UK: Karen Danczuk yashinje musaza we imbere y’urukiko kumusambanya
Karen Danczuk yatewe ibikomere mu mutwe n’ibyo yakorewe, kuri uyu wa kane yabwiye urukiko ku nshuro ya mbere ibijyanye n’uko musaza we ‘yita inyamaswa’ yamusambanyije ku ngufu inshuro nyinshi afite imyaka icyenda na 11.
Ubu ni umubyeyi w’abana babiri, afite imyaka 33, yaje kwiyambura uburenganzira bwo guhishirwa ibanga ubwo musaza we Michael Burke, w’imyaka 38 yahamwaga n’icyaha cyo kuba yarafataga abandi bakobwa ku ngufu.
Uyu nawe yahise atangaza ko yamufashe ku ngufu mu gihe cy’imyaka myinshi kandi ngo arakeka ko bizafasha abandi bafashwe ku ngufu gutinyuka bakavuga ibyabayeho n’iyo byaba byarakozwe na musaza we.
Ku nshuro ya mbere yabwiye urukiko ati “Musaza wanjye ni inyamaswa! Yamfataga ku ngufu n’ubugome bwinshi. Arwaye mu mutwe. Icyampa akazajya mu muriro utazima!”
Yabwiye The Sun ati: “Yatumye ntakaza ubwana n’ubusugi bwanjye nkiri muto. Yaranyangije cyane atuma ntiga neza kandi atuma nkurana agahinda n’ikimwaro kinshi mu mutima.”
Ubwo yari mu rukiko rwa Manchester Crown Court yavuze ko musaza we Burke, yamushukaga ngo bajye mu gitanda bakine umukino kuri telefoni hanyuma akamusambanya.
Burke arusha mushiki we imyaka itanu kandi urukiko rwamuhamije ibyaha byo gufata ku ngufu abagore batatu.
Uriya mugore yabwiye urukiko ko ibyo musaza we yamukoreye byatumye azinukwa igitsina gabo ku buryo ngo adashobora kurara yambaye ubusa cyangwa ngo agire uwo bararana mu gitanda.
Ngo yarahuzwe burundu. Afatwa ku ngufu ngo yari afite imyaka 16 y’amavuko.
Mu rukiko uregwa ariwe Burje avuga ko abagore bamushinja ngo babigambanye kandi ngo bamubeshyera bityo ko ari umwere.
Nubwo avuga ibi ariko, Urukiko rwamukatiye imyaka 15 y’igifungo.
Daily mail
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nanjye icuti yanjye hano USA byayibayeho. Yatangiwe gufatwakungufu na sekuru ubwo yari afite 12, nyuma sekuru yigisha anashishikariza musazawe kujya nawe amusambanya. Umukobwa yabitangaje agize 25 years old bimuviramo kwangwa na family yose bamushinjako arwaye mumutwe. Ubu yarahiye ko atazigera aryamana numugabo ukundi.
Aya ni amahano pe!
Comments are closed.