Kicukiro habaruwe abamugaye 1 541, ngo ‘babona’ inyunganirangingo kuri Mutuelle
Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda basuye ibigo bibiri by’abafite ubumuga bareba uko babayeho. Mbere yo kujya muri ibyo bigo babanje kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bubabwira ko ngo hari ubufatanye Akarere gafitanye na komisiyo y’igihugu y’abafite ubumuga( NCPD) na MINISANTE kugira ngo bajye barihira insimburangingo n’inyunganirangingo hifashishijwe mutuelle de Santé.
Abadepite bari bayobowe na Depité Amiel Ngabo bavuze ko bibaye ari ukuri byaba ari umwihariko w’Akarere ka Kicukiro kuko ngo mu turere tugera ku icumi bamaze kugeramo bahura n’ikibazo cy’uko Mutuelle idafasha mu kwishyura biriya bikoresho bifasha abafite ubumuga.
Marceline Ntukabumwe ushinzwe ibikorwa by’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JDAF) mu Karere yabwiye abadepite ko abo bishyurira ari ababaruwe na NCPD gusa ngo haracyari imbogamizi z’uko amafaranga y’inyongera basabwa kwishyura nayo akiri hejuru.
Nyuma yo kwerekwa raporo y’ibyakozwe ngo abafite ubumuga muri Kicukiro batezwe imbere, Deputé Christine Muhongayire yabajije abashinzwe kwita ku buzima bw’abafite ubumuga niba za Koperative bavuga ko bafashije bazikurikirana ngo barebe niba zitera imbere koko.
Marceline Ntukabumwe yasubije ko kugeza ubu izashinzwe zitaramara umwaka ariko ngo ziri gutera imbere muri rusange.
Koperative z’abafite ubumuga zifashwa n’Akarere ngo kugeza ubu ni ebyiri arizo Koperative Impuhwe y’abamugariye ku rugamba ikorera Nyarugunga na Koperative Kwigira igizwe n’abafite ubumuga bwo kutabona yo mu murenge wa Masaka.
Nubwo ubuyobozi muri Kicukiro buvuga ko hari imikoranire yihariye bufitanye na NCPD na MINISANTE bwishyurira abafite ubumuga insimburangingo cyangwa inyunganirangingo hifashishijwe Mutuelle de Santé, Romalis Niyomugabo uyobora NCPD yabwiye Umuseke ko nta bufatanye bwihariye bafitanye n’Akarere ka Kicukiro kuri iriya ngingo.
Niyomugabo yavuze ko ubusanzwe bitari mu nshingano za NCPD kugurira abafite ubumuga insimburangingo ahubwo ko ngo bakora ubuvugizi no guhuza ibikorwa birebana n’abafite ubumuga.
Hon Ngabo nawe yakemanze igisubizo yahawe n’abayobozi mu karere kuri iriya ngingo, avuga ko bazibariza ibigo birebwa na kiriya kibazo harimo na NCPD.
Akarere ka Kicukiro ngo hateganya ingengo y’imari ya miliyoni zirindwi n’igice zo gufasha abafite ubumuga mu nzego zitandukanye.
Abadepite basuye ibigo by’abana bamugaye
Aba badepite basoye ibigo birera abana bafite ubumuga bwo mu mutwe; ‘Centre Amizero’ y’i Gikondo na’ Centre Inshuti zacu’ y’Ababikira b’Inshuti z’Abakene y’i Gahanga.
Aha bahabonye ibibazo binyuranye birimo nko kuba nta bibuga by’imyidagaduro, ibitabo bicye bigendanye n’integanyanyigisho yihariye y’aba bana
Soeur Emerita Nyirandayizeye wo mu kigo cy’i Gahanga yabwiye aba badepite ko bakeneye ubufasha bwo kuzitira ikigo cyabo kugira ngo bakureho impungenge bahorana ko abana basohoka imodoka zikabagonga kuko hatazitiye.
Abadepite basezeranyije ko bazakora ubuvugizi bigashyirwa mu mihigo y’Akarere ka Kicukiro y’umwaka utaha.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW