Umukunzi w’igikomangoma cy’Ubwongereza aza kenshi mu Rwanda kwita ku bakene
Meghan Markle amaze iminsi avugwa mu itangazamakuru mu Bwongereza ko ariwe umutima w’igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Harry wihebeye. Mu cyumweru gishize nibwo Prince Harry yemeje ku mugaragaro ko akunda uriya mukobwa usanzwe ari umukinnyi wa Filime muri Hollywood akaba akora n’ibikorwa byo gufasha abatishiboye mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka Markle yaje gufasha impunzi ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda. Uyu mukobwa w’imyaka 35 avuga ko ubuzima bwe yabweguriye gukina filime no gufasha abantu ku Isi binyuze mu bikorwa by’ubwitange akora.
Yemeza ko gufasha abandi abikora kugira ngo agire uruhare mu bikorwa byubaka umuryango w’abantu muri rusange.
Yagize ati: “ Sinigeze na rimwe nshaka kuba umugore watese, wicara hariya agategeka, ahubwo mporana ishyaka ryo gukora ibyagira abandi akamaro”.
Muri Gashyantare uyu mwaka Meghan Merkle yari mu Rwanda. Ku rundi ruhande yemaza ko kuba mu buzima bw’ibyamamare bihora bigendera ku ma tapis rouges nyuma ukajya gusura impunzi zibaho mu buzima bubi, ari ibintu bigora kubyakira.
Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru kitwa Women’sHealth yagize ati: “ Mpora ndi mu kazi gatandukanye ariko ngo nshaka umwanya wo kuruhuka ngakina n’imbwa yanjye cyangwa nkareba filime nziza, zaba izo nakinnye cyangwa izindi.”
Umukunzi w’igikomangoma cy’Ubwongereza Harry avuga ko akora n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo agire ubuzima bwiza.
Ibwami nabo uyu munsi bemeje ko umuhungu wabo amaze amezi runaka akundana na Mergahn Markle. Uyu mukobwa azwi cyane muri filime z’uruhererekane zikunzwe muri USA zitwa ‘Suits’.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
wowww that s amazing woman May God bless yu nd this is very interesting things that can help someones to not dieng quickly.Jah bless yu
Comments are closed.