Digiqole ad

Huye: Ngo barambiwe gukora muri VUP badahembwa

 Huye: Ngo barambiwe gukora muri VUP badahembwa

Mu Murenge wa Simbi ho mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage bashyizwe mu bikorwa bigoboka abakene biri muri gahunda ya ‘VUP Umurenge’, ntibishimiye kuba bagiye kumara ukwezi badahembwa kandi ngo ubundi baba bagomba guhemberwa iminsi icumi, ngo biri kudindiza imibereho yabo.

Bamwe muri abo baturage bakora muri VUP, bakora umuhanda w’igitaka wo muri uyu Murenge, ubu bakaba bageze mu Mudugudu wa Rugarama, uri mu Kagari ka Cyendajuru.

Gusa, nubwo babyuka bajya gukora kugira ngo babone ibibatunga, baravuga ko bamaze hafi ukwezi badahembwa kandi ariho baba bateze imibereho. Ibi ngo biratuma barambirwa gukora iyi mirimo, bagasaba ko ababishinzwe bakwihutisha ibisabwa bagahembwa.

Umuturage witwa Nyiramfura Venantie utuye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyendajuru muri uyu Murenge wa Simbi, yatubwiye ko bamuhaye akazi muri VUP mu buryo bwo kumurinda gusabiriza kuko ari umukene uri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, none ngo kuba adahemberwa igihe biri kumwicisha inzara ku buryo yumva yasubira no mu gusabiriza kuko inzara imumereye nabi.

Yagize ati “Nibaturengere baturinde isabiriza, twarakoze, batwemereye ko tuzajya duhembwa buri minsi 10, none iminsi ibaye 27 tutaragira icyo tubona kandi turashonje.”

Uyu na bagenzi be bakora, icyo bahurizaho ni uko kuba batarahembwa bituma inzara ibamerera nabi ndetse bagacika intege zo gukomeza gukora kuko ngo batabasha gukora neza ntacyo bariye, bityo ngo niba badahembwe bagiye guta akazi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Simbi bwo buvuga ko intinde z’abakora muri VUP bwazigejeje ku biro by’Akarere bategereje igisubizo.

Mu kiganiro kigufi n’umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yadutangarije ko impungenge z’aba baturage zifite ishingiro, akaba abahumuriza kuko ngo mu gihe cya vuba baza gubahemberwa imibyizi yabo yose.

Ati “Ibibazo byabo turabizi kandi ni bahumure amafaranga ageze hafi cyane, ntibihebe lisiti ziri mu Karere rwose, tugiye kubikoraho vuba.”

Abaturage bagera kuri 760, nibo bari mu bikorwa binyuranye bya VUP mu Murenge wa Simbi, mu Karere ka Huye, aho bahawe imirimo ibafasha kwivana mu bukene.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/HUYE

2 Comments

  • Mwese muribuka indirimbo yitwanga guharura umuhanda? Parure umuhanda ngushimishe nimbona faranga nibindi.Abantu kera bakoraga imirimo yo guharura imihanda bagahembwa amafaranga hanyuma leta iza gusangako iyo bahawe amafaranga bayajyana mubindi umugore n’abana bakicwa ninzara bazanaho ibyo kubahemba igice kimwe ibiribwa ibkindi amafaranga.Icyo gihe ariko buri kwezi bari bafite byombi muri za 1979-88.Zari Viyupi z’icyogihe.

  • Umuseke mufite kibazo ki ko bitari kworoha kuwufungura?! ibi bimaze iminsi nk’ibiri

Comments are closed.

en_USEnglish