Mu Rwanda hari abahanzi benshi ariko batazi ubutunzi bafite- Joseph M
Maniraguha Joseph ukoresha izina rya Majo muri muzika, yamenyekanye cyane nk’umucuranzi wa Piyano ariko anakora umuziki. Asanga u Rwanda rufite abahanzi benshi b’abahanga ariko batazi icyo babumarisha.
Majo yakoze indirimo zirimo izo yise ‘Facebook na our Father’ n’izindi zigiye zitandukanye yakoranye n’abandi bahanzi.
Ibi abitangaje nyuma yo kuva muri Kenya kwiga ibijyanye n’umuziki mu ishuri ryitwa ‘Kenya conservatoire music’.
Avuga ko mu masomo yahigiye yasanze benshi mu bahanzi nyarwanda bujuje ibisabwa ngo bamamare ku mugabane w’Afurika ahubwo ikibazo kikaba kutamenya abo aribo.
Ko yasanze aho kwirirwa basubiramo injyana zo mu mahanga, baramutse bakoze iy’umuco wabo aribwo bamenyekana kuko buri muntu wumvise indirimbo itandukanye n’izo asanzwe yumva agira umwete wo gushaka kumenya icyo ivuze.
Bityo bikaba byatuma n’amateleviziyo mpuzamahanga ashaka kumenya byimbitse ibihangano byo muri icyo gihugu aribyo usanga byarazamuye umuziki wa Nigeria n’ibindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Yabwiye Umuseke ko kumenyekanisha hirya no hino ko abanyafurika nabo bafite byinshi bihariye muri muzika aribyo agiye gushimangira mu bihangano bye.
Ati “Usanga buri mugabane bagira injyana yabo,n’umuco wabo, nanjye ndashaka gukora umuziki wanjye nibanda kujyana numuco wacu wa Afurika”.
Mu bijyanye no ku buhanzi bwe, ubu yamaze gushyira hanze indirimbo iri mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ n’amashusho y’indirimbo yise ‘Naranyuzwe’.
https://www.youtube.com/watch?v=0vqvQtPaWxg
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
1 Comment
gakondo ni nziza ahubwo nuko usanga abayikoze (abakagombye kuyikora batayikunda)
Comments are closed.