Digiqole ad

Rwanda–France: Juppé abaye Perezida umubano warushaho kuba mubi

 Rwanda–France: Juppé abaye Perezida umubano warushaho kuba mubi

Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi mubya Politike.

*Juppé atowe ashobora kongera ihangana hagato y’ibihugu byombi,
*Leta zombi guhangana sicyo kizakemura ikibazo, hakenewe inzira ya diplomacy
*Ubufaransa ntiburakira ko FPR yatsinze Leta yari ishyigikiye.

Umusesenguzi mubya Politike mpuzamahanga Dr Christopher Kayumba asanga Alain Juppé uri kwiyamamariza kuba Perezida w’Ubufaransa aramutse atowe umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ngo warushaho gukendera.

Alain Juppé uri kwiyamamariza kuba Perezida w'Ubufaransa.
Alain Juppé uri kwiyamamariza kuba Perezida w’Ubufaransa.

Mu kwezi gutaha, mu Bufaransa haratangazwa Abakandida ba nyuma bazahagararira amashyaka yabo mu matora ya Perezida w’Ubufaransa ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.

Mubavugwa cyane harimo abari mu myanya y’ubuyobozi ubu nka Perezida François Hollande, Minisitiri w’Intebe Manuel Valls, n’abandi baminisitiri bakiri mu myanya n’abayibayemo.

Hari kandi n’andi mazina atakiri mu myanya ya Politike ariko ashyigikiwe cyane harimo Alain Juppé wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga (1993-1994), ndetse akaba na Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa ushyigikiwe n’uwabaye Perezida w’Ubufaransa Jacques Chirac; Ndetse na Nicolas Sarkozy ugikunzwe n’abatari bacye.

Dr Christopher Kayumba asanga Ishyaka ‘UMP’ ry’aba-republican riramutse ryemeje Alain Juppé ngo abe ariwe uzarihagararira hanyuma akazatsinda amatora, ngo umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda warushaho kuba mubi.

Gusa, akavuga ko muri Politike udashobora kuvuga ko hari ‘ikirangiye burundu’ kuko n’ubwo Juppé yatorwa umubano ugasubira inyuma, bitavuze ko bizaba birangiye.

Ati “Mu gihe cya Jenoside yari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa, ndetse ari mu bantu bavuzwe na Raporo ya Mucyo kuba baragize uruhare muri Jenoside. Juppé atowe umubano warushaho kuba mubi kuruta uko umeze ubungubu,…. ariko ntawavuga ko utazigera uba mwiza”

Usanga atowe yashyira imbaraga mu gukurikirana ibirego bishinjwa abayobozi bakuru b’u Rwanda?

Dr Christopher Kayumba akavuga ko bigoye kuvuga icyo yakora n’icyo atakora, ariko ngo ashobora gukomeza ikimeze nk’ihangana kiri hagati y’ibihugu byombi.

Kayumba akomeza avuga ko Juppé ari umwe mu bantu batemera ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside, nta n’ubwo ari mu bantu bemera ko Ubufaransa bwasaba imbabazi. Ahubwo ari mu bantu bavuga y’uko Ubufaransa bwafashije muri icyo gihe, bukohereza ingabo, bugashyiraho ‘Opération Turquoise’, ahubwo ngira ngo bwakabaye bashimirwa.

Ati “Ubu u Rwanda rwatangaje urutonde rw’abasirikare 22 bavugwa ko bagize uruhare muri Jenoside, urwo rutonde ruje rwiyongera kubandi 33 barimo na Juppe batangajwe muri Komisiyo Mucyo.

Kiriya gikorwa cyo gutangaza bariya basirikare, ni ikintu gikomeye mu mibanire y’ibihugu ndetse no mu gushinja ibyaha kuko bararegwa icyaha gikomeye gisumba ibindi ku isi.

Ntabwo nibaza ko nka Juppe nk’umuntu uhakana ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside yabyihorera, ahubwo ashobora nawe gukaza umurego, ariko simbona ukuntu gukaza umurego byakemura ikibazo.”

Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi mubya Politike.
Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi mubya Politike.

Kugira ngo umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa usubira ku murongo birasaba iki?

Dr Christopher Kayumba, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ube mwiza bisaba mbere ya byose ko Ubufaransa bwemera uruhare rwarwo muri Jenoside ndetse rugasaba imbabazi.

Ati “Ni ikibazo cy’amateka ajyanye n’Ubufaransa uko bwabayeho, uko bwakolonije ibihugu, ibyaha bwagiye bukora ahantu hatandukanye, ndetse n’ibyaha baburega muri Jenoside yo mu Rwanda.

Urebye ayo mateka, nta hantu na hamwe Ubufaransa bwari bwasaba imbabazi,…icyo ni ikintu kinini, urebye u Rwanda rurasaba Ubufaransa ko bwakwemera ko bwagize uruhare bugasaba imbabazi. Icyo ni ikintu urebye mu mateka y’Ubufaransa batapfa gukora.”

Dr Kayumba, asanga kandi igisubizo cy’umubano w’ibihugu byombi gishobora no kuva muri ‘Diplomacy’, Ubufaransa bukemera ko FPR yatsinze Guverinoma bwari bushyigikiye.

Ati “Urabizi ko Ubufaransa aribwo bwafashaga Leta ya Habyarimana ndetse n’iy’abatabazi. Na nyuma yaho urebye ukuntu bwabaniye u Rwanda mu miryango mpuzamahanga nka IMF, World Bank, muri diplomacy bwakomeje kwerekana ko FPR idafite legitimacy (itemewe n’amategeko).

Nibaza ko Ubufaransa butarababarira FPR kuba yaratsinze Leta bwari bushyigikiye, ndetse bukazana n’ibi bya Anglophonie, guhindura igihugu cyavugaga Igifaransa bakakigira Icyongereza.”

Akavuga ko nyuma yo kubona ko Ubufaransa butazigera bubemera, Ubuyobozi bw’u Rwanda nabwo bwagiye bukora ibimeze nko guhangana nabwo.

Ati “Nyuma u Rwanda rwirukanye Ambasaderi wabo bamuha amasaha 24, mu mateka y’Ubufaransa n’imibanire y’ibindi bihugu ntabwo ibyo byakabayeho/byigeze bibaho.

N’ubungubu u Rwanda rwashyize hanze amazina y’abasirikare babo, ariko byaturutse ku kuba Ubufaransa bwaravuze ko bwubuye ikibazo cy’uwarashe indege ya Habyarimana.

Nibaza ko ari u Rwanda ari n’Ubufaransa ukuntu bifashe muri kiriya kibazo, bose bashatse kwerekana Hard power, gukoresha ingufu na za Tekinike zose kugira ngo ikibazo gikemuke, ariko ntabwo kizakemuka hakoreshejwe ingufu.”

Dr Kayumba ngo yibaza ko kugira ngo ikibazo kiri hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa gikemuke habaho ubworoherane.

Ati “Kugira ngo ubworoherane bubeho nibaza ko bigomba gutangirira ku mateka, kuko uko bizagenda kose ikizwi ni uko Ubufaransa bwari bushyigikiye Leta ya Habyarimana kandi yatsinzwe, bugomba kubanza kubyemera,…nibutabanza kubyemera bugakomeza gufata Leta y’u Rwanda nk’itemewe nibaza ko kiriya kibazo kitazakemuka.

Kuko abayobozi b’u Rwanda na biriya bakora, ni uko bazi ko Ubufaransa bukoresha ingufu zose bufite kugira ngo bugaragaze ko Leta iyobowe na FPR idafite Legitimacy  kandi icyo ni ikintu gikomeye cyane kuko u Rwanda rutagize icyo rukora baruhirika.”

Ubufaransa gugomba kwemera ubuyobozi buriho, bugasaba imbabazi nk’uko Ububiligi na Amerika bazisabye,… hanyuma bakabana nta gihugu kivuga ko gishobora gukuraho ubundi buyobozi. Kubera ko njyewe uko mbibona, mbona ubuyobozi bw’Ubufaransa cyane cyane ririya shyaka rya Juppé bafite umugambi wo gutuma Leta ya FPR ikurwaho.”

Dr Christopher Kayumba ni umwarimu mu ishami ry’Itangazamamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda, akaba umusesenguzi mubya Politike.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

35 Comments

  • u Rwanda rukeneye MINAFFET ushyira mu gaciro kandi ushishoza bihagije, kimwe nk’uko Umukuru w’Igihugu cyacu akeneye abajyanama beza bashyira mu gaciro kandi bazi no gushishoza mu bijyanye na “Relations Internationales”. u Rwanda nta nyungu nimwe rufite mu guhangana imbona nkubone n’Ubufaransa. Kuko nibiramuka bikomeye, AMERIKA n’UBWONGEREZA ntabwo bazataba mu nama Ubufaransa. Hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa birumvikana uwo Abanyamerika n’Abongereza bahitamo. Niba bafite choix/choice bagomba gukora, iyo choix/choice umuntu wese uzi ubwenge kandi ushishoza arayibona.

    • reka ubwoba kuko bwica ubugabo iyo ubushyize imbere rero urwanda ruzubakwe namaboko yabana barwo kuko alinabo barukuye murwobo

      • Amin we, urwo rwobo uvuga ntabwo numva urwarirwo rusobanure neza.Ahubwo uvuzeko abana barwo barugushije murwobo bakaba bari kuruvanayo nabyumva kurushaho kandi nizerako batazongera kurugushayo.

    • Muri diplomacy si ngombwa ko mubana mukundanye, ni ukubanishwa ni inyungu, guhangana imbona nkubone simbona inyungu tubifitimo.Nibihanganirane,cyane ko tuziko buri ruhande rubikiye Urundi amabanga, or muzishyire hanze mwese.

  • Juppé azaba Perezida w’u Bufaransa umwaka utaha. Ntibishidikanwaho.

  • Aho uribeshya kuko azaba we no muri amerika niko mwavugaga mushaka Cliton byagombye kubabera isomo
    ko abo mwifuza ataribo bayobora kuko imahanga si Rwanda, nimico simwe.

  • Uyu mutipe ntacyo asesengura ahubwo azasubire mwishuri nategereze gato azabona ko yavugaga ubusa.

  • Havuyeho Bizimana cb ubu aje kumwunganira

  • Uzahomba ninde?

  • Bavugako twashyize 250milles muri campagnes ya Clinton muri whikilikeas.Reka dushyire no kuri Sarkozy.

  • Uretse Alain juppé wenyine uzaba president ejo bundi muri 2017
    Abagendarume 50 gusa ba unité ya gendarmerie spéciale d’intervention rapide
    bonyine gusa bafata kigali mugihe kiminota itarenze 30 min.NiMwubacye diplomatie
    nziza itari iyo guhangana kuko ntawe uburana numurusha intege namaboko.
    Dutegereze wenda imbabazi azashyira ave kwizima azacye azisabe kandi azihabwe

    kuko biriya byabaye ndavuga (Guhera muri 1990-1994)wenda no gukomeza gato..byabaye
    Alain Juppé akiri umugabo ukiva mu busore gato ataragira ubushishozi bwimbitse
    ubu ni umusaza kandi uko umuntu akura agenda agira anunguka sagesse. baravuga ngo
    “si jeunesse savait et si vieillesse pouvait…”
    naho ubundi USA Na UK Germain na EU ndetse n’ibihugu byose bya Afrika
    haje guhitamo betteen Rwanda na France. Kabone nubwo u Rwanda ruri mu kuli
    igisubizo kiki kibazo nurucabana niyo Duniya tubamo ni ko kuli(truth)kwi yisi.
    Ngirango mwabonye ibyabaye kuri guide wa Libya colonel Muhammed Kadhafi
    Isi yose yamuteraniyeho izuba riva igihugu bagihindura umuyonga.
    Ndakekako icyo gihe URwanda rwashyigikiye uBufaransa
    mbifurije kugira ugushishoza kwinshi mbaye mbashimiye

    • Kwizera Ndayisenga waruvuze neza !Nonese ko bakomeza kumusembura??ibyo ubonawe atazakora uko ashoboye akirwanaho?? kuko birumvikana ntabwo azabona bamurwanya nawe ngo yicare yiturize, igikwiye nitwe tugombo gucabugufi.

    • Muvandi ureba kure kd ushobora kuab usoma !!!

    • None se @kwizera, ko abasirikari b, abafransa bateye inkunga ya gisirikari Ex-FAR n,interesi, byabujije Iz,Amarere kibafatana Kigali? Uri aho rero urishuka ngo bagira bate? Uzabafashe ube uwa 51 twongere tubarye tubokeje nk,uko twabikoze. Askyi!

      • @Ben, biragaragara ko utari umu officier nta nintambara wigeze urwana cyangwa wari kadogo.

  • HHHH …. NINDE SE UZABIHOMBERAMO…. FRANCE NIGIHUGU CYAMBERE GIKOMEYE IBURAYI KURUSHYA N’UBUDAGE. AGAHUGU NKURWANDA NTACYO NAGATO KA TWARA FRANCE NISEGONDA SHYA…MUZAJYE INTIMIDA ABANDI. MUFITE SE PETROL YO LIBIA IFITE ? HAHAHHAHAHA

  • MUBYUKURI GUHANGANA HAGATI YIBIHUGU BYOMBI MBONA NTASHINGIRO BIFITE ,ABAYOBOZI BU RWANDA BAKAGOMBYE KUMENYA KO IMIBANIRE YAZA GOUVERNEMENT IBAHO NKUKO GVRNT YICYO GIHE YARIYEMEWE NAMAHANGA IGOMBA KUGIRANA UMUBANO MWIZA NIZINDI GOUVERNEMENT KWISI HARIMO NABO BAFRANSA BITYO BAKAMENYA KOBATSINZE LETA YEMEWE KANDIABO BARIBAFITANYE NABO UMUBANO UGAKOMEZA ,KUKO NUBUNDINIYI GVRNT IRIHO IFITANYE UMUBANO NANDI MAHANGA BITYO NTANIMPAMVU YATANYA ABAFRANSA NABANYARWANDA,KUKO BAZADUKENERA GUSHORA IMARI MU RWANDA NATWE TWOHEREZEYO MADE IN RWANDA MBESE ABO BIREBA BASHINZWE UBUBANYI NAMAHANGA BAGAKORA BAREBA UMUBANO UZARAMBA KUKO INYUNGU NYINSHI ZABANYAGIHUGU NABATARAVUKA NABAKIRI BATO.

  • Ahubwo ndabona gukomeza kuvuga Juppé aribwo abafaransa bazarushaho kumutora, twicecekere nibyo byiza.

  • Ngo umubano uzarushaho kuba mubi? Ko twanze ambasaderi wabo, bagakora raporo zishinja abayobozi bacu natwe tugakora izibashinja, ikindi tuzakora kirenzeho ni iki? Tuzarwana nabo se? Tuzajya kubafata mpiri tubacire imanza se? Ibi jye mbona ari ukurangaza abanyarwanda bifitiye ikibazo cy’uko abenshi umubano wabo n’amasoko bahahiraho ugenda urushaho kuba mubi.

    • Trump yivugiyeko adashyigikite abo barebeli barwana muri siriya barwanya Assad.Nizereko nabarwanya Nkurunziza bumvise isoma bagataha hakiri kare.yavuzeko atzahangana nba barusiya.Birenge no wowe ubwirwa.

  • ariko RWANDA yakwitonze ra!! ko burya DIPLOMACY and INTERNATIONAL RELATIONS aribyo bifite akamaro. GUHANGANA GUSA? muzumirwa umunsi umwe

  • Hari abavuga ngo Sarkozy na Alain Juppé bazahatanira amatora ya perezida. Niba mukurikira hari primaires mw’ishyaka rya ba républicains. Ubwo rero umwe azavamo kandi uhabwa amahirwe ni Alain Juppé.Mu ba socialistes, Hollande arashaka kongera kwiyamamaza n’ubwo sondages zivuga ko 20% z’abafaransa ari zo zimufitiye icyizere, akaba ari we perezida udakunzwe muri République ya 2. Ntimwibagirwe na Marine le Pen. Extreme droite. Muri tour ya mbere birashoboka ko Marine le Pen yaba uwa mbere, Juppé akaba uwa 2, Hollande cyangwa undi musocialiste akaba uwa gatatu. Icyo gihe Tour ya kabiri yaba hagati ya Marine le Pen na A Juppé. Hagatorwa A Juppé kuko iyo bigeze hariya bakomatanyiriza extreme droite.Haramutse habaye scenario Marine le Pen NO 1, Hollande 2, Juppé 3. Ubwo Hollande yahita atorwa. Icyo nzi cyo ni ko ntaho France ijya isaba imbabazi, ntazo yasabye muri Algéria sinibwira ko izazisaba mu Rwanda. Ikindi niba Rwanda ivuga ko France yagiye muri Génocde kuki itayirega mu nkiko? Hari ibindi bihugu byashyigikiye FPR nka USA, UK, Belgique , Israel, Canada etc.. uruhare rwabo rwo ruri he?

    • @ kagabo
      Alnayse yawe irerekana ko usobanutse kandiko usobanukiwe, Urumuntu wumugabo niwowe wize naho abandi bahabwa ibipapuro ngo ni diplome ariko mumitwe ari amadebe gusa.o

  • Dukomeza kwiyibagiza ko muri 1994 Abafaransa bashyizeho Zone Turquoise bafite mandat ya LONI (Resolution 929 yo kuya 22/06/1994). Ubwo ibyo baba barakoze kiriya gihe, uwo byabazwa byose ni LONI nyine. Ni kimwe n’uko ntacyo tugomba kubaza ababiligi ku byo twita ibyabaye mu gihe cy’ubukoloni, kuko u Rwanda rutigeze ruba colonie y’ababiligi. Rwari indagizo ya LONI gusa.

    • Kuki bo bashinja FPR ihanurwa ryindege se? Bashinzwe ubutabera mpuzamahanga. FPR yari ikigali icyo gihe?. Tugomba gushyira hamwe tukarwana kubusugire bwurwanda.

      • @Sheja, muriyo ndege harimo abafaransa niyo mpamvu usanga ari abafaransa bakurikirana iyo dosiyeatari UK,US cayngwa Belgique.Jyubanza umenye amateka bizagufasha kumva byinshi.

  • hahahhahah!! Juppe azatorwa uriya mudocteur yikwirirwa ata umwanya avuga ngo aramutse atowe. Azatorwa. ahubwo mube mutegura diplomacies zanyu naho ubundi karabaye.

  • hari unshekeje ngo aba gendarume 30 ba division special bafata kigali muri 30min ndakeka ari umunyarwenya, harya waba warabaye za gikongoro muri operation turqoise cyangwa muri headquotas zabo igoma waba warabonye ibikoresho bari bazanye birimi na za jaguar waba warabonye ama bataillon bari bafite barya se bari ba dasso cyangwa ukeka ko batagerageje ??? Singereranyije URWANDA na France ariko ibya 30min na USA Na Russia ntibabishobora ubuvuga ninkawe w’umusivili,niba bafite abo ba comando se serleka ntiyabananiye ahubwo bakirirwa bafata kungufu niba bafite abo bakomando se muri Mali hariyo ibihumbi byabo byifashe gute??? niba batarafashe na butare muri 94 aribwo twari impinja ubu bazafata kigali 30 min twabaye ubukombe ?? cyakoza iyo usomye inyandiko nyinshi hano uhita ubona ibisubizo wibazaga niba tiri abakene singobwa ko buri mbwa yose yahaze amayezi iza kunnya mu rembo ryacu,abashyigikiye abo bafaranza nibabandi bamyereye ko basama bagacira mu kanywa
    hari undi wavuze ngo france ni yambere mu burayi irusha na germany asubire kumviriza neza abatangaga icyo kiganiro ashobora kuba yarumvirije nabi

    • Diplomcie ntacyo yageze ho. URwanda nako rutakoze ngo umubano ugaruka. Aho bigeze ubucamanza nizikore akazi kabo. Mpumurize a bafite ubwoba:nta :ntambara y’amasasu izaba

  • None se Nyakubahwa Professa Alain Jupe naramuka atowe tugakomeza kumwitotombera ko bizarushaho kuba bibi ndetse tukazaba twishyize hanze kuko ikigaragara cyo nuko bafite amabanga menshi badashaka kuvuga nyamara twe yadushyira hanze! Tecyereza bavuze uko babiziranyeho n’abanyamerika ndetse n’ibiganiro byakozwe nyamara bikagirwa ibanga twajyahe?! Ndibuka muri Libiya hafatirwa abaforomo b’abanyaburayi bagashinjwa kwanduza abana Sida ku bushake igihe cyose twumvaga abazungu atari abantu beza! Nyamara baje kurekurwa banagirwa abere banahabwa impozamarira. Kadafi wabashinjaga ko bashatse kwinjiza mubaturage be icyorezo cya Sida ntakiriho, abaturage be babayeho nabi, igihugu ntikikigira ukiyoboye uhamye. Byose byatewe n’ubufaransa kandi ntacyo isi iteze kuzabutwara. Kwirengagiza izo ngero, ugahora ushaka gufatana mu mashati nabo ni ukwigerezaho. Burya ngo Ubufaransa icyo bwasenyeye Libiya ngo ni iterabwoba ryakozwe mu ndege zatwaraga abagenzi zigaturitswa n’ibisasu byabaga byazitezwemo n’ibyihebe bya Kadafi mu myaka ya za 80 hagatikiriramo inzirakarengane z’abagenzi amagana. Abanyarwanda bakiri bato amateka y’iyo nzika ntibayazi!

