Digiqole ad

Umukinnyi wa filme n’uwa Theatre ni abantu babiri batandukanye- Mugisha Arnold

 Umukinnyi wa filme n’uwa Theatre ni abantu babiri batandukanye- Mugisha Arnold

Mugisha Arnold akorera ibigo byinshi ama documentaires

Hari abavuga ko cinema nyarwanda ntaho itandukaniye na Theatre , Ikindi nuko usanga hari n’abakivuga ko nta cinema iba mu Rwanda.

Mugisha Arnold akorera ibigo byinshi ama documentaires
Mugisha Arnold akorera ibigo byinshi ama documentaires

Arnold avuga ko abanyarwanda bakwiye kujya batandukanya ibintu ko ariyo mpamvu usanga nta mutaru industry runaka itera kubera kuvebwa gusa aho gushyigikirwa.

Mugisha Alnord ni umwe mu ba producers bamaze igihe muri ako kazi mu Rwanda. Yagiye akora amashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda byaje gutuma anerekeza no mu gutunganya filme akanaziyobora.

Ubu niwe ukunze kugaragara atunganya filme mbarankuru (film documantaire ). Kuri we ngo ntiyemeranya n’abavuga ko cinema nyarwanda ari nk’ikinamico.

Avuga ko cinema ikinwa mu majwi ndetse ajyanye n’amashusho mu gihe Theatre irangwamo amajwi yonyine igihe nta gitaramo runaka cyabaye ngo bayikine ku mugaragaro.

Yambwiye Umuseke ati “Gukina Theatre no kuba uri umukinnyi wa filme n’ibintu bihabanye cyane. Gusa birasaba imbaraga nyinshi zo gusobanurira abantu itandukaniro riri hagati yabyo byombi”.

Arnold avuga ko abakora cinema bahura ari uko hari ikintu kidasanzwe cyabahuje. Ariko bagiye bahura kenshi byabafasha kunoza neza akazi kabo bityo cinema nyarwanda ikagira itandukaniro nibyo bayitiranya nabyo byose.

Akomeza avuga ko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Ariko ko barebye aho batangiriye naho bageze ubu bigaragaza ko hari intabwe yatewe mu mikinire y’ibyo byombi.

Abwira adakunda cinema ko bayishyigikira bakagenda batanga inyunganizi ku cyakorwa kugirango ikomeze ibanogere kandi izabashe no kugaragara no ku ruhando mpuzamahanga aho guhora baca abayikina intege.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • nta muntu uyobewe aho cinema nya rwanda yari iri mumyaka nka 15 ishize ariko ubona ko ubu harimo itera,mbere rikomeye haba mumashusho cyangwa muri cenes ahubwo nibakomereze aho kandi nyine banakomeze basobanurire abantu itandukaniro kuko iyo ubonye aho ikibazo kiri nigisubizo kiba cyabonetse.

Comments are closed.

en_USEnglish