Urugaga rw’Abavuzi rwasohoye abatsindiye gukora kinyamwuga
Kuri uyu wa 18 Ugushyingo, Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi, ‘Rwanda Allied Health Professions Council (RAHPC)’ rwasohoye urutonde rw’abatsindiye gukora uyu mwuga mu buryo bwa kinyamwuga gusa imibare ntihagaze neza ugereranyije abatsinze n’abakoze. Jean Baptiste Ndahiriwe ushinzwe ubwanditsi muri uru rugaga avuga ko ibi byagiye biterwa na bimwe mu bibazo biri mu burezi.
Mu bantu 557 bakoze ibizamini mu byiciro bitandukanye, hatsinze abantu 165, abandi 392 baratsindwa. Gusa ngo hari abagiye batsindwa ku kigero kidakabije ku buryo hazashyirwaho gahunda yo kubahugura mu gihe gito ubundi bakemererwa gukora kinyamwuga.
Mu kiciro cya Medical Laboratory, abakoze baturutse muri University of Gitwe (A1) bari 156, hatsinda Batandatu gusa, naho abakoze baturutse muri INES-Ruhengeri (A0) bari 90, hatsindamo bane.
Gusa mu bindi byiciro nka Physiotherapy; Nutrition & Dietetics Practitioners, Medical Imaging; Dental Therapy, Clinical Medicine, abakoze biganjemo abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye batsinda ku gipimo gishimije
Ushinzwe ubwanditri muri RAHPC, Jean Baptiste Ndahiriwe avuga ko uku gutsindwa kwagiye guterwa n’abagiye bakora mu byiciro bataboneye amasomo ahagije.
Atanga ingero za zimwe mu mpamvu, Ndahiriwe yagize ati “ Hari abize porogaramu itari iya Loboratoire noneho bashaka ko babandika muri iyi porogaram, basanga hari ibyo babura, babasaba kugira ibyo buzuza ariko na byo ntibabikora neza hanyuma bakorera hamwe n’abandi.”
Avuga ko hari na bimwe mu bibazo bikiri mu burezi bituma habaho uku gutsindwa. Ati “ Nta barimu bagira, nta laboratoire,…”
Uyu muyobozi muri RAHPC uvuga ko abize mu mashuri ya Leta n’ayigenga bakoreye hamwe, avuga ko hari abagiye batsindwa mu buryo budakabije bazahugurwa kugira ngo bemererwe kwinjira mu mwuga. Ati “ Ntabwo twapfa kurekura abantu bafite ibibazo, kwaba ari ugushyira abaturage mu kaga.”
Ndahiriwe avuga ko kuva uru rugaga rwajyaho mu mwaka wa 2013, hari impinduka nziza ziri kugaragara mu buvuzi kuko abakora uyu mwuga muri Leta bose bafite ibyangombwa bibemerera gukora nk’abanyamwuga.
Uru rugaga ruhuriwemo n’abanyamwuga mu by’ubuvuzi ruvuga ko rutazatezuka ku ntego yo gukemure bimwe mu bibazo byakunze kugaragara mu buvuzi bwo mu Rwanda bigatuma hari n’ababura ubuzima.
Bimwe mu bikorwa by’uru rugaga, birimo guhugura gukoresha ibizamini abavuzi no kubakurikirana mu mikorere yabo ya buri munsi.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
15 Comments
Andi muze rero dusubire mucyaro nitugirimana tuzabonutworoza amatungo magufi ntakundi.Ibyo gutwara moto nabyo kubonigishoro ntibyoroshye.
mbega ikinyoma nonese baravuga ko urwo rugaga rwajyaho hari gukora abanyamwuga yaduha imibare y’abari mu kazi rutarajyaho bavuye mu kazi kubera ubushobozi buke? ibi ni ikinyoma ubu bishoboka bite ko abantu bangana kuriya batsindwa ibi bigaragaza ubunyamwuga buke mu kubaza bazashyireho ikigo cyigenga gitanga ibizamini maze murebe ko badatsinda naho kuba abantu bize ngo ibindi bitari Laboratory baraysinze neza bishobora kuba byaratewe nuko bababajije neza bo cg bigaterwa nuko uyobora uru rugaga aribyo yize (kuko ntabwo yize Laboratory sciences ahubwo abarwanya kubi)
Hahahah!!!!ariko aba bayobozi buru rugaga bagize raisonnement kuri ibi bintu bakoze?ubu kandi barashaka andi mafaranga aturutse kuri izi nzirakarengane ahaaa nako ni inziramakimbirane baba bananiwe gukemurana nabayobozi bizo kaminuza.ngaho namwe mumbwire nkabantu bo muri HEC izo results ziremewe?ese niba zemewe twabwirwa niki ko hatarimo kubeshyerwa cg gukosorwa nabi.ahaaaa agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru bitinde bitebuke aba bayobozi bazaryora ibyo bari gukora.ngaho niba atari indonke abatsinze nibabahe license batishyuye cg abatatsinze bazakore izindi exam batishyuye andi Frw.aho niho byagaragara ko bari gushaka koko ireme ryuburezi baho ubundi bari gushaka ireme ryifaranga bambura nabatagira akazi……
aha ntibyoroshye, nibaza niba ibyo bizami bifite ireme, ese mukora mute najye muzampe ikiraka cyo kubitegura nirireho,evaluation of 4 years in two days, harimo amananaza kugirango mukomeze mwirire agafaranga!!!!