    Twirinze amatiku, twashaka uburyo twareka gushwana n’abo bahanya. Bariya bagira ubumwe budasanzwe! Bashobora kuduteza agahugu kamwe kakadusibira ibyiza twari tumaze kugeraho! Guhangana na Alain Jupe aramutse atowe byakwihutisha idindira ry’iterambere ryacu kurusha kumureka agakora politiki ye natwe tugakora iyacu. Muri Politiki nta banzi bahoraho. Iyo bikiba ibyo Me Evode Uwizeyimana ntaba ari muri guverinoma twese tuzi ko mu myaka 3 ishize atajyaga imbizi nayo!
    Ntawatecyerezaga ko Mme Serafina Mukantabana wa MIDMAR yari kuva i Brazaville mu mpunzi akaza kuba ministre mu Rwanda! Ntawatekerezaga ko Barak Obama yari kujya muri Cuba! Nta n’uwari gutecyereza ko Turkiya yari kurebana ay’injangwe n’imbeba n’Uburayi!
    Muri politiki iyo udashoboye kurwanya umuntu muba inshuti! Ngicyo icyo Prof. Christopher Karenzi yibagiwe.

  • Reka nshimire abababo basobanuye ibintu neza cyane kurusha uyu wiyise umusesenguzi muri politiki.Abiyise:Amateka,Nkusi,Kagabo,Kwizera Ndayisenga.Mbakundiye analyses zanyu kandi biragaragara ko mukurikira ureke abaza kwivugira ibyo bashaka bitewe nuko baramutse cyangwa inyungu zabo.

  • Uyu musesenguzi ni kenyege azasubire mu masomo.

  • Zakayo weee, urakoze cyane peeee!
    Gusa into uvuze binyibukije ibintu Adolf Hitler yavuze:
    Aho yagize ati,:”IF YOU CAN’T CHANG THE RULE,ACCEPT THE RULE,FOLLOW IT,WHEN YOU GET ON THE TOP OF IT,THEN YOU WILL CHANGE IT”. Bishaka kuvuga ngo niba niba ntacyo wahinduraho Ku itegeko rikurenze,ryumvire kugeza igihe uzaryishima hejuru umaze kurihindura.Ibi nibyo ibi bihugu byacu byari bikwiye gukorera ibihugu bya Ba Rugigana. Naho Koffi Olomide ati:”Nta narimwe inyoni izaguruka ngo igere aho indege igera”. None kuko uRwanda tutiga guhakirizwa muri ibi bihugu byadutanze amajyambere(nk’uko za coreas zombi zahatswe Ku bushinwa,n’ubu zigihakwa!!!) ibi kugeza tugize aho tugera.

    Ikibazo nyamukuru so Juppe gusa.Ni system nzungu_capitalist hose.

    kdi natwe dushaka gisirimuka nkabo vuba!!!

    twiga ibyabo,dukora copy paste,

    nta “learning by doing” yacu tugira.

    n’izo za made in Rwanda zacu ubwazo,matieres 1 eres zivahe?

  • Mumibereho yabantu ntawanga kunvikana ariko ugusaba umutwe gwabanze awuce wakunvikana nawe ute?Nibatuze twunvikane,kandi nibabyanga bagakomeza kwitwaza ubuhangange bwabo,bazamenyeko ataribo MANA Murakoze…

  • Ariko abasesenguzi dufite mu Rwanda ni umuti w amenyo kabisa ese bagiye bicecekera bakareka kwiha urwamenyo yewe burya koko le ridicule ne tue pas.

Comments are closed.

en_USEnglish