Digiqole ad

Ruhashya: Umugore yateye mugenzi we umujugujugu ahita apfa

 Ruhashya: Umugore yateye mugenzi we umujugujugu ahita apfa

Amajyepfo, Huye – Mu masaha ya Saa munani kuri iki cyumweru, abagore babiri batuye mu Mudugudu wa Bwankusi, mu Kagari ka Maara, Umurenge wa Ruhashya batonganye baterana imijugujugu umwe umufata mu rubavu ahita apfa.

Umwe mu baturanyi babo yabwiye Umuseke ko ingo z’aba bagore bombi bafite abagabo n’abana zegeranye ndetse nta metero 10 ziri hagati yazo.

Uwapfuye yitwa Alvera uri mu kigero cy’imyaka 50, ngo yatonganye n’umuturanyi we maze atora igiti arakimutera, uwo agiteye nticyamufata, undi nawe aragitora arakimutera, ngo bagiteranye nka kabiri maze ubwa gatatu umujugujugu wacyo ufata Alvera mu rubavu ahita apfira aho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhashya yabwiye Umuseke ko bakimenya aya makuru bahise bakoresha inama n’abaturage. Abaturage bamubwira ko aba bagore bapfaga ko umwe yashinjaga undi ko ihene ze zimwonera.

Uwapfuye ngo igiti yatewe kimaze kumufata ntabwo yahise yitura hasi ahubwo ngo yashatse gukomeza kurwana ariko muri ako kanya ngo yitura hasi arapfa.

Umuturanyi wabo utifuje ko amazina ye atangazwa wari uri aho ibi byabereye, yabwiye Umuseke ko mu ntonganya no guterana igiti nta kwicana yabibonagamo kuko ngo babikoraga hari n’abaturanyi bariho bababuza.

Ati “Nta n’uwegereye undi bateranaga icyo giti gusa ubwo gifashe uwo ahita agwa aho nyine turatungurwa.”

Umuyobozi w’Umurenge avuga ko umurambo w’uyu mugore wajyanywe ku bitaro ngo upimwe barebe niba koko yishwe n’igiti cyamufashe mu rubavu cyangwa ari ikindi.

Mu nama n’abaturage ngo babasabye kwirinda amakimbirane no gushaka kwikemurira ibibazo kandi hari ubuyobozi.

Abagabo b’aba bagore ngo bemeje ko ubusanzwe imiryango yombi ibana neza, ibyabaye ari ibyatunguranye.

Umugore wishe mugenzi we baturanye, aha batuye ngo ni bashya kuko bataranahamara amezi atandatu we n’umugabo we n’umwana umwe.

Uwapfuye asize abana babiri, naho ushinjwa kumwica we yahise atabwa muri yombi na Police mu gihe iperereza rikomeje.

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ngaho re !abantu bari bahari barebera nkabareba film !!!

  • Izi ni zimwe mungaruka u Rwanda ruzagira mu myaka 15 irimbere mugutuza abantu mu midugudu kungufu.

  • Ariko Rwanda weeee ubu koko abo watakaje haracyakenewe kongerwaho abandi?! Impore Rwanda. Ngo ibyaye ikiboze irakirigata!!!

  • Yooooooooo ibi ni ibyago mwa bagabo mwe nimureke sakwe sakwe
    Ni he se abantu baticana?
    Ngo gutuza abantu ku midugudu ku ngufu? Aho nta ngingo irimo muvandi, gutuza abantu ku midigudu abayituyemo nibo bazi akamaro kayo.
    Naho urupfu nk’uru ni impanuka mu zindi

  • Ibyo gutuza abantu mu midugudu ku ngufu bigomba guhagarara. Abaturage bagomba kujya gutura mu midugudu ku bushake bamaze kumva inyungu yabyo.

    • Oya sha, ibyiza by’ikidugudu biruta kure cyane ibibi byayiberamo. Uretse se muri Africa tutagira amikoro, ni he handi ku isi abantu badatuye mu midgugu, bakaba banyanyagiye ku misozi nk’uko tumeze uku ?!

      None rero urupfu rw’umwe mu banyarugomo 2, sirwo rwatuma Leta ihindura policy yo gutuza abantu mu midugudu. Ahubwo ikibazo gihari ni uburyo inzego z’ibanze zikora, aho usanga zishishikajwe no kuneka baturage gusa, ariko zititaye ku mutekano wabo n’ibyabo, none urugomo rukaba rweze hose, abaturage hafi yabose mu midugudu bakaba bararana n’amatungo mu buriri….ibi nibyo bigomba guhinduka, hanyuma gutuza abantu mu midugudu bikongerwamo ingufu cyne ndetse.

Comments are closed.

en_USEnglish