Abakorera ibyaha muri EAC bahagurukiwe
Ibyo abakorera ibyaha mu bihugu by’aka karere byahagurukiwe.
KIGALI – Ku mipaka yose y’u Rwanda hagiye gushyirwa imashini ikubiyemo amakuru yose arebana n’abanyabyaha bakorera ibyaha mu bihugu bimwe bagahungira mu bindi.
Izi mashini zizatuma ntawubasha kwihisha aciye ku mipaka, ndetse byongere ubufatanye bw’ibihugu mu guta muri yombi aba bantu. Iyi mashini I 24 7 iba ikubiyemo amakuru yose ku bijyanye n’uwakorera icyaha wese mu gihugu runaka agatoroka. Iyi mashini ifasha mu gutanga amakuru mu rwego rwo gufasha police mpuzamahanga mu Rwanda.
Gusa , uburyo yakoreshwaga ngo bugiye kwegerezwa inzego nyinshi. Chief Supt Tonny Kuramba ni umuyobozi wa police mpuzamahanga Interpol ishami ry’u rwanda. Kabone n’ubwo izi mashini zahaba bisaba ubufatanye. Kuko zikoreshwa n’abantu, kandi bakaba bazikoresha iyo bafite ubushake buturuka kuri bwa bufatanye.
Hari benshi bashakishwa usanga bazwi, hari n’ibyaha bikorwa cyane muri aka karere, yaba ubujura, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, cgangwa se abantu bashobira gutoroka. Ese ubu bufatanye bwo bumeze gute ku buryo za mashini zizanakora ahari ubushake ku mpande z’ibihugu?
Asubiza iki kibazo ,Chief supt tonny Kuramba avuga ko muri aka karere ubufatanye bumeze neza ndetse akagira ati :“mu byukuri tujya tubera amamodoka yafashwe duhererekanya n’ibihugu duturanye,abanyabyaha bafatwa bagahererekanywa,ubufatanye bumeze neza mu byukuri ”. Kuri ubu, abapolisi mu muryango uhuza za polisi mu karere k’africa y’uburasirazuba bari hano I Kigali bongera ubumenyi mu bugenzacyaha. Mu minsi 4, baraganira no ku bijyanye no kongera ubu bufatanye.
Abakozi mu nzego z’abinjira n’abasohoka ndetse n’abakozi b’ubushinjacyaha kimwe n’aba bapolisi kandi kaziga cyane ikoreshwa ry’iyi mashini n’uburyo yabafasha mu kazi kabo, bagaruka kandi no ku buryo bundi bushoboka, bwakoreshwa muguta aba banyabyaha muri yombi.
Claire U.
Umuseke.com