Digiqole ad

NASA ikeneye imyenda yafasha aba Astronauts ‘kwituma’ bari mu kazi

 NASA ikeneye imyenda yafasha aba Astronauts ‘kwituma’ bari mu kazi

Abahanga ba ISS ngo bakenye imyanda yabafasha gutunganya umwanda wabo igihe bari mu kazi

Ubusanzwe abahanga baba mu Kigo mpuzamahanga kiga ikirere (International Space Station) bafite imyenda ikoranye ubuhanga ibafasha guhangana n’ubushyuhe n’ubukonje mu kirere ariko ngo hagize ushaka kwituma ari hanze y’ikigo byaba ikibazo gikomeye.

Abahanga ba ISS ngo bakenye imyanda yabafasha gutunganya umwanda wabo igihe bari mu kazi
Abahanga ba ISS ngo bakenye imyanda yabafasha gutunganya umwanda wabo igihe bari mu kazi

Gusa ariko ngo bafite umushinga wagenewe £24,000 wo gukora umwambaro wazajya ubasha kubona uko biherera mu gihe bari kure y’Ikigo mu kazi.

Uyu mwambaro ngo uzafasha abahanga kubasha kwituma bari mu ngendo za kure aho kugira ngo bagaruke aho bakorera kandi ngo bizabarinda indwara zishobora kubahitana.

Ubu abahanga bo muri NASA batangaje isoko ry’abumva bakora uriya mwenda ufite agaciro ka 29, 600, 000 Frw.

Uyu mwenda ngo uzafasha abahanga gukomeza akazi kabo kandi nibashaka kwituma babikorere mu myenda yabo kuko izajya ibasha kwisukura ntinuke cyangwa ngo ibanduze.

NASA yemeza ko kubera ukuntu ibintu bikomeye (solids) cyangwa ibyoroshye (liquids) bigenda mu kirere kitarimo rukuruzu (pesanteur) ngo umwanda wa bariya bahanga ntuzajya ufata ku mubiri wabo.

Iri koranabuhanga ngo rizakorerwa mu Isi, nyuma rigeragerezwe mu kirere nk’uko ngo bimeze kuri za camera za telephone zigendanwa za bariya bahanga.

Abifuza gupiganirwa gukora uriya mwenda ngo bagomba gutanga inyandiko zisobanura imishinga yabo bitarenza taliki ya 20 Ukuboza 2016.

Kugeza ubu umwanda w’abahanga baba muri ISS utunganywa hifashishijwe ikoranabuhanga bita ‘suction system’ rihindura ibyo bitumye umwuka bimaze gucishwa ahantu henshi.

Iyi suction system ituma hatanuka kandi ntihagire microbes na bacteries zabanduza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish