Digiqole ad

Urubyiruko rukora ubuhinzi bw’umwuga rufite intego yo guhaza u Rwanda

 Urubyiruko rukora ubuhinzi bw’umwuga rufite intego yo guhaza u Rwanda

Twahirwa Dieudonné umwe mubagize RYAF (ibumoso), na Jean Damascene Hategekimana uyobora RYAF (iburyo).

Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi bugamije gusagurira amasoko rwibumbiye mu cyiswe “Rwanda Youth for Agribusiness Forum (RYAF)” rwahuriye mu Karere ka Kicukiro rwemeranywa ko rugomba gukomeza kuzamura umusaruro mubyo rukora, Abanyarwanda bakihaza mu biribwa kandi bakanasagurira amasoko.

Twahirwa Dieudonné umwe mubagize RYAF (ibumoso), na Jean Baptiste Hategekimana uyobora RYAF (iburyo).
Twahirwa Dieudonné umwe mubagize RYAF (ibumoso), na Jean Baptiste Hategekimana uyobora RYAF (iburyo).

Iri huriro rigizwe n’urubyiruko rugamije guhinga no korora mu buryo bwa kijyambere kugira ngo mu gihugu haboneke umusaruro uhagije w’ibinyampeke, ibinyamafufu, imboga n’imbuto. Barimo n’abahinga urusenda, n’abagakora ‘confiture’ mu bunyobwa.

Christine Ashimwe, urangije amashuri yisumbuye muri Gashora Girls School avuga ko ubu bafite umusaruro uhagije w’ubunyobwa bakoramo ‘confitur’e zisigwa ku migati.

Ashimwe avuga ko bajya gutangira uriya mushinga ngo bari babajwe no kubona ku ishuri ryabo barabahaga ‘confiture’ ziva muri Leta Zunze Ubumwe za America, kandi no mu Rwanda beza ubunyobwa, ngo basanga byaba byiza nabo babyikoreye.

Gusa, ngo bagitangira ibikorwa byabo bahuye n’ikibazo cy’uko abantu batiyumvishaga ko abakobwa bakora igikorwa cy’ingirakamaro kandi kinini. Ibi ngo byabanje gusa n’ibibaca intege ariko ngo bakomeje gushyiraho umuhati none bageze ku kintu gifatika.

Ashimwe avuga ko ikindi kibazo baje kugira nyuma umushinga wabo umaze gutera imbere, ngo ni ukubura amafaranga ahagije yabafasha gukomeza no kwagura umushinga, agasaba Leta n’abandi batera nkunga gukomeza kubafasha.

Jean Baptiste Hategekimana, umuyobozi w’iri huriro RYAF rigizwe n’abantu 1 228 yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatanu ko bamaze amezi atandatu ariko ngo bateganya kuzamura umusaruro n’ibikorwa byabo hirya no hino bakabikundisha abaturage.

Yavuze ko bazafatanya na Minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta nka RAB, NAEB n’ibindi kugira ngo babashe gukemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa kiri mu Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Fulgence Nsengiyumva yabasezeranije ubufatanye, gusa abasaba gushyiraho urwego nshingwabikorwa ruzabafasha kunoza imikorere bityo bakagera ku musaruro ukenewe.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Turabashyigikiye rwose gusanga abatarize aribo bahinga kandi bagikora gakondo byambabazaga. Inkunga rwose ishakwe kandi atari kubaha ahubwo kugurizwa no gukorera ku ntego kandi isoko rirahari. Baduhe email yabo tujye tubaha ibitekerezo
    Go GO without limit

  • urubyiruko nizo mbaraga z’igihugu niyo mpamvu tugomba gutekereza ibikorwa by’ingirakamaro nkibyo ariko nanone inzego za leta zikwiriye gushyira imbaraga mu gukangurira abanyarwanda ubuhinzi nubworozi bya kijyambere nkuko byakozwe kuri mutuel de sante

Comments are closed.

en_USEnglish