Gicumbi : Abacururiza mu isoko rya kijyambere barasaba ko ryasanwa
Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kijyambere ry’akarere ka Gicumbi riherereye mu murenge wa Byumba barasaba ko ryavugururwa kuko ryangiritse by’umwihariko mu bice by’igisenge ku buryo iyo imvura iguye ibanyagira ikangiza ibicuruzwa byabo.
Aba bacuruzi bavuga ko basora neza ariko batazi aho imisoro yabo ijya ku buryo isoko bacururizamo ryangirika ntirisanwe mu maguru mashya.
Iri soko ryubatswe mu mwaka wa 2005, ryangiritse imireko imvura yagwa amazi ntabone ikiyayobora ahubwo akaruhukira mu bacuruzi n’ibicuruzwa byabo. Aba bacuruzi bavuga ko bari guhura n’igihombo kuko ibicuruzwa byabo bikomeje kwangirika ari byinshi.
Umuyobozi w’iri soko rya Kijyambere , Ruzigana Fulgence avuga ko umubare w’abacururiza muri soko umaze kugera kuri 644 kandi ko basora miliyoni eshanu buri kwezi ariko ko batigeze basanirwa isoko muri iyi mwaka 10 rimaze rikorerwamo.
Uyu muyobozi kandi avuga ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ibice byagiye byangirika mu nyubako y’iri soko. Avuga ko ibice byangiritse ari imireko, amabati, impombo zo mu bwiherero n’irangi ryagiye rivaho.
Avuga ko igice kibabangamiye ari igisenge kuko iyo imvura iguye bakeka ko bari hanze. Ati “ Umuvu w’amazi uva ku mabati urengeje ubushobozi bw’imireko yashyizweho akaruhukira mu bacuruzi n’ibicuruzwa byabo.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko bwiteguye gukurikirana iki kibazo kandi bukagishakira umuti mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte avuga ko abacuruzi bakwiye gukora imirimo yabo ntacyo bikanga kuko mu minsi micye bagiye gusana iri soko. Avuga ko iri soko rizasanwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI