Digiqole ad

Ko ntawubasha kwambura Banki muri iki gihugu, babasha kwambura Leta bate! – Ingabire

 Ko ntawubasha kwambura Banki muri iki gihugu, babasha kwambura Leta bate! – Ingabire

Umuyobozi wa ‘Transparency International – Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée asanga ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushake bwo gukurikirana abanyereza ibyarubanda, gusa ngo ingufu zishyirwamo ziracyari nkeya.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda.

Ni kenshi twumva abayobozi bitabye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugera imikoreshereze y’umutungo wa Leta ‘PAC’ kubera amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu.

Gusa, ugasanga uwahamagajwe ikibazo cyaba kutitaba, naho iyo yitabye akemera amakosa, agasaba imbabazi biba bihagije amakosa yakoze ntayaryozwe.

Amakosa arimo imicungire mibi y’imishinga nka VUP, Ubwisungane mu kwivuza, Ubudehe, iy’ibikorwaremezo, n’indi y’iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage yagiye yeguze abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera kurw’Akarere, ndetse bamwe bagakurikiranwa.

Raporo ya PAC ku isesengura ryakoze kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta iheruka, igaragaza ko hari imishinga myinshi yadindiye n’iyatawe na ba rwiyemezamirimo igateza Leta igihombo kinini cyane, akenshi bitewe n’amakosa atandukanye y’abayobozi ndetse na ruswa nk’uko bitangazwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na Ruswa “Transparency International (TI) – Rwanda”.

Nubwo izi raporo zikunze kugaruka ku mishinga minini cyane, usanga akenshi ababigendeyemo ari abayobozi bato n’ab’inzego z’ibanze gusa.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TI-Rwanda asanga urwego rw’ubutabera mu Rwanda rufite ingufu nke cyane mu gukurikirana icyaha kirebana no kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’igihugu, ngo amakosa ntaryozwe abanyantege nke gusa kandi atari bo bakosheje cyane.

Yagize ati “Mbona hakwiye kujyamo imbaraga zirenze izikoreshwa uyu munsi, igihe cyose umunyantege nke niwe ugira ingaruka z’ibyo akora kurenza ufite ingufu nyinshi. Ariko nk’uko  nta muntu ubasha kwambura Banki muri iki gihugu ntihagire n’ubasha kwambura Leta.”

Ngo abakora aya makosa bakwiye kujya bahanwa, kandi bagasubiza ibyo banyereje kuko kumufunga byonyine nta cyo byaba bimariye umuturage.

Ingabire agira ati “Igihano cy’urupfo cyo wenda ntabwo tucyemera n’igihugu cyacu cyagikuyeho, ariko nanjye ibihano bikomeye ndabibasabira.

Ikibazo gikomeye ni uko wenda n’iyo bamufunze ntasubiza bya bindi yatwaye, rero jyewe ntacyo mba nungutse nk’umuturage. Ndasaba ko umuntu wese wajya uhamwa n’icyo cyaha yasubuza ya mafaranga niba nta n’ahari agakorwa mu mitungo ye.”

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2016 yasesenguwe na PAC igaragaza za miliyari nyinshi zitikirira mu mishinga myinshi, ariko ngo ababa babigizemo uruhare baranengwa, bagasabwa ibisobanuro, bakanahindurirwa imirimo.

Iyi raporo yerekanye ko hari amafaranga y’u Rwanda agera kuri  18.965.202.896 yakoreshejwe mu buryo bunyuranije n’amabwiriza y’imikoreshereze myiza y’imari, harimo aba adafite inyandiko zisobanura uko yakoreshejwe, ahabwa abakozi mu buryo budasobanutse, akoreshwa ibyo atagene n’indi mikoreshereze mibi.

Iyi raporo yerekanye ko hari imishinga yagiye idindira ifite agaciro ka miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo iyo bagiye bishyura ba rwiyemezamirimo imirimo atigeze akora nko gukora imihanda muri Gicumbi, gutera ubusitani mu mujyi wa Nyamagabe, kubaka ishami ry’ubuhinzi muri kaminuza ya Nyagatare, n’indi myinshi yagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ingabire ariho aritiranya Leta y’abanyabubasha bategeka igihugu cyangwa bari mu nda y’ingoma, na Leta y’abaturage rwagisesseka nkange na Ngofero. Aba mbere ntibaba mu bamburwa, hamburwa aba kabiri.

  • reka yewe umunyamakosa numushoferi mumuhanda ufatanwa ruswa yabibiri naho abo niyo afunzwe ninko gushaka uburyo bamukuraho icyaha

  • Ariko uyu aba avuga ibiki ? abivuga nka nde ? Ni umukozi wa Transparency International, ikaba ari umuryango w’abazungu bashinze…none akeka ko abazungu akorera aribo bagombye kutwereka uko dutegeka igihugu cyacu, ibyo dukora n’ibyo tudakora ? Ibi ni agasuzuguro. Ruswa niba ihari inzego za Leta nazo zirabireba, zizayirwanya, ariko zi Transparency igomba kutwereka ko tuyirwanya cg tutayirwanya…

    Ni bababanze bayirwanye iwabo, hanyuma babone kuza hano..ubushize Presedent Kagame yarababwiye ngo: “Corruption is not an African thing”

    • Nenette uri kunyibutsa ubutegetsi bwa Habyarimana muri 1988.

    • Ariko turacyafite injiji koko nkawe ubwo uvuze iki,Transparency Niya banyarwanda wari wabona umwe mubayobozi wabo w`umuzungu cg muri Board kuba Ari International ntibuze abazungu dia kandi??ahubwo umujinya ufite menya uri mubo yanenze ndabona wowe uyemera cyane

    • Bavuga ibigondamye imihoro Ikarakara

    • Ariko nkawe Ninette koko ubwo urumva nta soni ufite? Icya mbere ukwiye kumenya ni uko Ingabire akorera abanyarwanda Atari abazungu, icya kabiri ni uko n’ubwo yaba ari umuzungu ariko akavuga ibitureba nk’abanyarwanda bigamije gutuma ibyacu bigenda neza twamutega amatwi na nkaswe uyu Ingabire mwene wacu. Ntukabe umuhezanguni gutyo ikibi gikwiye kwitwa ikibi icyiza kikitwa kiza hanyuma tugakunda tukagira iterambere rirambye. Niba utari muri bya bifi binini nibura shyigikira ko ibintu byakosoka.

    • @Nenette, dear ubanza wivugira gusa. cg igihugu cyawe cyikaba cyitakuaje ishinga mwiterambere ryacyo. Ukunda igihugu cawe, ukaba utarya ruswa ntiwakavuze ayamagambo.
      TiRwa, iravuaga ukuri.

  • Arigiza nkana ni ukugira ngo tumenye ko akora …yituragira icyo atazi ni iki
    Nanga umuntu uba uzi ukuri akabaza ikibazo nk’icya mwarimu…ko buri munsi mwumva
    umushoferi wafashwe atanga ruswa wenda y’ipine ishaje…mwari mwumva hari Balene ndavuga igifi kinini bakuye mu mazi ngo cyamize ibitaro…umuhanda…ishuri…buruse z¡abanyeshuri-
    ntawe utazi uwiba ikibazo ni aho ahisha

  • Reka mbatere inkuru.Umuntu yandikiye undi ngo ariko intumwa watumye ishobora kuba yanyereyeho gato kuko ubutumwa itabusohoje neza.Ubwo hari habuzemo ibihumbi 200.Amasiha aragwira.

  • iyi raporo n’umugenzuzi mukuru w’ imari ya reta niya 2014-15 ntabwo ari raporo ya 2016.

  • iyi raporo y’umugenzuzi mukuru w’ imari ya reta niya 2014-15 ntabwo ari raporo ya 2016.

  • @ Nenette ndabona yigiza nkana niba nawe atari muri bya Baleine byirirwa birya umutungo w’igihugu ntagitangira. Burimwaka abayobozi bakuru bitaba PAC Ya Juvenal Nkusi bakerekwa amafaranga yanyerejwe ariko ntihagire igikorwa ngo agaruzwe ibyo nibyo Ingabire avuga. Nonese Ninette iyo Leta niba ariyo ishinjwa ruswa uragirango iyirwanye ite? Hakenewe next step nyuma y’umuntu uvuye kwa Nkusi aho kuvuga ngo twabonye isomo ntibizongera ukundi. We are tired of reading this in newspapers, but also Madam Ingabire nawe aranenga gusa ariko ntagira inama Leta kucyo yakora ngo iki cyorezo gihagarare.

    • Step se yihe ? Ubundi se PAC ibahamagara kubereka Frw banyerejwe gute ? Ntibaba bayazi se, sibo bayanyereza se ? Ngaho Immaculee natwereke nibura urwandiko yandikiye Inteko, Senat, police, umuvunyi, presidence…abasaba gukurikirana kanaka na kanaka. Natwereke se nibura ikirego transparency ayoboye yatanze mu rukiko irega kanaka cg kanaka cg se na Leta ko umutungu rusange wanyerejwe ubu ukaba utagaruzwa.

      Uretse kujya mu itangazamakuru akavuga gusa, yavayo akohereza abakozi be gukora survey ngo y’uburyo ruswa ihagaze, maze akabona ibyo apresenta ubutaha, ubundi ubuzima bugakomeza, abazungu bakohereza frw…ikindi kirenze ibi akora ni ikihe ? Ibi njye mbyita ubufatanyacyaha buziguye !

  • Amagambo meza yo gusinziriza abaturage, ngo bagire ngo koko hari abari kurengera inyungu zabo zihonyorwa n’abaganyatuza. Ingabire namucira wa mugani wa Rugamba Spiriyani: “Kamyo ya Leta yarirukaga, igahora ikorera Databuje, nti ese shoferi ibyo si ukwiba? Ati uwabaye umutware ntaba umunyoni”. Uramenyeeee, wiba nyirandabiiizi!

  • yewe mwese murakoze gsa urwondo ruzarinda rugnduka urutare ntakirahinduka. ibyabo ni amase mu rwero. kuko iyo Inkoko imize kanini kurenza indi Nibwo ihaguruka igatora natwe imishwi tugakunda!!!

  • Nkusi Juvénal naherukaga ari umunyakuri, niba ari izabukuru? ni gute wabona abantu banyereje umutungo munini wa Leta, bakakubwira ngo ntibazongera nawe ukareka bakigendera nta n’urwara? Nyamuneka Nkusi inyare mw’isunzu.

    • uramurenganya!afite ubuhe bubasha bwo kubakurikirana? wasanga bamwe baba bamurusha n’ububasha!Erega ruswa no kunyereza ibya leta usanga ari igishene kirekire, nuwaguha ububasha bwo gukurikirana wasanga ari wowe ubigendeyemo.

  • Nyiramubande ! reverberate ibyo abantu bavugira mu matamatama bijujuta, bazahita bumva ko akababaro kabo kumvikanye, maze icyizere kigumeho. Ibi ni ukuyobya abareba hafi.

  • Ingabire rwose urasekeje.Cyakora sinakurenganya.Amabanki se aramburwa nawe ngo gwino urebe!Ubanza utaba mu rwanda cg ngo umenye uko amabanki akora.Ko utabajije se uburyo Leta yo yambura,ahubwo yo iteza ubutindi bukabije kuko iguheza mu gihirahiro ngo izakwishyura.Naho Ingabire ni ukugirango amenyeshe ko ahari.Uramutse uvuga ububi bwa Leta y’U Rwanda ntiwamara iminsi utarigishijwe!

  • NO mu uburezi ruswa yarahageze kandi ariho itabaga

  • ese ko kunyereza ari umuco,baikurana bakabisazana muri afrika,arabona hari icyo azabihinduraho,cyangwa n,ukwikururira abanzi gusa, ese imamvu ubona bigoranye ukeka ko ari iyihe, nuko bose baba bariyeho,bagabanganye,niyo mpamvu ibyo uvuga bagukina nk,umupira, ibumoso i buryo, ushatse wabireka, akabaye icwende ntikoga.

Comments are closed.

en_USEnglish