Digiqole ad

Ukoze umuziki by’umwuga wagutunga- Emmy (USA)

 Ukoze umuziki by’umwuga wagutunga- Emmy (USA)

Nsengiyumva Emmy uba muri Amerika avuga ko ukoze umuziki by’umwuga wakubeshaho

Gukora umuziki bihesha ibyishimo ku bawumva no kuri nyirubwite bitewe nuko haba hakubiyemo ubutumwa bwimbitse bukora ku mitima y’abawukurikirana.

Nsengiyumva Emmy uba muri Amerika avuga ko ukoze umuziki by'umwuga wakubeshaho
Nsengiyumva Emmy uba muri Amerika avuga ko ukoze umuziki by’umwuga wakubeshaho

Ku ruhande rwa Emmy, abona ko mu gihe umuhanzi yaba awukora by’umwuga atari ukuwuzamo kugira ngo amenyekane watunga uwukora.

Emmy uherereye muri Amerika muri leta ya Texas mu mujyi wa Houston avuga ko umuziki ukozwe mu buryo by’umwuga wahesha nyirawo kugera ku byo yifuza mu bijyanye n’ubushobozi.

Yambwiye Umuseke ati “Umuziki ni akazi nk’akandi. benshi urabatunze, icyingenzi ni ukuwukora ku rwego rwiza rwakugeza aho ukwinjiriza”.

Avuga ko umuhanzi ukora umuziki abishaka ategura ibintu bye neza. Ku buryo anamenya kwicuruza ku bashoramari.

Agomba kumenya icyo asabwa ngo ase neza, ibihangano bye akamenya ibikenewe ku isoko atari ukujya muri studio akaririmba agasaba indirimbo ye akajya kuyicurangisha.

Emmy abona umuziki w’u Rwanda aho ugeze haryoheye abahanzi bawukora bawitayeho ugereranyije n’imyaka yashize.

Kuko wasangaga gukora indirimbo babikoresha ku mafaranga yabo, n’ibitaramo bimwe na bimwe bakabikorera Ubuntu.

Bitandukanye cyane n’ubu aho usanga umuhanzi ahera ku wa mbere afite aho aririmba kandi hamwinjiriza iminsi yose irindwi igize icyumweru.

Yishimira no kuba mu Rwanda usanga hasigaye hari ama sosiyete ashamikiye kuri leta n’andi atandukanye usanga agenda yitabaza abahanzi mu bukangurambaga bwayo.

Ku bijyanye na muzika ye ngo arimo gukora kuri album ye, ndetse akaba arimo no gutunganya amashusho y’indirimbo ye ‘NTUNSIGE’ iri bugufi gushyirwa hanze.

Ikindi ngo abakunzi be bitegure n’izindi ndirimbo ari gukorana n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Amerika mu rwego rwo kwagura umuziki we.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

en_USEnglish