Ubushakashatsi: Abagore bagira ubwonko bwibuka kurusha abagabo
*Abagore bari mu myaka 45-55 bagira ubwonko bwibuka kurusha abagabo bari muri iki kigero,
*Abamaze igihe bari mu gihe cyo gucura, bagira ibibazo byo kwibagirwa…
I Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hasohotse ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45 na 55 baba bafite ubwonko bwibuka kurusha abagabo bari muri iki kigero.
Bizwi ko abagore bageze mu gihe cyo gucura (guhagarika kubyara) batangira kwibagirwa, ariko abashakashatsi bemeza ko abagore bageze muri iki kigero baba bafite ubwonko bwibuka kurusha abagabo bari mu myaka nk’iyabo.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bamaze igihe kinini mu gihe cyo gucura bagira ibibazo mu mitekerereze ku buryo baba batakibashije kugira icyo biga cyangwa ngo babashe kwibuka amwe mu makuru bamenye mu gihe cyo hambere.
Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bagabo n’abagore 212 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 45 na 55, bwibazaga ku bibazo by’imitekerereze aba bantu bahura na byo. Abashakashatsi bagiye bakoresha aba bantu imyitozo ku mitekerereze.
Aba bashakashatsi bavuga ko abagore bagira ubwonko bwibuka kurusha ubw’abagabo. Na none kandi abantu 75% bakuze bakunze kwibuka ibibazo baciyemo ariko ngo bikaba umwihariko ku bagore.
Ubu bushakashatsi buvuga ko amakuru yatambutse mu buryo bw’ibiganiro ari yo akunze kwibukwa kurusha andi makuru yatambutse mu bundi buryo bw’itumanaho nk’amashusho, inyandiko n’ibindi.
UM– USEKE.RW
2 Comments
bibuka cyane ibintu biri emotionelle gusa. Bibaye kuba bibuka kurusha abagabo nibo bagombye kujya baba abambere mw’ishuri!
Noneho bajye biyigira ibirimo emotionnelle Dear???!!!
Comments are closed.