Digiqole ad

Byemejwe ko The Ben agiye kuza i Kigali

 Byemejwe ko The Ben agiye kuza i Kigali

The Ben agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ahavuye

Mugisha Benjamin cyangwa se The Ben ni umuhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika ukunzwe cyane mu njyana ya RnB muri iki gihe. Byamaze kwemezwa ko agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda.

The Ben agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'imyaka itandatu ahavuye
The Ben agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ahavuye

Ibi bikaba byashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa East African promotors imwe mu ma companies amaze kumenyekana mu gutegura ibitaramo bikomeye ndetse inafite isoko ry’ibitaramo bya Guma Guma.

Byari bimaze igihe bihwihwiswa n’abantu batandukanye. Mu bitangazamakuru bikavugwa ariko impande zombi ntizigire icyo zibivugaho ahubwo bigacibwa mu marenga.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, nibwo Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors yemeje ko ibijyanye n’igitaramo The Ben agiye kuzamo mu Rwanda byamaze kujya mu buryo.

The Ben agiye kuza mu gitaramo kitwa ‘East African Party’ kiba tariki ya 01 Mutarama buri mwaka. Nicyo gitaramo gisumba ibindi biba mu ntangiriro z’umwaka.

Ubusanzwe byari bimaze kumenyerwa ko hatumirwa abahanzi bo mu bihugu byo mu Karere cyangwa se n’abo muri Amerika.

Ariko kuri iyi nshuro The Ben niwe muhanzi mukuru uzaba ari mu Rwanda muri icyo gitaramo kimaze kugira izina ritari rito mu bindi.

Si we gusa uzataramira abantu. Ahubwo mu bandi bahanzi bazaba bahari harimo Bruce Melodie, Yvan Buravani na Charly & Nina.

Imwe mu mpamvu yatumye abo bahanzi aribo batoranywa, ngo ni uko ari bamwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri 2016 kandi bakora injyana ya RnB mu Rwanda ari nayo The Ben akora.

Biteganyijwe ko The Ben azagera mu Rwanda tariki ya 19 Ukuboza 2016. Ni nyuma y’imyaka itandatu yari amaze ari muri Amerika dore ko yagiye muri 2010.

Kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari amafaranga 10.000 frw mu myanya y’icyubahiro VIP na 5000 frw ahandi hose hasigaye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Has nizereko green card ayiryamanye bitari byo gusubirayo yazakwijyaho

Comments are closed.

en_USEnglish