Digiqole ad

‘Convention’ indirimbo ya Senderi ngo ategeyeho abandi bakora Afrobeat

 ‘Convention’ indirimbo ya Senderi ngo ategeyeho abandi bakora Afrobeat

Senderi International Hit umaze kwigaragaza cyane ugereranyije n’abandi bakora injyana ya Afrobeat mu Rwanda mu mwaka wa 2016, yakoze indirimbo yise ‘Convention’ ngo igomba kubuza undi muhanzi wese kumvikanisha iye.

Senderi ngo nta muhanzi n'umwe bahanganiye ibihembo bya Salax Awards mu bakora injyana ya Afrobeat
Senderi ngo nta muhanzi n’umwe bahanganiye ibihembo bya Salax Awards mu bakora injyana ya Afrobeat

Imwe mu mpamvu avuga atya, ngo ni uburyo abahanzi bahatanye mu bihembo bya Salax Awards mu kiciro cya Afrobeat ,ubu bashobora kwishyira mu myanya yo kuba bakeneye icyo gikombe kumurusha.

Mu by’ukuri we avuga ko yamaze kwakira ko ntawe bahanganye. Dore ko ubu ari kumwe n’itsinda rya Charly & Nina rimwe mu matsinda akomeye cyane muri iki gihe.

Senderi avuga ko yifuza ubunararibonye mu itangwa ry’ibihembo by’iri rushanwa. Bitaba ibyo n’ubundi umwaka utaha bikaba byashoboka ko abandi bahanzi barisezeramo.

Ati “Iyi ndirimbo niyo igomba kumpesha kiriya gikombe. Kuko abahanzi mpanganye nabo bafite ibindi bakwiye bitari icy’umuhanzi uhiga abandi muri afrobeat”.

Byagiye bivugwa kenshi ko Mico The Best, Uncle Austin na Senderi aribo bahangaye cyane muri iyo njyana. Gusa we avuga ko aba bombi ntawe ahanganye nawe kuko nta n’ibikorwa bafite biri hanze bivuga.

Ku bijyanye n’itsinda rya Charly & Nina, yabwiye Umuseke ko abo bakobwa badashobora guhabwa icyo gikombe. Icyo yemera cyo ari uko bahabwa igihembo cy’indirimbo y’umwaka ariyo ‘Indoro’ bakoranye na Big Farious.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hit yarakeneye kongera kuvuga kuko yaracecetse cyane bituma na guma guma idashyuha ya 2016 ubutaha bazamuhe Number one kandi agira innovation bur’igihe. Congz Mr Trump International Hit from kigali to Havard

    • Hit ni hit %

Comments are closed.

en_USEnglish