Digiqole ad

Kutirara nibyo birimo kumfasha mu muziki- Yvan Buravani

 Kutirara nibyo birimo kumfasha mu muziki- Yvan Buravani

Buravani ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite igikundiro kidasanzwe kubera ubwiza bw’indirimbo ze

Yvan Bravan ngo kumva ko ntaho aragera bitewe n’intumbero afite nibyo bimwongerera imbaraga zo gukora cyane ngo arusheho gukora ibyiza kurushaho.

Buravani ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite igikundiro kidasanzwe kubera ubwiza bw'indirimbo ze
Buravani ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite igikundiro kidasanzwe kubera ubwiza bw’indirimbo ze

Burabyo Yvan watangiye gukora umuziki muri 2009, ariko akaza kwinjira neza mu muziki by’umwuga muri 2015, ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe.

Ibi bituruka kenshi ku ndirimbo amaze gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2016 usanga zumvikana henshi ugereranyije n’iz’abandi bahanzi.

Mu bamaze kumva ibihangano bye, bemeza ko aramutse adacitse intege cyangwa se ngo agire imyitwarire yindi ashobora kwagura umuziki w’u Rwanda ukaba wamenyekana hanze.

Kutirara ngo yumve ko hari aho yageze hadasanzwe nibyo akomeza kwifashisha bikamutera n’imbaraga kugirango akomeze akore ibihangano bye neza.

Yabwiye Umuseke ati ” Ntabwo numva ko nageze kugasongero, cyangwa ngo umve ko nageze aho nifuza, ahubwo buri munsi mba nshaka gukora cyane kugirango ndusheho gutera imbere naho sinshobora kwirara ngo numve ko nabigezeho”.

Yakomeje avuga ko uretse nawe n’undi wese ukora akazi ku buryo by’umwuga atakagombye guterera agati mu ryinyo ngo yumve ko ibyo akora yabigezeho. Ahubwo buri wese ahora yiga kugirango akomeze anoze ibyo akora.

Buravan ngo abafana be bitegure amashusho (video) y’indirimbo ye ‘Just dance’ kuko iri mu ndirimbo yakoze yitayeho ku buryo ishobora kugira aho imugeza.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

en_USEnglish