Digiqole ad

Eglise Vivante de Jesus Christ  yateguye igiterane cy’iminsi 4 kizibanda ku rubyiruko

Itorero ‘Eglise Vivante de Jesus Christ ‘ ryateguye igiterane cy’iminsi 4 kizibanda ku rubyiruko, kikazanakurikirwa n’ ibikorwa bitandukanye byo gufasha urubyiruko birimo imikino y’umupira w’amaguru n’urugendo rw’amaguru.

Ngo bazibanda ku rubyiruko
Ngo bazibanda ku rubyiruko

Umuvugizi mukuru w’itorero ‘Eglise Vivante de Jesus Christ’ mu Rwanda, Bishop Straton yavuze ko  tariki ya 1- 4 Ukuboza 2016 ari bwo igiterane cy’urubyiruko giteganyijwe. kikazajya kibera kuri Eglise Vivante ku Kimihurura.

Avuga kandi ko Kuva ku italiki ya 9-10 Ukuboza 2016 hazaba imikino y’umupira w’amaguru izajya ibera kuri Cercle Sportif Rugunga.

Ati ” Itorero tuyoboye rishyira imbere gusobanurira abantu ubwami bw’Imana nuko bukora bagasobanukirwa . »

Akomeza agira ati « Uku kwezi kwa 12 twaguhariye urubyiruko kuko ibikorwa bizakorwa n’urubyiruko rwacu , tutagamije kureba ku rubyiruko rwacu gusa ahubwo tunaha ikaze urubyiruko rwose rwo mu guhugu, muri rusange ibikorwa byose bizasozwa ku itariki ya 4 Ukuboza uyu mwaka .”

Bishop Straton avuga ko mu bindi bikorwa bizakorerwa muri gahunda zo gusoza umwaka zateguwe na Eglise Vivante, mu gikorwa cyiswe “Urubyiruko ruhetse umuhamagaro” hazakorwa urugendo rwo kwamamaza Yesu Kristo taliki ya 16 Ukuboza aho bazarukora berekeza kuri Car Free Zone mu mujyi wa Kigali.

Na none kandi mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 hateganyijwe amahugurwa y’urubyiruko aho bazaba bahugurirwa guhanga imirimo.

Hazakorwa kandi igitaramo cya Noheli kizaba taliki 25 Ukuboza 2016 kuri Eglise Vivante Kimihurura. Nyuma hazabaho icyumweru cyo kuramya Imana no kuyihimbaza kuva tariki ya 26 Ukuboza kugeza 31 Ukuboza 2016.

Muri iri vugabutumwa rizamara ukwezi kose, Eglise Vivante yatumiye abakozi b’Imana batandukanye barimo umunya-Ghana witwa TT Borngreat n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye barimo Janvier Kayitana, Rene Patrick, Shining stars n’abandi.

Iki giterane kizabera ku Itorero Eglise Vivante de Jesus Christ ku Kimuhurura ( mu Kanogo ),  gitangire ku isaha ya saa kumi z’umugoroba , gisozwe saa moya z’ijoro.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish