Digiqole ad

Uganda: 14 bamaze kugwa mu mirwano hagati ya Leta n’ubwami bwa Rwenzururu

 Uganda: 14 bamaze kugwa mu mirwano hagati ya Leta n’ubwami bwa Rwenzururu

Ibendera rya Uganda

Imirwano hagati ya Polisi y’igihugu cya Uganda n’inyeshyamba bivugwa ko ari iz’ubwami bwa Rwenzururu yatangiye mubyo kuwa gatanu imaze guhitana abantu bagera kuri 14, barimo n’abasivili.

Amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru aravuga ko inyeshyamba ngo z’umwami wa Rwenzururu zateye ikicaro cya Polisi kiri ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, ari nako gace umwami wa Rwenzururu witwa Charles Wesley Mumbere atuyemo.

Muri 14 bivugwa ko bamaze gupfa harimo inyeshyamba umunani (8) n’Abapolisi ba Leta babiri.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Uganda Shaban Bantariza yavuze ko ziriya nyeshyamba zisa n’izishaka kwigenga, ubwami bwabo bukava kuri Uganda.

Yagize ati “Ziriya nyeshyamba zubatse ibirindiro mu misozi ya Rwenzori, niho bitoreza ni naho baturuka bagaba ibitero ku nzego za Guverinoma.”

Ku rundi ruhande ariko, umwami Charles Wesley Mumbere we ngo ahakana ko ntaho ahuriye n’izo nyeshyamba.

Iyi mirwano ngo ishobora kuba inafitanye isano n’amateka y’ubu bwami bwa Bakonzo buhana imbibe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko bwakunze guhangana n’ubwami bwa Toro bwasaga n’ubuyoboye, kugeza mu mwaka wa 1982 ubwo bagiranaga amasezerano yo kwigenga.

Ubu bwami ndetse mu mwaka wa 2009, Perezida Yoweri Museveni yari yabwemeye nk’ubwami, ariko umwuka mubi ukomeza gukura.

Hagati ya Gashyantare na Werurwe muri uyu mwaka, imirwano hagati ya Polisi n’izi nyeshyamba nabwo yari yahitanye abantu barenga 50, nk’uko bitangazwa na Polisi ya Uganda.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Egoko, ubwami konumva bwaduhagurukiye ????????

Comments are closed.

en_USEnglish