Sandrine uba muri USA ni umuhanzikazi mushya muri gospel
Uburiza sandrine ni umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washyize hanze indirimbo ibimburira izindi mu buhanzi bwe. Iyo ndirimbo akaba yayise “ Nzatabarwa”.
Kuba yatangiye ubuhanzi agahera ku ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’, ngo ni umuhamagaro yari amaranye igihe ariko kubera ubuzima akabura uko abishyira ku mugaragaro.
Si uko yari yarabuze amafaranga yo gukora iyo ndirimbo cyangwa inganzo. Ahubwo yabanje gushyira ku ruhande iby’amashuri no kubanza gushaka akazi kazatuma adakora umuziki by’igihe gito akazimira kubera kubura amikoro.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, yavuze ko yishimiye kwinjira mu muziki ndetse no gushyira hanze indirimbo ye ya mbere cyane ko byahoze mu nzozi ze.
Ati “ Nakuze nkunda kuririmba ndetse nkanabikora muri chorale. Ikindi abo mu rugo bakunze kujya bantera ingabo mu bitugu ariko nkabona igihe kitaragera. Ubu rero navuga ko ibyari inzozi bibaye impamo.”
Sandrine yakomeje avuga ko umuziki awukora nk`impano yiyumvamo akaba adateganya kuwukora ngo awukuremo amafaranga kuko icyo yifuza ari uko benshi bahinduka ku bw`ubutumwa abagezaho.
Indirimbo “ Nzatabarwa “ akaba yarayikoze ubwo yari mu biruhuko mu Rwanda gusa kubera amasomo asubira muri Amerika itarangiye neza.
Avuga ko bitewe n’abamaze kuyumva ubutumwa barimo kumwoherereza bimuha ikizere cy’uko ejo hazaza ashobora kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu abinyujije mu bihangano bye.
https://www.youtube.com/watch?v=z47pAAbbCDM
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Araririmba neza
Congs sando Imana igufashe mu murimo ukomeye watangiye.
Yoo Imana ikomeze ikwagure
courage Buriza we, ndifuza ko wakwigumira muri Gospel kuko njye ariyo nkunda.Ijwi ni ryiza,electronical redoing Ku ijwi ryawe byabaye byinshi,uzabikosore,courage
Comments are closed.