Digiqole ad

Runda: ADEPR, Umudugudu wa Ruyenzi wemeye gutanga miliyoni 250 zo kubaka urusengero

 Runda: ADEPR, Umudugudu wa Ruyenzi wemeye gutanga miliyoni 250 zo kubaka urusengero

Igishushanyombonera cy’urusengero kigaragaza ko uru rusengero ruzuzura rutwaye miliyoni 250.

Abayoboke b’itorero ADEPR ku rwego rw’umudugudu wa Ruyenzi batangaza ko nta gahato bashyizweho bemera gutanga amafaranga arenga miliyoni 250 zo kubaka urusengero rwiza, ngo rujyanye n’igishushanyombonera cy’Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Igishushanyombonera cy'urusengero kigaragaza ko uru rusengero ruzuzura rutwaye miliyoni 250.
Igishushanyombonera cy’urusengero kigaragaza ko uru rusengero ruzuzura rutwaye miliyoni 250.

Aba bakristo b’Itorero ADEPR mu mudugudu wa Ruyenzi, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko hashize igihe kitari gito batekereza kubaka urusengero  rujyanye n’igihe ndetse n’igishushanyombonera cy’umujyi wa Runda kubera ko ngo urwo bari basanganywe rushaje kandi rukaba rudafite n’ubushobozi bwo kwakira abakristo bashya bagenda biyongera.

Pasiteri  KALISA Jean Marie Vianney, Uyobora iri torero ku rwego rw’umudugudu wa Ruyenzi avuga ko igitekerezo cyo kubaka urusengero rujyanye n‘igihe cyavuye mu bakristo ubwabo nyuma y’amasengesho y’icyumweru bari bavuyemo  maze bagishyikiriza abapasiteri  maze baracyemeza.

Ati “Urebye ubwiyongere bw’abakristo bacu muri iyi myaka ibiri wabonaga uru rusengero ari ruto cyane ugereranije n’abateraniramo ubanza aribyo abayoboke bacu bashingiyeho bifuza ko twubaka  urusengero rwiza.”

Rev. Pasiteri RUTAYISIRE Pascal Uyobora ADEPR ku rwego rwa Paruwasi, avuga ko igitekerezo cyiza nk’iki kibayeho byerekana ubufatanye n’imikoranire myiza hagati y’abayobozi n’abakristo kandi ko ari byo bifuza ko bikomeza.

Gusa akavuga ko n’ubusanzwe  abayobozi bafite inshingano zo gutekerereza abo bayobora ariko ngo kuba ubwabo aribo bafashe iya mbere mu gutanga uyu musanzu wo kubaka bizihutisha imirimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Christine NYIRANDAYISABYE, avuga ko mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kubaka itorero rijyanye n’igishushanyombonera cy’umujyi wa Runda,hari inama babanje kugisha ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo harebwe niba igishushanyombonera cy’urusengero gihuye n’icy’umujyi.

Yagize ati “Amatorero n’amadini dufite yose yatangiye gushyira mu bikorwa ibijyanye n’igishushanyombonera twifuza kuganishamo umujyi wacu,kandi bigaragaza imikoranire myiza dufitanye n’abafatanyabikorwa dukorana.”

Miliyoni 250 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda  niyo mafaranga uru rusengero ruzuzura rutwaye, muri yo miliyoni 14 niyo abakristo bakusanyije ku gicamunsi cy’ejo hatabariwemo ibikoresho birimo sima, imicanga, n’amabuye.

Abayobozi bagiye kwereka abakristo uko igishushanyombonera cy'urusengero giteye.
Abayobozi bagiye kwereka abakristo uko igishushanyombonera cy’urusengero giteye.
Pasiteri Jean Marie Vianney Kalisa na Rev. Rutayisire Pascal.
Pasiteri Jean Marie Vianney Kalisa na Rev. Rutayisire Pascal.
Urusengero bari basanganywe rwabaye ruto kandi ngo ntirujyanye n'igihe.
Urusengero bari basanganywe rwabaye ruto kandi ngo ntirujyanye n’igihe.
Rev. Pasiteri Rutayisire Pascal n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda Christine Nyirandayisabye.
Rev. Pasiteri Rutayisire Pascal n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Christine Nyirandayisabye.
Igikorwa cy'ubwitange cyabimburiwe n'indirimbo z'abahanzi.
Igikorwa cy’ubwitange cyabimburiwe n’indirimbo z’abahanzi.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Runda

4 Comments

  • Nibyo rwose duharanire gukora imirimo myiza , harimo no kubaka urusengero ntagahato. Ba nyaruyenzi keep it up!! bravoooo Imana izabidufashamo

  • mukomeze imihigo yo kubaka nibyiza muzagororerwa
    mu ijuru

  • Uwiteka yubatse imitima yacu, natwe ntituzarorera kumukorera.

  • Imana ni nziza ibihe byose, gukorera Imana no kubaka insengero nta gihombo kirimo, ubukore nawe maze wirebere! Bravo k’ubuyobozi bwa ADEPR Ruyenzi n’abakristo buwo mudugudu, tubari inyuma!

Comments are closed.

en_USEnglish