazabonera ko mu Rwanda hari impano.

King James ubu uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya gatanu azamurikira ku Gisenyi tariki ya 24 Ukuboza 2016, mu ndirimbo 11 zizaba ziyiriho indwi gusa nizo abantu bazi. Naho izindi enye ngo n’indirimbo azaririmbira abantu bwa mbere.

Zimwe muri izo nshya azaririmba, hari iyo yashyize hanze yise ‘Ibare’ iri mu ndirimbo z’itorero ‘Urukerereza’. Ariko akaba yaremerewe kuyisubiramo mu buryo bugezweho.

https://www.youtube.com/watch?v=5uoYy8Gt13g

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Big up to you king James

  • Ariko rwose ahanzi barasetsa aririmba ibare ni gute yumva ko abantu bo hanze bazapfa bayumvise? Afazari iyo injyana iza kuba nkizo babyina muro boite kuko niba ari ikinyarwanda naza rhythm zanyu basi mube mugumye aho!

Comments are closed.

en_USEnglish