Digiqole ad

Nta muyobozi udakwiye kugira Inkomanga y’amafrw agenewe iterambere ry’abaturage anyerezwa – Makuza

 Nta muyobozi udakwiye kugira Inkomanga y’amafrw agenewe iterambere ry’abaturage anyerezwa – Makuza

Perezida wa Sena Bernard Makuza, ari nawe muyobozi mukuru uri muri iyi nama.

Mu nama nyunguranabitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigamije kuvana abaturage mu bukene iri kubera muri Sena y’u Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abayobozi bari bakwiye kugira inkomanga ku mutima y’amafaranga agenewe gahunda zo guteza imbere abaturage akinyerezwa.

Abasenateri n'abandi bayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama.
Abasenateri n’abandi bayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama.

Iyi nama irimo bamwe mu Baminisitiri nka Francis Kaboneka wa MINALOC na Amb. Claver Gatete wa MINECOFIN; Abasenateri, ba Guverineri na Mayor w’Umujyi; Abayobozi b’Uturere, abyobozi b’ibigo bya Leta banyuranye.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza afungura iyi nama yavuze ko ijyanye n’inshingano za Sena zo kugenzura gahunda za Guverinoma no kuzijyaho inama zikanoga kurushaho.

Makuza yavuze ko nubwo hari iterambere igihugu cyagezeho kuva kuri 2006, abasaga miliyoni bakava munsi y’umurongo w’ubukene, ndetse abagera kuri 660 000 bakikura mu bukene kuva muri 2011, ngo ntawakwirengagiza ko hakiri Abanyarwanda 39% bari mu bukene, abagera kuri 16% bakaba bari mu bukene bukabiije.

Yavuze ko hakiri inzitizi n’imbogamizi nyinshi kuri gahunda za Leta zigamije gukura abaturage mu bukene, zirimo ahanini imicungire mibi yazo, ruswa n’uburiganya, kudakurikirana ishyurwa mu bikorwa ryazo, ikibazo cy’imikoranire mu bayobozi, abayobozi batumva neza izi gahunda, kutegera abaturage, Serivise zitanoze, no kwigwizaho imitungo.

Makuza yavuze ko izi mbogamizi zigaragazwa n’imibare y’ubushakashatsi bwa RGB, na raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Ati “Nka raporo ya RGB ivuga ko 52,1% aribo Banyarwanda bishimiye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe. Mu Turere twose tw’igihugu, 59,7% nibo bagenerwabikorwa ba Girinka bayishima. Munsi ya 62% mu gihugu hose nibo bagenerwabikorwa bishimira VUP na gahunda z’ubudehe.”

Aha, Makuza yibukije kandi ko imibare ya raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko hari miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda zigera kuri 557 zanyerejwe muri gahunda ya Girinja, miliyoni 454 zanyerejwe mu Budehe na miliyoni 269 zanyerejwe muri VUP.

Akavuga ko ibi ari ibintu buri muyobozi wese akwiye kwibazaho, nubwo n’inkiko ziri gukora akazi kazo kugira ngo abafite uruhare muri ayo makosa babiryozwe.

Ati “Nta muyobozi udakwiye kugira inkomanga yibaza impamvu ibi byabaye.”

Perezida wa Sena Bernard Makuza, ari nawe muyobozi mukuru uri muri iyi nama.
Perezida wa Sena Bernard Makuza, ari nawe muyobozi mukuru uri muri iyi nama.

Bernard Makuza, yavuze ko abaturage bagomba kugera ku iterambere kandi amahirwe akangana, kuko ngo biri mu ntego za gahunda y’imbaturabukungu ‘EDPRS’ na Vision 2020.

Ati “Iterambere tuvuga ni uburenganzira bw’abaturage, ntabwo ari iryo gusabiriza cyangwa bakumva ko hari icyo batugomba kugira ngo barigereho, ahubwo nitwe tubagomba.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete mu kiganiro ku iterambere ryagezweho mu kurwanya ubukene bukabije, yavuze ko hari byinshi byagezweho dore ko ngo nko mu 1995, Abanyarwanda 78% bari abakene.

Yavuze ko intego ari uko nibura mu 2018 abakennye bagomba kuba bavuye kuri 39% bakagera kuri 30%, naho abari mu bukene bukabije bakava kuri 16,3% bagera munsi ya 10%.

Abasenateri n'abandi bayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama.
Abasenateri n’abandi bayobozi banyuranye bitabiriye iyi nama.

Inama irakomeje……….

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ibyiciro by’ubudehe, byo rwose Leta ishatse yabikuraho, kuko ntacyo bimaze ahubwo birimo gutera urujijo mu banyarwanda.

  • Mujye mureka kudufata nkibicucu.Nibande banze kubaruzumutungo wabo mbereyokujya muriyo myanya nanyuma yayo, nabaturage se?

  • Perezida wa Sena Bernard Makuza iyo avuga amagambo usanga ari meza peee kandi nawe ubwe umutima we ushobora kuba ari mwiza, ariko ikibazo ni ukumenya niba koko ibyo avuga aribyo yemera.

Comments are closed.

en_USEnglish