Digiqole ad

Ubumenyi n’ikoranabuhanga nibyo tugomba gushingiraho twubaka iterambere rirambye -Kagame

 Ubumenyi n’ikoranabuhanga nibyo tugomba gushingiraho twubaka iterambere rirambye -Kagame

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iyi nama ya 27 y’abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Perezida Paul Kagame yafunguye inama ngaruka mwaka y’abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga “TWAS”, ndetse ahabwa umudari w’ishimwe kuko yaharaniye iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no ku mugabane wa Africa muri rusange.

Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iyi nama ya 27 y'abahanga mu bumenyi n'ikoranabuhanga.
Perezida Kagame afungura ku mugaragaro iyi nama ya 27 y’abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga.

Mbere yo gufungura iyi nama ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yabanje guha ibihembo n’imidari y’ishimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mu bashimiwe, barimo Umunyarwanda witwa Prof. Jean Bosco Gahutu, washyize ingufu mu bushakashatsi ku ntungamubiri zigize ibishyimbo, ubu hakaba harakozwe ibishyimbo bikungahaye ku butare.

Prof. Gahutu yavuze ko yahisemo gukora ubushakashatsi ku bishyimbo kuko Abanyarwanda muri rusange bakunda ibishyimbo, ku buryo impuzandengo igaragaza ko buri munsi buri Munyarwanda arya byibura Galama zitari munsi y’ijana (100g) z’ibishyimbo.

Abandi bahanga bahembwe mu byiciro byinshi birimo kurengera ibidukikije, ubutabire, ubugenge n’ubumenyi bw’ikirere.

Umwe mu bahanga bahembwe witwa Prof Li wo mu Bushinwa yashimiye Leta y’u Rwanda ingufu ishyira mu burezi bw’abana barwo, bituma yemera gutanga igihembo cye ngo amafaranga agiherekeje azakoreshwe mu iterambere ry’uburezi muri Sciences mu Rwanda.

Perezida Paul Kagame nawe yahawe umudari w’ishimwe, ashimirwa ko yaharaniye iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’udushya mu Rwanda no muri Africa.

Ahabwa umudari wishimwe.
Ahabwa umudari wishimwe.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko umudari yahawe ari uw’Abanyarwanda bose bagize uruhare kugirango igihugu kigere aho kigeze uyu munsi.

Yagarutse ku kamaro k’ubumenyi (science) kuva ikiremwa muntu cyabahore, ati “Mu mateka, ikiremwamuntu cyamye cyishingikirije kuri science mu gushaka ibisubizo by’ibibazo gihura nabyo. Science ifite uruhare runini cyane mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu, ikanafasha mu kugabanya itandukaniro hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.”

Perezida yavuze ko iyi nama ari ikimenyetso cy’imbaraga ndetse n’umumaro w’ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufungura amarembo, gushaka ubumenyi n’ibikoresho nkenerwa, no kubyaza umusaruro ubwo bumenyi kugira ngo rugere ku ntego zarwo. Ngo kugira ngo intego igihugu kiba cyarihaye zigerweho, bisaba gushora mu burezi, mu bikorwaremezo, ubufatanye n’ubushakashatsi.

Ati “U Rwanda ruzakomeza korohereza no gushyigikira icyaricyo cyose cyatuma ubu bufatanye bugera ku ntego. Muri rusange, umugabane wacu ukeneye abahanga mu aba-scientists n’aba-engineers benshi.

Za Guverinoma zigomba gukora ibizireba, kandi zigakora ibishoboka byose ngo zireshye abashoramari bikorera (muri uru rwego).”

Kagame asanga guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga ari bwo buryo bwihuse bwatuma Afurika igera ku iterambere ryihuse yifuza. Gusa, agasaba ko ubumenyi n’ikoranabuhanga byaba ibya bose nta n’umwe usigajwe inyuma, dore ko ngoabagore bakunze kwirengagizwa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko u Rwanda rwashyize iterambere rishingiye ku bumenyi ku mwanya wa mbere kandi ko rukomeza kubuteza imbere. Aha, yagarutse ku mashuri n’ibigo by’’ikitegererezo mu bumenyi biri mu Rwanda n’ibyenda kuhaza nka ‘African Instiute of Mathematical Sciences’ kizubakwa mu Rwanda mu gihe cya vuba, kuba rufite internet yihuta n’ibindi.

Ihuriro ry’abahanga bo mu bumenyi bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere “The Third World Academy of Sciences (TWAS)” ryatangijwe mu 1983, inama rusange yayo ya mbere ikaba yarabaye muri 1985. Iyabaye mu Rwanda ni ya 27 ikaba izasozwa ku wa Kane taliki ya 17, Ugushyingo.
Iyi nama yitabiriwe n’abahanga barenga 400 baturutse hirya no hino ku Isi, ariko cyane cyane muri Africa no muri Asia.

Abahawe ibihembo bose bafata ifoto y'urwibutso hamwe na Perezida Paul Kagame.
Abahawe ibihembo bose bafata ifoto y’urwibutso hamwe na Perezida Paul Kagame.
Prof Jean Bosco Gahutu  yahawe igihembo mu gukora ubushakashatsi ku bishyimbo bikungahaye ku butare (Fer)
Prof Jean Bosco Gahutu yahawe igihembo mu gukora ubushakashatsi ku bishyimbo bikungahaye ku butare (Fer)
Prof. Bai Chunli  uyobora TWAS ku Isi  (Third World Academy of Sciences)
Prof. Bai Chunli uyobora TWAS ku Isi (Third World Academy of Sciences)

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Dushimire abanyarwanda bose bafasha igihugu cyacu gutera imbere, byumwihariko dushimire Nyakubahwa president wa repubulika y’uRwanda udahwema guharanira icyateza imbere URwanda n’abanyarwanda muri rusange. Dukomezanye nawe muri 2017, dukomeze imihigo.

  • Murakoze ku nkuru nziza nkuko mubisanganywe.
    Nkosoye gato, TWAS ntikitwa kuriya mwanditse ku ifoto yanyuma. “Third” bayikuyemo isigaye ari “The” (world academy of science)

  • ibyo President avuga ni ukuri rwose, iyi si turimo ubu niyo tuganamo , ikorabuhanga n’ubumenyi nibyo biyigize igihe cyose ugicumbagira muri byo ntacyo waba wubakiyeho rwose , birasaba gukaza umurego , nkuko president abivuga hakongerea imbaraga mu ubumenyi(science) na ikoranabuhanga , kandi mu rwanda tuamze kugera ahashimishishe nubwo inzira ikiri ndende , ariko ubushake turi nabwo rwose

Comments are closed.

en_USEnglish