Ni byo rwose. Umuntu yiga construction cg accounting akajya muri Congo rimwe mu kwezi nyuma y,imyaka ibiri ngo afite A1 mu buvuzi!! Urugaga turarushyigikiye cyane ntimwite Ku baswa bari hanze. Bajye mu bindi bashoboye bareke kuza gukina n’ubuzima bw’abantu rwose. Urugaga turabashyigikiye cyane.
ufite mibare ingana iki y’abagiye kwiga Kongo gutyo ufite imibare yihe ikwereka ko abatsinzwe bize Kongo gusa cg ntabwo Uzi gusoma ibyanditse
Ibi bigabo byo muri RAHPC byigize bya Nyirigihugu, murabeshya sha gushaka kutunyunyuzamo amaraso ntibizashoboka, mujye mushaka cash mwakoreye, ikimbabaje nuko 2017 mutumye tuzajya mumatora dufite umunabi, ariko ntacyo H.E nzarimuha numugabo nuko iteka mumuvangira mwambwa mwe, ariko ibyo mukora byose mumenye ko bizabagaruka.
Ikimbabaza kurusha ibindi nuko nibyo muvuga bya professionalism mutigeze mubyiga! Mana weee…, mudukangisha ko mwahoze muri abasirikare, ntacyo mugumye muhemukire abana b’u Rwanda sha. Turi kumwe….
mukomeze murye tu! HEC Irebe neza RAHPC kuko isigaye iri hejuru ya MINISANTE na HEC aka gatsiko k’abagambiriye kurya rubanda kagaragare kuko birakabije.
RAHPC AGATSIKO KAGAMBIRIYE KWAMBURA NO KUNYUNYUZA IMITSI Y’ABANA B’ URWANDA KWELI!!!!! UWO BASHAKA BARAYIMUHA. NTACYO TU! TWARUHURIYEMO TWESE NUBWO BAMWE BARYA N’UTW’ABANDI MUKOMEZE. TUZICWA N’INZARA KUBERA AGATSIKO K’ABASHA KURYA ABANDI?
Iyo hatsinzwe benshi Niko amafranga binjiza yiyongera kdi rubanda barimo babigenderamo inzego zibishinzwe zigire icyo zikora kuko ntabwo byumvikana uburyo abantu bize hatandukanye Bose ari abaswa ahubwo abateguye ibyo bizamini babifitiye ububasha.
ICYAKORA RAHPC NTIGIRA ABATEGURA AHUBWO NI YIHUZE NA HEC BAREBE KOKO IREME RY’UBUREZI ARIKO RAHPC NTIZONGERE NARIMWE GUTEGURA IKIZAMINI KUKO NTA NUMWE MUBATEGURA WIGEZE YIGA EDUCATION/PEDAGOGIE BITYO MUBIHARIRE MINEDUC NA HEC MUJYE MWAKIRA ABO BABAHAYE KO BATSINZE
Harya ibi byose ni ukugirango bereke HE ko ikizamini ari ngombwa mbega gukabya kubeshya ubuse Koko abantu bose ni abaswa pe?ariko ubundi abategura ibi bizamini bafite Level yihe kuburyo bafite ubushobozi bwo kubaza abantu bize kaminuza bakabapima ibi rwose ni ugusebanya pe abantu barenga 90% bagatsindwa ukumva nta kibazo ngo wabajije
Ese uwo muyobozi yatubwira amanota bazafatiraho kubazahabwa a mahugurwa.
Uku ni ko guha agaciro ubuzima bw’abanyarwanda, kuko ntitwifuza abaganga bazaza gutobanga ubuzima bwacu. uru rugaga ndarushima kuko gutanga ubuvuzi ni ikintu cyo kwitondera ntabwo wapfa kubishoramo ubonetse wese ngo ni uko afite dipolome. amagara araseseka ntayorwa. congs to RAHPC ahubwo nimumanuke muge no mu mavuriro murebe abaganga birirwa basuzugura abantu cg bakaguha imiti ivura grippe kandi umuntu arwaye malaria yenda kumuhitana.
ndumva Uzi ikiganga kuko utajya gukora ibyo unenga?
Comments are closed.