Mu Ukwakira ibiciro ku masoko byarushijeho gutumbagira, byazamutseho 9,1% – NISR
Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje raporo igaragaza ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira, ibiciro ku masoko byazamutseho 9,1% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko muri rusange ku rwego rw’igihugu, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,1% ugereranyije n’Ukwakira 2015. Mu gihe, muri Nzeri 2016 byari byiyongereyeho 7,4%.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 9,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,4%; Ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,9%.
Ugereranyije ukwezi kw’Ukwakira 2016 na Nzeri 2016, usanga ibiciro byarazamutseho 3,1%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,3%.
Mu mijyi byazamutseho 7,4%
Iyi raporo igaragaza ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,4% mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ugereranyije n’Ukwakira 2015.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,4% mu mijyi ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,3%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,3%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7,9%.
Ugereranyije Ukwakira 2016 n’Ukwakira 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,3%.
Ibiciro ku masoko yo mu mijyi kandi byazamutseho 1.4%, ugereranyije ukwezi kw’Ukwakira na Nzeri 2016 bwo ibiciro mu mijyi byari byazamutseho 5,8%.
Mu byaro ibiciro byazamutseho 10,0%
Iyi raporo y’ikigo cy’ibarurishamibare yasohotse kuri uyu wa 10 Ugushyingo, igaragaza kandi ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro mu bice by’ibyaro byiyongereyeho 10,0% ugereranyije n’Ukwakira 2015.
Aha, ugereranyije ukwezi kw’Ukwakira 2016 na Nzeri 2016 usanga ibiciro ku masoko byarazamutseho 4,0%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,7% n’ibiciro by’imyambaro n’inkweto byazamutseho 1,2%. Muri Nzeri 2016 ibiciro mu byaro byari byazamutseho 8,3%.
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 10,0% mu kwezi kw’Ukwakira, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,5%; N’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, Gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,7%.
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ibise nabyo murongera muvugeko arabatavugarumwe nubutegetsi bariguharabika kobo bamaze amezi babitangaje?
Kandi nyine n’ubukungu burushaho kuzamuka nk’uko duhora tubitangarizwa na Kanimba, Gatete, Rwangombwa n’abandi, baba abo bakuriye n’ababakuriye.
Ndibuka ejobundi umwemurabo bayobozi yiyamabanyamakuru bandikaga kubijyanye nubukungu bwigihugu..akumiro karagwira koko.
none c mahoro we ubukungu butazamuka ko umusoro wabo arindakorwaho ugirango ibyo haricyo bibabwiye utubonetse twose tube duke ariko babanze bakureho ayabo.
ibi byose nimisoro irihejuru cyane ugereranyije n’ubushobozi bwabaturarwanda(Kwigira munda harimo ???????????????.
noneho Leta nayo irabibonye.
ibyo binyobwa byongeweho amafrw 50 frw bigatuma ibintu byose bitumbagira imishahara itatumbagijwe ninde wabikoze ngo abe ariwe tubigerekaho ?ni Blarirwa se ngo tuyange?bagakwiriye kuba banatanga igisubizo ku nzara yateye
Ariko nkawe uba mu Rwanda cg amakuru y’u Rwanda uyakurikiranira kuri internet! ndakubonamo bamwe biyamamaza bavuga ngo “Ni muntora nzajya ngusha imvura kugihe haaaaa”! Kuba ibiciro byazamuka ni ikibazo ariko si amahano! kdi nawe witegereza impamvu wayibona. Byonyine ibi bitaranaba abantu barabitegujwe ko imvura izagwa nabi bitewe na el nino season! Ubwo wanenga leta kutagusha imvura neza cg wareba icyo yakoze ngo ihangane ningaruka za el nino! niba hari hectar zirenga magana zateguwe abaturage bagakorerwa expropriation zigatunganywa uyu munsi zikaba zibyazwa umusaruro hakoreshejwe irrigation ubwo leta wayinenga iki koko!? Ntimugapfe kuvuga gusaaaaaaa mutishyira mukibazo!
Egide rwema ibyo ni iterabwoba cg iyo umuntu abajije aho ikibazo kiri ngo gikemuke ukazana ngo ibyo kwishyira mu bibazo uba ushaka kuvuga iki ngirango ikibazo cyarangije kugaragara ko ibiciro byiyongereye bikabije none ibindi bibazo ni ibihe ushaka kuvuga?
Rwema we, ntacyo usubije rwose! harya watubwira na fanta yazamutseho 50frw, byatewe na el nino! harya transport, gaz, amashanyarazi,amazi nabyo byazamutse kubera iyo el nino! mujye mugerageza gusobanurira abantu impamvu z’ibi bibazo by’ubukungu! aho kujyaho ukazana iterabwoba n’ibindi ntazi!
wowe Egide Rwema iyo habayeho ikibazo nkicyo gikemurwa nande???? reta ufite amafaranga menshi haruburyo yagakwiye koroshya ibintu naho kuvuga ko imvura izagwa nabi harimo igisubizo????? NGO MWARIZE????
Ngo ibiciro by’ibiribwa byarazamutse kubera izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa ??????? Njye ndumva nshanganyikiwe
Dukomeze dusohore impapuro mpeshwamwenda, yenda byazatuma ibiciro bigabanuka mu minsi iri imbere!
Imana iturinde inzara noneho ukwa cumi na kumwe ho bizarenga 10% kuko byakabije pe, umukozi akubwira ko umuceri washize ukareba mu kirere kandi abana bagomba kurya no kunywa utari bubabwire uko byakugendekeye, hari ukubura kw’imvura hakaba n’imisoro iri hejuru, ibyo bobazo uko ari bibiri bihangayikishije abantu, urajya ku isoko ukagira ngo abacuruzi bari gutaha kubera ubuke bw’ibicuruzwa bavandi ,birakabije pe, crise économique kandi no mu bihugu bikize ntiyahatanzwe
Umva we wiyise Egide iyo elinino se niyoyatumye Brariwa yongera ibiciro bay soft drinks ntiwakagombye kuvuga gutyo ahubwo Leta nirebe icyo yakora kugirango ibiciro bimanuke,
leta nive mu nzozi ijye muri reality. Ibi bintu byo kubaka imiturirwa myinshi nta nganda zitunganya umusaruro nibura ngo ibike byeze bihunikwe bizatwicisha inzara.
Comments are closed.