Digiqole ad

Havumbuye impamvu ibikomere by’abageze mu zabukuru bitinda gukira

 Havumbuye impamvu ibikomere by’abageze mu zabukuru bitinda gukira

Ibikomere by’Abakuze bitinda gukira

Abantu muri rusange bazi ko ibikomere by’abantu bakuru bitinda gukira. Nubwo bisanzwe bizwi gutyo, abahanga ntibari bazi impamvu nyakuri ituma igikomere cy’umuntu ugeze mu zabukuru gitinda gukira.

Ibikomere by'Abakuze bitinda gukira
Ibikomere by’Abakuze bitinda gukira

Kuri uyu wa Kane nibwo abahanga bo muri Rockefeller University basohoye inyandiko isobanura icyo bita ko ari ‘impamvu ifatika’ ituma ibisebe by’abasaza n’abakecuru bitinda gukira.

Nyuma y’Intambara ya mbere y’Isi (28, Nyakanga 1914 – 11 Ugushyingo 1918) nibwo abaganga b’i Burayi batangiye kwibaza impamvu ibisebe by’abasirikare bagiye ku rugamba bakuze bitinda gukira ugereranyije n’abakiri bato.

Aya matsiko yabo yarakomeje kugeza n’ubu. Kwikiza ku gisebe ubwabyo biratangaje!

Abahanga bo muri Rockefeller University bafashe imbaba ishaje bayishyira mu byuma bya kabuhariwe muri Labo batangira kwiga uko uturemangingo fatizo tw’uruhu rwayo dukora, uko imyaka yashiraga indi igataha.

Ibyo babonye babisohoye mu kinyamakuru kitwa ‘Cell’ kandi ngo byatumye bamenya impamvu ifatika ituma ibisebe by’inyamabere zigeze mu zabukuru bitinda gukira.

Prof Elaine Fuchs yagize ati:“Twasanze iminsi mike ikurikira gukomereka kw’iriya mbeba, uturemangingo fatizo tw’uruhu dutangira urugendo tugana ahakomeretse hanyuma tukahapfuka. Ibi bisaba ko tuba dukorana neza n’uturemangingo tw’ubudahangarwa bw’umubiri (Immune cells).”

Yongeyeho ko ubushakashatsi bwabo bwaberetse ko iyo umuntu ageze mu zabukuru, imikoranire hagati y’uturemangingo tw’amoko yombi igabanyuka, igakora buhoro cyane.

Uyu muhanga wo mu Kigo kitwa Robin Chemers Neustein Laboratory of Mammalian Cell Biology yangoyeho ko ubushakashatsi bwabo buzabafasha gukora imiti yazatuma turiya turemangingo dukorana mu buryo busanzwe bityo igisebe kikajya gikira nk’uko bisanzwe.

Ubusanzwe bisaba ko igisebe gihita gikira vuba kugira ngo umubiri n’uruhu bikomeze akazi kabyo ko kurinda umuntu kwangizwa n’ibikomoka ku bidukikije nk’imirasire y’izuba, ivumbi, amazi n’ibindi.

Kugira ngo igisebe gikire bisaba ko uturemangingo tw’uruhu gukorana neza na za proteins n’ibindi bigize ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu kandi bifata igihe n’imikoranire ihambaye.

Ibyo abahanga bita skin cells (uturemangingo tw’uruhu) bikorana bya hafi na immune cells (uturemangingo tw’ubwirinzi) kugira ngo hashyirweho urufatiro rwo gusana inyama z’imbere, hagakurikiraho umubiri nyuma hakaza uruhu.

Ubushakashatsi abahanga babukoreye ku mbeba zifite hagati y’amezi abiri n’amezi 24 y’ubukure (ugereranyije ni hagati y’abantu bafite imyaka 20 na 70 y’amavuko). Bwerekanye ko proteine ituma twa turemangingo tugenda twegerana ishobora kwihutishwa bityo bigatuma igisebe gikira.

Nubwo ibi bivugwa n’abahanga ariko, ku rundi ruhande birazwi ko hari indwara zica intege urwungano rw’ubwirinzi bw’umubiri (Immune System) bityo ibisebe bigatinda gukora cyangwa ntibikire na busa harimo nka SIDA.

technology.org

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish