Umuziki si ugupfa kuwukora, ahubwo abato hari ibyo basabwa- Mani Martin
Man Martin ni umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba indirimbo by’umwimerere ‘live’, ndetse akaba n’umwe mu bahanzi bakora injyana gakondo ariko we yita ivuguruye ‘Modern’ kubera umudiho wayo.
Avuga ko gukora ikintu ufite intumbero nk’umuhanzi ukizamuka biba umusingi ukomeye mu iterambere ry’umuhanzi wawe.
Kuri we nk’umuhanzi umaze kuba intararibonye mu muziki hari inama z’ibanze agira umuhanzi wese ukizamuka ushaka iterambere mu umuziki we.
Inama abagira ni uko ngo nk’umuhanzi ukizamuka, agomba gukabya inzozi ze atitaye ku bamuca intege bamubwira amagambo amusubiza inyuma ahubwo akagira intego nziza n’icyerecyezo gihamye.
Ikindi ngo ni ukudasuzugura ibitekerezo by’abandi ngo wumve ko wowe ubwawe wihagije kuko abandi baba bafite inyunganizi zagufasha kugenda ugera ku mihigo wihaye kwesa mu muziki ukora.
Yabwiye Umuseke ko abahanzi bato abo bakunze kwita ‘Underground’, bakwiye kujya babanza kumenya neza icyo bashaka kuba cyo.
Bitari icyo abandi bashaka ko aba cyo kuko kumenya aho ava naho ashaka kugana ari ngombwa adashatse gukora umuziki ngo yitware ndetse abe nkuko abandi bashaka.
Man Martin yakomeje avuga ko abahanzi nyarwanda urete abazamuka, n’abasanzwe bazwi ko bakwiye kugeza ubutumwa bwubaka ku bantu.
Bitari ukumva ko kanaka yakoze umuziki agahita akundwa nawe agapfa kuza aririmba ibyo ashatse. Ko kuba hari ibihangano bijya hanze bidafite icyo bimariye sosiyete ariho hava kugawa.
Ku bijyanye na muzika akora, avuga ko kuri ubu yamaze gusoza indirimbo zizajya kuri album ye ya gatanu yise ‘Afro’ ashaka kumurikira abanyarwanda mu minsi iri imbere.
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
2 Comments
Harya uyu uvuga abato afite imyaka ingahe? Arikwiyibagiza ko bamwe mubarokotse bakiriho kandi bamuruta?
@Ntimba, icyo ni igitekerezo cy’umuntu utasomye inkuru cg utazi ibyo uvuga, NGO afitimyakingahe? Iyo afite yose ariko afite abo aruta n’abamuruta aha kandi ntibishingiye kumyaka baravuga abato muri muzika, kubavugaho kandi ntibivuze ko arabizi ko hari n’abawumubanjirijemo gusa Ba mubajije icyo abwira abo yawutanzemo, ntiyari gusubiza ibitabajijwe rero kugirango agushimishe wowe n’abameze nkawe mwumva macuri! Uje nkiyagatera rwose ariko urabivanze uti “Yibuke ko bamwe mubarokotse bakiriho kandi bamuruta” iyi nteruro ntakintu ipfana n’iyi nkuru, aho urivangiye KBS ntimukavannge amasaku namasakaramentu.
Comments are closed.