Digiqole ad

TWAS isize iki? Science mu Rwanda ngo nijye cyane mu buhinzi n’ubworozi

 TWAS isize iki? Science mu Rwanda ngo nijye cyane mu buhinzi n’ubworozi

Iyi nama mpuzamahanga yafunguwe na Perezida Kagame kuwa mbere w’iki cyumweru

Mu kiganiro yahaye Umuseke ubwo yari amaze gusoza ihuriro ry’abahanga muri sciences (The World Academy of Sciences) ryaberaga mu Rwanda, Minisitiri w’uburezi Dr Papias Malimba Musafiri yavuze ko mu Rwanda abahanga nabo bagomba gukora ubushakashatsi cyane mu byerekeye ubuhinzi n’ubworozi kuko ari igice gitunze Abanyarwanda benshi.

Iyi nama mpuzamahanga yafunguwe na Perezida Kagame kuwa mbere w'iki cyumweru
Iyi nama mpuzamahanga yafunguwe na Perezida Kagame kuwa mbere w’iki cyumweru

Minisitiri Dr Malimba avuga ko politiki y’uburezi mu Rwanda mu bya Sciences izibanda cyane ku cyateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, n’ubumenyi mu by’ingufu (energie) kuko igihugu kizikeneye cyane mu majyambere.

Kwigisha kuvura indwara no kuziirinda nabyo ngo bizarushaho gushyirwamo imbaraga mu kwigisha za sciences mu Rwanda mu myaka igiye kuza.

Mu ijambo yagejeje ku bahanga barenga 400 bari muri iriya nama, Minisitiri w’uburezi Dr Malimba Papias yababwiye ko ubufanye hagati y’u Rwanda n’amahuriro y’abashakashatsi buzakomeza kongerwa kandi impande zombi zikabyungukiramo.

Yavuze ko Rwanda Academy of Sciences izakomeza kwigira ku zindi academies zayibanjirije kuko yo ivutse vuba, ibi bikazatuma izakora inshingano zayo z’ubushakashatsi bugamije kubonera ibisubizo ibibazo byugarije abanyarwanda muri rusange.

Yashimiye Prof Li wemeye gutanga amafaranga y’igihembo yaherewe muri iyi nama kugira ngo azafashe urubyiruko ry’Abanyarwanda rwiga sciences ariko rutishoboye.

Prof Li yabwiye Umuseke ko yakoze kiriya gikorwa akivanye ku mutima kuko nawe yavukiye mu Majyaruguru y’u Bushinwa aho ubuzima butari bumeze neza, kwiga bikaba byari ingorabahizi kuri we kuko umuryango we wari ukennye.

Bamwe mu bahanga bari muri iyi nama ubwo yariho isoza imirimo yayo
Bamwe mu bahanga bari muri iyi nama ubwo yariho isoza imirimo yayoq

Aba bahanga muri science bishimiye ikaze bahawe mu Rwanda

Bamwe mu bahanga bari muri iyi nama yashoje imirimo yayo none, babwiye Umuseke ko bashimye uko bakiriwe.

Adejuwon Adewale Adeneye wo muri Lagos State University College of Medecine yavuze ko aribwo bwa mbere ageze mu Rwanda ariko kubera uko yakiriwe neza yiyemeje kongera icyumweru ku minsi yari ahafite kugira ngo abanze atembere igihugu.

Prof Dr M. Sherif El-Eskandarany wigisha muri Kuwait Institute of Scientific Research nawe avuga ko buri gitondo yazindukaga agakora siporo abantu aciyeho bakamusuhuza bamwenyura kandi batuje ngo ibi bikaba bigoye kubisanga iwabo.

Dr Olaniyi Amos Fawole wo muri Stellenbosch University/South Africa akaba inzobere mu kwita ku musaruro w’ibihingwa (food science) n’ubuhinzi bw’indabo yavuze ko yaba iwabo muri Nigeria n’aho akorera muri South Africa nta mutekano usesuye uhaba nk’uwo yasanze i Kigali.

Ati: “Mukomereze aho, nzagaruka.”

Iyi nama y’Ihuriro ry’abahanga muri Sciences yitwa ‘TheWorld Academy of Sciences’ yari ibaye ku nshuro ya 27 ikaba yarahuje abahanga barenga 400 baturutse mu bihugu birenga 50 byo ku migabane yose y’Isi.

Dr Romain Murenzi mu gusoza iyi nama yavuze ko hakenewe kongerwa umubare w'abiga bakagira za PhDs kugira ngo batange ubumenyi bufatika
Dr Romain Murenzi mu gusoza iyi nama yavuze ko hakenewe kongerwa umubare w’abiga bakagira za PhDs kugira ngo batange ubumenyi bufatika

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Cyane rwose! Bahere kuri Kaminuza dufite zigisha Ubuhinzi n’Ubworozi zibanze zigire impinduka ifatika mu buhinzi n’ubworozi mu mirenge zubatsemo! Abo dufite bafite PhDs, Master’s,…., bagerageze bigaragaze muri research batumurikire!

Comments are closed.

en_USEnglish