Digiqole ad

Malawi yemeye kwinjira mu kirego cy’umucuruzi Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside

 Malawi yemeye kwinjira mu kirego cy’umucuruzi Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside

Murekezi ubu afite passport ya Malawi

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu muri Malawi Grace Chiumia yavuze ko azi Vincent Murekezi nk’umucuruzi ukomeye kandi bahaye ubwenegihugu, gusa ngo bagiye kwiga ku kirego cya Jenoside u Rwanda rumurega.

Minisitiri Grace Chiumia yabwiye itangazamakuru ko azi Murekezi, kandi ko Guverinoma ya Malawi idafite amakuru ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Nzi Murekezi nk’umucuruzi ukomeye muri iki gihugu. Iki kibazo ngiye kucyitaho njye ku giti cyanjye. Nzasuzuma ikirego cye kugira ngo menye impamvu za nyazo z’ibimuvugwaho.”

Vincent Murekezi, yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kuva mu mwaka wa 2009, ubu arashakishwa na Polisi Mpuzamahanga ‘Interpol’. Gusa, n’ubwo aho ari hazwi, ntarafatwa kubera ruswa yamunze inzego za Malawi abamo kuva mu mwaka wa 2003 ndetse akayikoreramo ubucuruzi, nk’uko ikinyamakuru Nyasatimes cyo muri Malawi kibivuga.

Aho kumufata, ahubwo Guverinoma ya Malawi ngo yamunzwe na ruswa yamuhaye ubwenegihugu ubu akaba yitwa Banda Vincent.

Ubu, afite icyo urwego rushinwe abinjira n’abasohoka muri Malawi bwita impapuro z’inzira yahawe mu 2011, zifite nomero ‘MA07817’ zimugaragaza nk’umuturage wa Malawi, ukomoka i Mbeya muri Tanzania.

Murekezi ubu afite passport ya Malawi.
Murekezi ubu afite passport ya Malawi.

Gusa, hakaba na Passport y’u Rwanda ifite nomero PC939663 igaragaza ko yavukiye Ngoma, ubu ni mu Karere ka Huye.

Gusa, ngo Vincent Murekezi yaba afite n’indi Passport igaragaza ko yavukiye mu mujyi wa Kigali.

Joseph Chauwa, umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Malawi avuga Murekezi yahawe passport ifite nomero ‘MA606888’ n’impapuro z’inzira bya Malawi kubera ko yari yujuje ibisabwa byose umuntu wifuza kuba umunya-Malawi agomba kuba afite.

Vincent Murekezi ukomeye cyane muri Malawi, ndetse akagira inshuti nyinshi muri Guverinoma, Polisi, n’izindi nzego za Leta ngo kubera ruswa, mu cyumweru gishize yatawe muri yombi kubera ibibazo afitanye na Guverinoma ya Malawi, gusa mu cyumweru gishize afungurwa nta masaha menshi amaze muri Gereza.

Nyasatimes dukesha iyi nkuru ivuga ko yaba yaratanze ruswa ya Miliyoni eshatu z’amafaranga akoresha muri kiriya gihugu, umuyobozi wa Polisi ya Mponela, Senior Assistant Commissioner of Police Emmanuel Soko aramurekura. Ndetse nyuma anahabwa imbunda yo kwirinda.

Murekezi ariko aracyafite na Passport y'u Rwanda.
Murekezi ariko aracyafite na Passport y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish