Digiqole ad

Biyitiriraga Urwego rw’Umuvunyi bagasaba amafaranga abaturage

 Biyitiriraga Urwego rw’Umuvunyi bagasaba amafaranga abaturage

Abagabo babiri n’umukobwa umwe b’i Rusizi bafashwe na Police y’u Rwanda bakurikiranyweho kwiyitirira urwego r’Umuvunyi bakabeshya abantu ko babahuza narwo rukabarenganura. Abakekwa ni Nizeyimana (umukobwa), Makambo na Ndayishimiye bose bo mu Karere ka Rusizi. Bashakaga kwiba amafaranga y’uwitwa Fulgence bamubwira ko bamuhuza n’Umuvunyi ‘akamurenganura’ ariko akashyura aba baregwa ibihumbi 300 Frw.

Makambo yavuze  ko ubusanzwe ari umuhinzi ariko ngo yaje kumenya ko hari umugabo witwa Fulgence wari waratsinzwe mu nkiko zitandukanye  akumva atanyuzwe wifuzaga kuregera Umuvunyi.

Uyu Fulgence ngo yumvaga yageza ikibazo cye ku Rwego rw’Umuvunyi kugira ngo rumurenganure.

Makambo yavuze bamwe mu bo bari bafatanyije aribo uwitwa Eric na Victor bazanye numero za telephone za Fulgence baziha umukobwa Nizeyimana ngo amuhamagare bagamije kumukuraho amafaranga.

Umugambi bamaze kuwunoza ngo Makambo yaje gutekereza umuntu wamufasha kugera kuri uriya mugambi asanga nta wundi atari Ndayishimiye wari usanzwe acuruza za telefoni i Rusizi.

Ndayishimiye yemera ko Makambo yamuhamagaye ngo aze bahure agire icyo amwibwirira undi araza ariko ngo ahageze Police yahise ibata muri yombi.

Ubusanzwe ngo Fulgence yari yarigeze kwibwa ibihumbi 400 muri buriya buryo nyuma aza kubona aba bamwemeza ko bo ari ‘inyangamugayo’, ko nabo yabaha bakamutunganyiriza ‘affair’.

Makambo avuga bamushutse bakoreshe telefoni arabyemera, we ngo amwumvisha ko ari umwe mu bakozi b’Urwego rw’Umuvunyi.

Fulgence bari bamuciye amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi w’umusigire Kajangana Jean Aimé yasabye abaturage kwirinda kumva ko hari abantu b’abahuza hagati y’Urwego rw’Umuvunyi n’abaturage kuko baba barubeshyera bikarutesha agaciro kandi bikabatera igihombo.

Yavuze ku kugeza ubu bafite abantu batanu bakurikiranyweho kiriya cyaha gusa ngo hari n’abandi benshi  kuko bakora nk’itsinda rirerire.

Kajangana yavuze ko  Urwego rw’Umuvunyi rukorana na Police y’igihugu kugira ngo bazafate abantu bose bari muri ibi bikorwa.

Yasabye Abanyarwanda bigeze guhura na kiriya kibazo kujya baza kubibwira uru rwego.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye abanyamakuru ko abantu bakurikiranyweho biriya byaha bazagezwa imbere y’Urukiko.

Nizeyimana, umukobwa wari muri iki cyaha ari nawe wahuzaga ibikorwa, we yarize bikomeye bituma batamwegereza itangazamakuru.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • abanyarwanda dukwiye gufunguka amaso tukajya tumenya abatekamutwe nk’abangaba kuko batwangiriza isura y’ubuyobozi bwacu, ibi rero nitumara kubisobanukirwa bizatuma nta wakongera kudutekaho imitwe uko yiboneye!

  • Ababasore ndabona baribihangiyumurimo.

  • hari ikibazo ko urwego rw’umuvunyi rufite dossier nyinshi zirenze ubushobozi bwazo. ibyo byose byakemurwa nuko rwongererwa ubushobozi naho ubundi umubtu arutakira ababaye bati tegereza umwaka ugashira. iyo urwego rukora gutyo bimurura abatekamutwe na ruswa. nirababaje.

Comments are closed.

en_USEnglish