Digiqole ad

Dr IYAMUREMYE na Gasana NDOBA baratanga ubuhamya mu rubanza rwa Simbikangwa

 Dr IYAMUREMYE na Gasana NDOBA baratanga ubuhamya mu rubanza rwa Simbikangwa

Dr Augustin IYAMUREMYE ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye azitaba urukiko ruburanisha Simbikangwa.

Kuwa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, abagabo bafite inararibonye mu mateka y’u Rwanda Gasana NDOBA na Dr Augustin IYAMUREMYE baratanga ubuhamya mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa.

Dr Augustin IYAMUREMYE ubu uyobora Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye azitaba urukiko ruburanisha Simbikangwa.
Dr Augustin IYAMUREMYE ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye azitaba urukiko ruburanisha Simbikangwa.

Urubanza rw’ubujurire rwa Pascal Simbikangwa rwatangiye tariki 25 Ukwakira, nyuma y’imyaka ibiri ahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu agakatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Kuva tariki 27 Ukwakira, umucamanza Régis DE JORNA uyoboye inteko iri kuburanisha uru rubanza yakiriye abantu banyuranye bamuha amakuru bifuza.

Kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 14 Ugushyingo, ubwo urubanza ruzaba rukomeje, umucamanza Régis DE JORNA azumva Dr Augustin IYAMUREMYE ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye kandi akaba umwe mu banyapolitike bakuru bafite inararibonye mu Rwanda; Ndetse n’inararibonye Gasana NDOBA.

Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza, yabwiye Umuseke ko Augustin IYAMUREMYE na Gasana NDOBA batumijwe n’urukiko kugira ngo bajye kugira icyo bavuga mu rubanza rwa Simbikangwa.

Ati “Ni abatangabuhamya b’urukiko, batumijwe n’urukiko, kumbaza ngo bazaba bashinja cyangwa bashinjura, ibyo nibo babizi, iyo uri umutangabuhamya usubiza ibibazo urukiko rukubaza.”

Mu bandi batanze amakuru muri uru rubanza harimo bamwe batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda nka Pierre PÉAN; Abari abayobozi n’abasirikare b’Ubufaransa babaye mu Rwanda nka Colonel Michel ROBARDEY uri no ku rutonde rw’abasirikare b’Abafaransa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yashyize hanze ngo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri uru rubanza kandi, abahamwe n’icyaha cya Jenoside bakatiwe n’inkiko nabo baratanga ubuhamya, nka Anatole NSENGIYUMVA watanze ubuhamya kuwa kane tariki 10 Ugushyingo, ari kumwe na Théophile GAKARA na Diogène NYIRISHEMA.

Uwari umunyamakuru wa RTLM, Georges RUGGIU wakatiwe igifungo cy’imyaka 12 n’icyari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda nawe ategerejwe kuzatanga ubuhamya muri uru rubanza tariki 16 Ugushyingo.

Byitezwe ko urubanza rwa Pascal Simbikangwa ruzasozwa mu mpera z’uku kwezi.

Imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside isaba ko igihano cye cyagumishwaho cyangwa kikongerwa.

Simbikangwa yari yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aba bagabo bombi birantangaje kubaribo bagiye gutanga ubuhamya.Imyanya bari bariho cyangwa naho bari bari ntabwo bijyanye rwose.

    • ubwo ushatse kuvuga iki? hatanga ubuhamya uzi ibyakozwe nuregwa nono ko babizi neza urashaka ko hagenda utarabibonye ntakigero kugutanga ubuhamya

    • burya is irahinduka uyu mugabo ngo niyamuremye ashobora kuba nawe atariwe cg atazi aho yerekeza gusa nakomeze yirire ingoma zose nkuko bivugwa ariko nawe igihe cye kirihafi kuba kagame akimufite harinyungu akimubaraho ariko reka uko imyaka ye igenda yegera imbere azabona aho azamushyira azamuha imyanya yose ashaka ariko nyuma …ahubwo inama naguha uzanamwake aba bodyguard kuko ako karava wirirwamo harigihe kazaguhiraho.

  • Kurya nukwishyura burya.Nibajyeyo bishyure.Sinzi niba koko bari bafite amahitamo yokujyayo nokutajyayo.Aba nanjye ntamategeko nzi ariko bizoroha kubanyomoza imbere yumucamanza.

Comments are closed.

en_USEnglish